Isomo: Chapter 2 – Familial Trials
Igitabo: Don’t Waste Your Pain
Umwanditsi: Godman Akinlabi
Ishingiro rya Bibiliya: Itangiriro 37–50
Inkuru ya Yosefu itwigisha ko umuryango utajya uba isoko y’urukundo, umutekano n’ibyishimo gusa; rimwe na rimwe ushobora no kuba isoko y’ibikomere byo mu mutima, guhezwa, ishyari, guhemukirwa no kwiheba.
hari ibibazo tugomba kwibaza: Kuki abantu badukomokaho cyangwa dusangiye amaraso bashobora kutubera inkomoko y’imibabaro? Kuki umuntu ashobora kugirira undi ishyari kugeza ubwo yangiza ubuzima bwe? Ese kuba warababajwe n’umuryango wawe bigomba kugena uwo uzaba we mu gihe kizaza?
1.Yosefu yari umwana wakunzwe na se ariko akangwa na bene se

Yosefu yari umuhungu wa Yakobo na Rasheli, wamukundwaga cyane kurusha abandi bahungu be. Yakobo yamuhaye ikanzu nziza y’amabara menshi, bituma bene se bagirira Yosefu ishyari. Itangiriro 50:22–26.Yavukiye Padan-Aramu, mu karere ka Harani.Harani (Harran), mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Turukiya.Yapfuye aguye Misiri (Egypt) afite imyaka 110.Yosuwa 24:32.
Yashinguwe ahantu hitwa Shekemu (Shechem)
Uyu munsi ahuzwa n’umujyi wa Nablus, muri West Bank (Akarere ka Palesitina).
Bibiliya ivuga ko Abisirayeli bajyanye amagufwa ya Yosefu bavuye mu Misiri, bakayashyingura i Shekemu.

Imva ya Yozefu -Muri Isiraheli
Ikindi cyatumye barushaho kumwanga ni inzozi ze, aho yabonaga ko umunsi umwe bazamupfukamira.
Aho kugira ngo umuryango ube ahantu h’ubufatanye n’urukundo, ishyari n’urwango byatangiye kuwusenya.
‘’Yosefu yatangiye urugendo atari we wahisemo aho azavukira cyangwa imimerere azakuriramo. Yahuye n’akarengane mu muryango, ariko ntiyemera ko ako karengane kaba igisobanuro cya nyuma cy’ubuzima bwe’’.
— Dr. Havugimana Alexis
2. Yagambaniwe n’abavandimwe be
Umunsi umwe, se yamwohereje kureba uko abavandimwe be baragiye amatungo. Bamubonye aza, bagambirira kumwica. Nyuma baje kumugurisha nk’umucakara ku bacuruzi bamujyana muri Egiputa.
Tekereza ububabare bwo kugurishwa n’abantu mufitanye isano y’amaraso! Abantu yagombaga kwiringira ni bo bamubabaje kurusha abandi.
3. Yahuye n’ibigeragezo mu mahanga

Ageze muri Egiputa, Yosefu yabaye umucakara mu rugo rwa Potifari. Nubwo yakoraga neza, yashinjwe ibinyoma n’umugore wa Potifari, bituma afungwa arengana.
Yari yaranzwe n’abavandimwe, agurishwa, noneho aranafungwa.
Ariko ntiyemeye ko imibabaro imwambura ubunyangamugayo n’ubushobozi bwo gukora neza.
4. Imibabaro ntiyabaye iherezo ry’ubuzima bwe

Imana yamuhaye ubushobozi bwo gusobanura inzozi za Farawo. Yosefu yavuye muri gereza ahabwa inshingano zikomeye zo kuyobora ibikorwa byo kubika ibiribwa muri Egiputa, aba uwa kabiri kuri Farawo mu butegetsi.
Uwo abavandimwe bari baragurishije nk’umucakara yabaye umuyobozi ukomeye.
5. Yongeye guhura n’abavandimwe be arabababarira

