Ese inzoga zigaragaza ukuri kwihishe muri twe, cyangwa zituma tuvuga ibintu bidahuje n’ukuri kw’ibyo dutekereza kandi twemera?

 Dr. Havugimana Alexis

1.  UKURI GUTUYE MU MUNTU, ARIKO KUKABA KUTAVUGWA.

Hari imvugo y’Ikilatini imaze ibinyejana byinshi ikoreshwa mu biganiro bya filozofiya igira iti: “In Vino Veritas,” bisobanura ngo mu nzoga habamo ukuri.

Iyi mvugo ishingiye ku gitekerezo cy’uko umuntu amaze gusinda ashobora kuvuga ibintu atari asanzwe yemera kuvuga igihe atanyoye inzoga. Ashobora kuvuga amarangamutima yari yarahishe, amabanga yari yararinze, ibitekerezo yari yaratinye kugaragaza cyangwa amagambo yari yaraburiye ubutwari bwo kuvuga.

Ariko se koko umuntu wasinze avuga ukuri?

Ese inzoga zifungura umuryango w’ibitekerezo umuntu yari yarafunze, cyangwa zisenya ubushobozi bwe bwo gutandukanya ukuri n’ibinyoma?

Iki kibazo kirenze kure imvugo isanzwe ikoreshwa mu buzima bwa buri munsi. Ni ikibazo gikora ku mitekerereze ya muntu, imitekerereze yimbitse (psychology), imyitwarire, imibanire y’abantu, indangagaciro n’ubushobozi bwo kwifata.

Kugira ngo tugisobanukirwe, tugomba kubanza kumenya ko umuntu afite ibintu byinshi aba yumva, atekereza, yemera cyangwa yifuza, ariko ntahore abigaragaza byose mu magambo no mu bikorwa.

2. UMUNTU N’UBUHANGA BWO GUKINGIRA IBYIYUMVO BYE.

Umuntu si ikiremwa kivuga buri kintu cyose atekereza. Afite ubushobozi bwo guhitamo ibyo avuga, igihe abivugira, uwo abibwira n’uburyo abivugamo.

Hari igihe umuntu agira umujinya ariko akicecekera. Hari igihe akunda umuntu ariko akabihisha. Hari igihe ababaye ariko akamwenyura. Hari igihe atishimiye imyitwarire y’undi muntu ariko agahitamo kutamubwira icyo atekereza.

Ibi byose bigaragaza ko hagati y’ibyo umuntu atekereza n’ibyo avuga haba hari inzira y’igenzura ry’imitekerereze.

Mu buzima busanzwe, umuntu agenzura amagambo ye bitewe n’impamvu zitandukanye:

  • Gutinya ingaruka z’amagambo ye.
  • Kubaha abandi no kubungabunga umubano.
  • Kwirinda amakimbirane.
  • Guhisha intege nke cyangwa amarangamutima.
  • Kubahiriza amahame y’imyitwarire n’indangagaciro.
  • Kubanza gutekereza ku ngaruka z’ibyo agiye kuvuga.

Bityo, guceceka ntibivuze ko umuntu nta gitekerezo afite, kimwe n’uko kuvuga cyane bitavuga ko umuntu afite ukuri.

3. INZOGA N’IGABANUKA RY’UBUSHOBOZI BWO KWIGENGA MU MYITWARIRE

Mu rwego rwa Psychology, inzoga zigira ingaruka ku mikorere y’ubwonko, cyane cyane ku bushobozi bwo gufata ibyemezo, kugenzura imyitwarire, kwibuka, gutekereza ku ngaruka no gucunga amarangamutima.

Iyo umuntu anyoye inzoga nyinshi, ubushobozi bwo kwifata no kugenzura ibyo avuga bushobora kugabanuka.

Ibi bishobora gutuma:

  • Avuga ibintu atari asanzwe avuga.
  • Agaragaza amarangamutima yari yarahishe.
  • Avuga amagambo atabanje kuyatekerezaho.
  • Agaragaza umujinya cyangwa agahinda mu buryo bukabije.
  • Afata ibyemezo atatekereje ku ngaruka zabyo.

Aha ni ho imvugo In Vino Veritas ikura igitekerezo cyayo.

Ariko hari itandukaniro rikomeye hagati yo kugabanuka k’ubushobozi bwo kwifata no kuvumbura ukuri.

Kugabanuka kw’ubushobozi bwo kwifata ntibihita bihinduka ubushobozi bwo kuvuga ukuri.

