Ikiganiro Hagati y’ umwana na Se
Ikiganiro Hagati y’umwana na Se Papa(Atashe avuye mukazi) : Mu iriwe neza Umwana : Mwiriwe neza Papa. Papa : Amakuru yanyu? Umwana : Ni meza Gake Papa : Kubera iki ari gake mwana wanjye Umwana : Banza wicare uruhuke Murugo iwawe Dadi Papa : Murakoze mwana wanjye Nyuma y’iminota 10 abari murugo bose bamaze gusuhuza Umwana : Dadi ni meza Gake , kuko uyu munsi abana badusuye bakoze amabara Papa : Amabara ? Umwana : Yego Papa : Ameze ate ? Umwana : Buriye kumadirisha , bihisha mutubati bamena ibirahuri ,bamena ibiryo mbese bakoze amabara gusa. Papa : Barihe? Umwana : Bagiye Papa : Tuzabashaka tubaganirize ni bibi gukubagana Umwana : Yego Dadi Nyuma y’Ikiganiro nibajije amabara ni iki ? Umwana w’imyaka 5 yamenye ute amabara? Mumuco nyarwanda avugwa he ? ni ihurizo kumenya uko yabimenye kdi yarabyumvise kdi arabikoresha rwose. “Amabara” ni ijambo ry’Ikinyarwanda rifite ibisobanuro bitandukanye, bitewe n’aho rikoreshejwe. Ariko kinyarwanda cyacu, mu migani, ubuvanganzo, cyangwa imyitwarire y’abantu, “amabara” akunze gusobanura:Ibikorwa bibi, biteye isoni, cyangwa biteye igisebo umuntu yakoze.Ijambo amabara rigomba gutandukanywa na “amabara” rishobora gukoreshwa mu yandi masobanuro nko kuvuga “colors” (amabara y’imyenda, amarangi…) ariko mu buryo bw’inyito y’umuco n’ubuvanganzo, tuba tuvuga ibikorwa biteye isoni. Amabara ashobora gusobanurwa muburyo butandukanye : 1.Amabara nk’ibikorwa biteye isoni: Aha amabara asobanura ibintu umuntu yakoze cyangwa yavuze bigayitse mu muryango, mu muco cyangwa mu muryango mugari. Urugero: “Amabara yakoze mu bukwe ntiyazibagirana.” – Bisobanura ko ibyo yakoze muri ubwo bukwe biteye isoni kandi abantu bazabyibuka igihe kirekire. 2.Amabara nk’igisebo cy’ahahise: Iyo umuntu yakoze ibyamutesheje icyubahiro, ibyo bikorwa byitwa amabara. Urugero: “Ntazongera gukora amabara nk’ayo.” 3.Mu migani n’ubusizi Ijambo “amabara” rikoreshwa nk’ikimenyetso cy’icyasha ku izina ry’umuntu, cyangwa ku buzima bwe. IGISIGO-AMABARA– Igisigo cya Dr. Havugimana Alexis Amabara arasesera nk’umwotsi,Agasanga ba nyirayo aho bihishe hose.N’iyo wakwambikwa isura y’abera,Imitima yabonye amabara izagutungira agatoki. .Hari amabara y’uburiganya,Hari ay’ubugambanyi n’ubwishongozi.Hari ayanditse mu maraso y’inzirakarengane,Aba ni yo isi izirikana, ntisibanganya n’igihe. Amabara ntaba mu myambaro,Ntaba ku mubiri ngo uyaterere amavuta.Aba mu mitima, mu mateka yihishe,Aba mu magambo abantu bibuka baruca bakarumira. Amabara si igitaramo cy’ikinyoma,Ni itangazo ry’ukuri ryagiye rihishwe.Buri jambo ry’ayo mabarwa ni inkoni ku ndangagaciro,Buri gikorwa ni ishyano ku nzira z’ineza. Amabara ni inkovu z’ibihe,Asiga igisebo mu ndangagaciro.Uwayakoze ntasinzira neza,Kuko umutima umuhora mu ruhu rw’amarira Wakoze amabara, ntiyabisobanura,Yahisemo gusebya aho kwisobanura.Inshuti zaramuhetse zimukura mu myotsi,Zisangamo igihu n’ubugabo bubuyemo ipfunwe. Waba umwami cyangwa umushumba,Amabara ntamenya ibikomerezwa.Azajya akurikira nk’igicucu,Kugeza igihe wihana by’ukuri, ntibibe ibisingizo by’akarimi. Ese uwakoze amabara arababarirwa?Yego, iyo yemeye ukuri.Iyo yihana atikuraho,Agiha agaciro abo yababaje, ntabasuzugura. Amabara arakorwa, ariko ntiyibagirana,Aravuga kurusha amagambo,Akarusha n’impaka ubushobozi bwo kwibutsa.Ni yo mpamvu twavuga, tukirinda, tugatekereza:Ese amabara yacu tuzayasiga ku ki?Ku rukundo, ku mahoro, cyangwa ku cyasha cy’iteka? Haranira kuba umusemburo mwiza Haranira kuba bandebereho Haranira kuba ngeso nziza Haranira kuba intwaramuheto Haranira kuba icyamo Ibihe byiza Ndabakunda Dore Imwe mu migani migufi yerekeranye n’amabara (Dr.Havugimana Alexis ) “Amabara arakorwa, ariko ntiy” “Amabara y’uyu munsi, ni igisebo cy’ahazaza.” “Uwakoze amabara ntiyisobanura, ahubwo arasobanya.” “Amabara ntasibanganywa n’amavuta.asibanganwa n’iminsi ”“Inyuma y’isezerano habamo amabara amenwa na ba nyirayo” “Ukoze amabara ku manywa, ijoro rigera ageraniwe’’. “Amabara y’inkuba atuma imvura idatera,naho amakuru y’ibara araza Rubunda.’’ “Wikwambara amabara ngo wigire igihangange,ibara ni ubugwari’’ “Amabaraatagaragara arakomeretsa, n’ubwo ataboneka ku mubiri.” “Uwakoze amabara si ko atakigira icyizeresi uko ataba intwari, ni uko atakirangwa n’isuku y’umutima.” ‘’Amabara atazwi ni ubugwari bwo mumutima’’ ’’Amabara mbarankuru ni urugendo rw’ishavu’’ Tubeho twirinda amabara Ibihe byiza