Igihe inzara yateraga, abavandimwe be baje muri Egiputa gushaka ibiribwa. Bahuye na Yosefu batamuzi, ariko nyuma arabibwira ko ari we Yosefu bari baragurishije.
Aho kugira ngo abihorere, yarabababariye.
Mu Itangiriro 50:20, Yosefu yababwiye ko nubwo bari bamugiriye nabi, Imana yabihinduye inzira yo gukiza abantu benshi.
AMASOMO DUKURA MU NKURU YA YOSEFU –
- Kuba uwo mu muryango wawe akwanze ntibivuze ko ubuzima bwawe burangiye.
- Ishyari ry’abandi ntirigomba kukubuza gukomeza gutera imbere.
- Kugambanirwa n’abo wari wizeye bishobora kugukomeretsa, ariko ntibigomba kugusenya.
- Ntukemere ko imibabaro iguhindura umuntu mubi.
- Kubabarira si ukwemera ko ibyo bakugiriye byari byiza; ni ukwanga gukomeza kubaho mu ngoyi z’inzika.
- Igihe kibi unyuramo uyu munsi si cyo kigena ejo hazaza hawe.
“Abantu bashobora kugurisha inzozi zawe, bakagusunikira mu mwijima w’imibabaro, ariko ntibashobora kugena iherezo ry’ubuzima bwawe. Ntukemere ko abo mu muryango bakubabaje bakwambura ubushobozi bwo kuba umuntu mwiza.”
— Dr. Havugimana Alexis
IBIBAZO BYO KUGANIRAHO
- Ese bishoboka ko umuryango wawe wakubera isoko y’imibabaro aho kuba isoko y’ibyishimo?
- Iyo ugambaniwe n’abo mufitanye isano, wakora iki kugira ngo utazabaho mu nzika?
- Ni gute umuntu yahindura ibikomere byo mu muryango imbaraga zo kwiyubaka?
Inkuru ya Yosefu itwigisha ko ibigeragezo n’imibabaro bituruka mu muryango bitagomba kuba iherezo ry’ubuzima bwacu. Imibabaro duhurira na yo mu miryango ishobora kutubera ishuri ritwigisha kwihangana, kubabarira, kurangwa n’indangagaciro nziza no gukomeza urugendo rwo kwiyubaka no gutera imbere.DON’T WASTE YOUR PAIN!
Dr.Havugimana Alexis Reka njye mbabwire ibi :
- Ibikomere byo mu muryango bishobora kugira ingaruka ku muntu mu mitekerereze, mu kwigirira icyizere no mu mibanire n’abandi. Umuntu wagambaniwe n’abo yizeraga ashobora kugira ubwoba bwo kongera kwizera abandi. Ariko gukira ibikomere bitangirira ku kwemera ko byabaye, kubyumva no gushaka inzira yo kongera kubaka ubuzima.
- Ntitugomba gufata buri kibazo cyose cyo mu muryango nk’ikimenyetso cy’uko ubuzima bwacu bwatsinzwe. Tugomba gutandukanya ibyo tudashobora guhindura n’ibyo dufite ubushobozi bwo guhindura. Ntitugomba no kwitiranya kubabarira no kwemera gukomeza gukorerwa akarengane.
- Umuntu ntagenwa gusa n’ibyamubayeho, ahubwo anagenwa n’uburyo ahitamo kubisobanura no kubyitwaramo. Imibabaro ishobora kutwigisha kumenya agaciro k’ubuzima, ariko si imibabaro yose itanga ubwenge ku buryo bwikora; bisaba kuyitekerezaho, kuyisesengura no kuyigiraho amasomo.
- Yosefu ntiyemeye ko ubugambanyi bw’abavandimwe be bumwambura indangagaciro ze. Yakomeje gukora neza, kubungabunga ubushobozi bwe no gukoresha amahirwe yabonye. Ibi bitwereka ko ibihe bibi umuntu anyuramo bidakuraho ubushobozi afite bwo kwiyubaka.
- Ntabwo aho umuntu atangiriye ari ho hateganya byanze bikunze aho azarangirira. Imibabaro ashobora guhura na yo ntikwiye guhita ifatwa nk’iherezo ry’ubuzima bwe.Icyakora, inkuru ye ntivuga ko imibabaro yose ihita ibyara intsinzi; itwereka akamaro ko kwizera, kwihangana, ubwenge, ubunyangamugayo no gukoresha amahirwe umuntu abonye.Ndavuga inkuru ya Yozefu.
- Inkuru ya Yosefu itwereka ko umuryango ushobora kuba inkomoko y’ibikomere, ariko ibyo bikomere ntibigomba guhinduka imfunguzo zifunga ejo hazaza hacu.
- Ntugomba kwanga umuryango wawe kugira ngo ukire, ariko kandi ntugomba kwemera gukomeza kubabazwa kugira ngo ugaragaze ko uwukunda. Ushobora kubabarira, ugashyiraho imbibi zirinda ubuzima bwawe, ugakomeza kubaka ejo hazaza hawe.
“Ntukemere ko ibikomere watewe n’abo mu muryango wawe bihinduka umurage uzasigira ejo hazaza hawe. Ibyakubayeho bishobora gusobanura aho wavuye, ariko si ngombwa ko bigena aho ujya.”
— Dr. Havugimana Alexis