Umuntu ashobora kuvuga ibyo yatekerezaga koko, ariko ashobora no kuvuga ibitekerezo by’akanya gato, ibyifuzo, ubwoba, umujinya cyangwa ibintu atazongera kwemera amaze gusubira mu bwenge busanzwe.

4. ESE UMUNTU WASINZE AVUGA IBYARI BIRI MU MUTIMA WE?

Iki ni cyo kibazo nyamukuru cy’iyi nyandiko.

Hari abantu bavuga ko umuntu wasinze atabeshya, kuko aba yatakaje ubushobozi bwo guhisha ibyo atekereza. Icyakora, iki gitekerezo ntigishobora gufatwa nk’ukuri kutavuguruzwa.

Umuntu wasinze ashobora kuvuga ikintu yari amaze igihe atekereza ariko atarigeze agira ubutwari bwo kukivuga. Urugero, ashobora kubwira undi muntu ko amukunda, ko amwanga, ko atamwizera cyangwa ko hari ikintu yamukoreye kitamushimishije.

Icyo gihe inzoga zishobora kuba zagabanyije inzitizi zari zimubuza kugaragaza amarangamutima ye.

Ariko nanone umuntu wasinze ashobora kuvuga ko yanga umuntu kandi mu by’ukuri ari umujinya w’ako kanya. Ashobora gushinja undi ibintu bidafite gihamya. Ashobora no kuvuga ibintu bidahuye n’ukuri kubera kwibeshya, kwibagirwa cyangwa kudatekereza neza.

Bityo, ntidukwiye gufata buri jambo ry’umuntu wasinze nk’ubuhamya budashidikanywaho bw’ibiri mu mutima we.

Amagambo umuntu avuga mu businzi ashobora kugaragaza ibyiyumvo bye, ariko ntahita aba gihamya y’ukuri kose kuri we cyangwa ku bandi.

5.  ESE UKURI NI UKUVUGA IBYO UTEKEREZA BYOSE?

Mu rwego rwa Philosophy, ukuri ni ikibazo gikomeye kandi gifite impande nyinshi.

Dushobora kubaza tuti: Ese kuvuga icyo umuntu atekereza ni byo bimugira umunyakuri? Ese umuntu utavuga ibyo atekereza aba ari umunyabinyoma? Ese guceceka ni ukwanga ukuri cyangwa ni uburyo bwo kukubungabunga?

Hari itandukaniro hagati y’ibintu bitatu:

A. Ukuri umuntu yemera

Ni ibyo umuntu yemera ko ari ukuri ashingiye ku byo yanyuzemo, uko abona isi n’uburyo asobanura ibyabaye.

B. Ukuri umuntu avuga

Ni amagambo umuntu ahitamo gushyira hanze kugira ngo agaragaze ibitekerezo cyangwa amarangamutima ye.

C. Ukuri kw’ibintu byabaye

Ni ukuri kutagomba gushingira gusa ku marangamutima cyangwa ku byo umuntu yemera, ahubwo kugasuzumwa hakurikijwe ibimenyetso n’ukuri kw’ibyabaye.

Ibi byiciro bitatu bishobora guhura, ariko si ngombwa ko bihora bihura.

Umuntu ashobora kuvuga ibyo yemera abikuye ku mutima, ariko ibyo yemera bikaba bitari ukuri ku byabaye.

Ni yo mpamvu filozofiya itwigisha kudahita twitiranya ukwizera ikintu, kukivuga no kuba gifite gihamya.

6. IYO IBYO UMUNTU YAHISHE BITANGIYE KUGARAGARA.

Mu mitekerereze ya muntu, hari igitekerezo kizwi nka disinhibition, gisobanura kugabanuka kw’ubushobozi bwo kugenzura imyitwarire, amagambo n’ibikorwa.

Inzoga zishobora gutuma umuntu areka kwitondera cyane ibyo avuga, akavuga ibitekerezo atabanje kubisesengura.

Mu buzima busanzwe, hari abantu bahisha amarangamutima yabo kubera ubwoba bwo gucirwa urubanza, kwangwa, gusebanywa cyangwa gutakaza icyizere abandi babafitiye.

Iyo ubushobozi bwo kwifata bugabanutse, ibyo bahishaga bishobora kugaragara.

Ariko aha tugomba kwibaza ikindi kibazo:

Ese ikintu cyose umuntu ahishira kiba ari ukuri aba atinya kuvuga?

Oya.

Hari ibitekerezo umuntu agira ariko akamenya ko bitari byiza kubishyira mu bikorwa. Hari amarangamutima aza akagenda. Hari ibyifuzo umuntu agira ariko agahitamo kutabigenderaho.

Umuntu ashobora kugira igitekerezo kibi ariko ntabe umuntu mubi. Ashobora kugira umujinya ariko ntabe umwanzi. Ashobora kugira icyifuzo runaka ariko agahitamo kutagikurikiza.

Ubushobozi bwo kugenzura ibyo dutekereza n’ibyo dukora na bwo ni igice cy’ubumuntu.

7. ESE UMUNTU WASINZE NI WE MUNTU NYAKURI?

Iki ni ikibazo cyagutse gisaba gusesengura cyane.

Hari abantu bavuga ko umuntu utasinze aba yambaye agahu k’uburyarya, naho uwanyoye inzoga akaba agaragaza isura ye nyakuri.

Ariko ibi bishobora kuba ari ugusobanura ibintu mu buryo bworoheje cyane.

Umuntu ntasobanurwa n’ijambo rimwe yavuze, igikorwa kimwe yakoze cyangwa amarangamutima yagize mu gihe runaka.

Umuntu asobanurwa n’uruhererekane rw’ibitekerezo bye, amahitamo ye, indangagaciro ze, ibikorwa bye n’uburyo yitwara mu bihe bitandukanye.

Niba umuntu asanzwe yubaha abandi, ariko akabasuzugura igihe yasinze, ese ni nde muri abo bombi ugaragaza umuntu nyawe?

Igisubizo gishobora kuba uko bombi bagaragaza ibice bitandukanye by’imyitwarire ye. Ariko ntidukwiye kwemeza ko ubusinzi ari bwo bugaragaza imico ye yose.

Ahubwo, ikibazo gikwiye kuba iki: Kuki umuntu yemera ko inzoga zimufasha kuvuga ibyo adashobora kuvuga afite ubwenge busanzwe?

8. UKURI, UBWENYEGE N’UBURYARYA MU MIBANIRE Y’ABANTU

Mu mibanire y’abantu, ukuri ni ingenzi. Ariko ukuri ntigupimirwa gusa ku magambo umuntu avuga, ahubwo no ku buryo abaho.

Hari umuntu ushobora kukubwira ko agukunda amaze gusinda, ariko mu buzima busanzwe ntakwereke urukundo mu bikorwa.

Hari umuntu ushobora kukubwira ko akubaha, ariko imyitwarire ye ya buri munsi ikagaragaza ibinyuranye n’ibyo avuga.

Hari n’ushobora kukubwira amagambo akomeretsa mu businzi, ariko nyuma akicuza kubera ko atari amagambo yari yaratekerejeho neza.

Ni yo mpamvu tutagomba kubaka icyizere ku magambo gusa.

Urukundo ntirupimirwa ku byo umuntu avuga ari mu byishimo by’inzoga, ahubwo rupimirwa no ku byo akora igihe afite ubwenge busesengura.

Ubupfura ntibupimirwa ku byo umuntu avuga igihe yasinze gusa, ahubwo bupimirwa no ku bushobozi bwe bwo kubaha abandi no mu bihe bikomeye.

N’ubudahemuka ntibupimirwa ku ndahiro z’ijoro, ahubwo bupimirwa ku bikorwa bihoraho.

9. INZOGA ZISHOBORA GUKURURA UKURI, ARIKO ZISHOBORA NO GUKURURA IKINYOMA

Mu gusuzuma iyi mvugo, tugomba kwirinda kugwa mu mutego wo gufata inzoga nk’igikoresho cyo kuvumbura ukuri.

Inzoga zigira ingaruka ku bwonko, ku kwibuka, ku bushobozi bwo gusuzuma ibintu no ku gufata ibyemezo.

Umuntu wasinze ashobora:

  • Kuvuga ukuri yari yarahishe.
  • Gukabiriza ibintu ashingiye ku marangamutima.
  • Kuvuga ibitekerezo bitandukanye n’ibyo asanzwe yemera.
  • Kwibeshya ku byabaye.
  • Gushinja abandi ibintu bidafite gihamya.
  • Kwicuza amagambo yavuze amaze gusubira mu bwenge busanzwe.

Bityo, niba dushaka kumenya ukuri, tugomba kugenzura amagambo, ibimenyetso, imyitwarire n’ibikorwa.

Ntitugomba gufata ubusinzi nk’uburyo bwo gupima ubunyangamugayo bw’umuntu.

10.ESE UKURI KWAGIRA AGACIRO N’IGIHE KUVUZWE MU BURYO BUBABAZA?

Mu rwego rwa Ethics, ikibazo si ukumenya niba umuntu yavuze ukuri gusa, ahubwo ni ukumenya niba uburyo yakuvuzemo bwubahirije agaciro k’undi muntu.

Hari igihe umuntu avuga ko ari ukuri kwe, ariko akakuvuga agamije gukomeretsa abandi.

Hari igihe umuntu ahisha amagambo kugira ngo atangiza umubano, atari uko ashaka kubeshya.

Hari itandukaniro hagati yo kuvuga ukuri no gukoresha ukuri nk’intwaro yo gukomeretsa abandi.

Ubwenge si ukubasha kuvuga buri kintu cyose umuntu atekereza. Ubwenge ni no kumenya icyo uvuga, impamvu ukivuga, igihe ukivugira n’ingaruka zacyo.

Umuntu ufite ubwenge ntapima ubunyangamugayo bwe ku bwinshi bw’amabanga ashobora guhishura, ahubwo abupima ku bushobozi bwo kuvugisha ukuri, kubaha abandi no kwirinda kubagirira nabi.

11. UMUNTU AKENEYE UBUTWARI BWO KUVUGA UKURI ATASINZE

Ikibazo gikomeye si uko umuntu ashobora kuvuga ukuri amaze gusinda, ahubwo ni uko ashobora kumva akeneye inzoga kugira ngo abone ubutwari bwo kuvuga ibyo atekereza.

Niba umuntu adashobora kubwira mugenzi we ko amukunda atanyoye, cyangwa ngo amubwire ko hari ikintu cyamubabaje atabanje gusinda, ese ikibazo ni inzoga cyangwa ni ukubura ubushobozi bwo kuvugana mu buryo bwubaka?

Mu mibanire myiza, abantu bakwiye kugira umutekano wo kuvuga ibitekerezo byabo, kugaragaza amarangamutima no kuganira ku bibazo batabanje gukenera ikintu kibahindura.

Kuvuga ukuri bisaba ubutwari, ariko no kukuvuga mu buryo bwubaka bisaba ubwenge.

Umuntu akwiye kwitoza kuvuga ukuri afite ubwenge busesengura, aho gutegereza ko ubusinzi bumukuriraho inzitizi zo kwifata.

12.AMAGAMBO SI YO YONYINE APIMA UKURI

Mu buzima bwa muntu, amagambo ashobora kuba umuryango ufungura ibitekerezo byihishe, ariko si buri gihe aba ikirahure cyerekana ukuri kose.

Umuntu ashobora kuvuga ibyo yumva, ariko ibyiyumvo bikaba byahindutse. Ashobora kuvuga ibyo atekereza, ariko ibitekerezo bikaba bitarasesenguwe. Ashobora kuvuga ibyo yibuka, ariko kwibuka kwe kukaba kwarangijwe n’ingaruka z’inzoga.

Ni yo mpamvu umuntu agomba gusuzumwa mu bihe bitandukanye, aho gushingira ku magambo yavuze mu gihe kimwe.

Ibikorwa bihoraho, imyitwarire, indangagaciro n’uburyo umuntu afata abandi ni byo bidufasha kumumenya neza.

13.  IN VINO VERITAS CYANGWA IN VINO CONFUSIO?

In Vino Veritas ni imvugo ifite igitekerezo gikomeye cya filozofiya: inzoga zishobora kugabanya inzitizi zituma umuntu ahisha ibitekerezo n’amarangamutima ye.

Ariko ntitwakagombye kuyifata nk’itegeko ridashidikanywaho rivuga ko umuntu wese wasinze avuga ukuri.

Inzoga zishobora gutuma umuntu avuga ibyo yari yarahishe, ariko zishobora no kumubuza gutekereza neza, gusuzuma ibyo avuga no gutandukanya amarangamutima n’ukuri.

Ahari ikibazo nyakuri si ukumenya niba inzoga zivumbura ukuri, ahubwo ni ukumenya impamvu umuntu akeneye gusinda kugira ngo avuge ibyo adashobora kuvuga afite ubwenge busanzwe.

Ukuri ntigukenera ubusinzi kugira ngo kube ukuri. Gukenera ubutwari, ubwenge, ubunyangamugayo n’ubushobozi bwo kukuvuga mu buryo bwubaka.

Umuntu ashobora gusinda akavuga ukuri, ariko ashobora no gusinda akavuga ibinyoma. Kimwe n’uko umuntu ashobora kuba atanywa inzoga ariko agahisha ukuri, akabeshya cyangwa akavuga ibintu agamije kugera ku nyungu ze.

Bityo, ntitukagire ubusinzi igipimo cy’ukuri, cyangwa ubusinzi igipimo cy’imico ya muntu.

Kuko ukuri kw’umuntu ntikugaragarira gusa mu byo avuga igihe yatakaje ubushobozi bwo kwifata, ahubwo no mu byo yemera, mu byo akora no mu byo ahagararaho igihe afite ubushobozi busesengura bwo guhitamo.

  1. “Inzoga zishobora gufungura umunwa, ariko ntizihita zifungura amarembo y’ukuri.”
  2. “Umuntu wasinze ashobora kuvuga ibyo yahishe, ariko ntibivuze ko ibyo yavuze byose ari ukuri.”
  3. “Ukuri ntigupimirwa ku bwisanzure bw’ururimi, ahubwo gupimirwa ku kuri kw’ibivugwa no ku bimenyetso bibishyigikira.”
  4. “Kuvuga ibyo utekereza utasinze ni ubutwari; kumenya ibyo utagomba kuvuga ni ubwenge.”
  5. “Inzoga zishobora kugabanya ubushobozi bwo kwifata, ariko ntizongera ubushobozi bwo gutandukanya ukuri n’ikinyoma.”
  6. “Ntukamenye umuntu ukoresheje amagambo ye yo mu businzi gusa; mumenye unyuze mu bikorwa bye bya buri munsi.”
  7. “Umuntu ashobora guhisha ukuri mu magambo, ariko ibikorwa bye bigakomeza gutanga ubuhamya.”
  8. “Inzoga ishobora kurekura ururimi, ariko ubwenge ni bwo bugena niba ibivuyemo bikwiye kwitwa ukuri.”
  9. “Ibintu byose bihishwe si ibinyoma, kandi ibintu byose byashyizwe ahagaragara si ukuri.”
  10. “Inzoga ishobora kugabanya inzitizi zo kuvuga, ariko ikanagabanya ubushobozi bwo gutandukanya ukuri n’ibihimbano.”
  11. “Ubutwari bwo kuvuga ni ingenzi, ariko ubwenge bwo kumenya icyo uvuga, igihe ukivugira n’uburyo ukivugamo ni byo birushaho kugira agaciro.”
  12. “Ntugapime ukuri kw’amagambo y’umuntu ukurikije ingano y’inzoga yanyoye; kugire ukurikije ibimenyetso, ubudahuza cyangwa ubudahindagurika bw’imyitwarire, umurava n’ibikorwa bye.”
  13. “Kwifata si uguhisha ukuri; ni ubushobozi bwo kukuvuga mu buryo burangwa n’ubwenge n’inshingano.”
  14. “Umuntu ntamenyekana gusa mu byo avuga igihe atagishoboye kwifata, ahubwo amenyeshwa cyane n’ibyo ahitamo igihe afite ubushobozi bwose bwo gutekereza.”
  15. “Amarangamutima akomeye si gihamya y’ukuri; kuko umuntu ashobora kugira icyo yiyumvamo cyane ariko imyumvire ye ikaba itari yo.”
  16. “Ubwisanzure bukomeye si ukuvuga buri kintu cyose cyinjiye mu bitekerezo byawe, ahubwo ni ukugira ubwenge bwo gutandukanya ibikwiye kuvugwa n’ibidakwiriye.”
  17. “Ubwenge butangira igihe umuntu amenye ko atari buri gitekerezo ari ukuri, atari buri marangamutima ari gihamya, kandi atari buri jambo rikwiye kuvugwa.”

— Dr. Havugimana Alexis

By Dr.Alexis Havugimana

Dr. Alexis Havugimana is A dedicated professional with extensive experience in academia and consultancy. Holding a Ph.D. in Development Studies, a Master’s degree in Development Studies with First Class Honors, a Bachelor’s degree in Enterprise Communication and Management with First Class Honors, and a Bachelor’s degree in Public Health, he brings a wealth of knowledge to his endeavors.