IBIBABAZO WANYUZEMO  BYA 2025 BYAGUSIGIYE IRIHE SOMO?

✍️ *Dr. Havugimana Alexis* 

Ibibazo bya 2025 byanyigishije ko ubuzima ari ishuri ridatanga impamyabumenyi, ariko rigatanga ubwenge. Byanyeretse ko kwihangana atari intege nke, ahubwo ari imbaraga zo gukomeza n’iyo umutima urimo amarira. Nize ko si buri wese wagendaga nanjye wari uwo kwizerwa, ariko niga no kwiyubaha no guhitamo amahoro. Ibyambabaje byambereye isomo, ibikomere bimbera isoko y’ubwenge, n’amarira ahinduka amasomo. Uyu mwaka wansigiye ukuri kumwe: uwemeye kwiga mu bibazo, ejo arakura arushijeho gukomera no kumenya aho ajya.

_”Ubuzima ni ishuri ridatanga impamyabumenyi, ariko rigatanga ubwenge.”_ 

2025 yambereye isomo ritanditse mu bitabo: 

– Yanyigishije ko *kwihangana* si intege nke, ahubwo ari *ubutwari bwo gukomeza* n’iyo byose bisa nk’ibihombye. 

– Yambwiye ko *amarira* atava ubusa, rimwe na rimwe aba *amasomo* yihishe. 

– Nize ko *si buri mugenzi* ari inshuti, kandi si buri gitsure gikwiriye kwihorera. 

– Nahisemo *amahoro kuruta intambara*, n’ubwiyoroshye aho kurwana n’ibitagira ibisobanuro. 

Ibikomere byambaye nk’impuzankano y’ishuri ry’ubuzima, imbabazi bimbera umuti, n’ukuri kuba umurage. 

*🧠 Zirikana ibi :* 

*Uwemeye kwiga mu bibazo, arakura mu mutima no mu bwenge — kandi ejo he hazamubera icyerekezo gishya.* 

Dr. Havugimana Alexis:

1. *Ubuzima ni ishuri ridatanga impamyabumenyi, ariko rigatanga isomo ridashira.*

2. *Kwihangana si intege nke — ni imbaraga zitavuga menshi.*

3. *Amarira y’uyu munsi ashobora kuvamo ubwenge bwo gutekereza ejo.*

4. *Si uko wababaye bikurimbuye, ahubwo ni uko wabibyaje isomo.*

5. *Inshuti nyazo zigaragara mu bibazo, abandi bagasigara ari abagenzi.*

6. *Kwiyubaha ni uguhitamo amahoro aho guhora uhanganye n’abatakumva.*

7. *Ibikomere ntibiba ibyo kwihisha, biba ibyo kwigiraho.*

8. *Guhitamo guceceka igihe utumvise, ni ubutwari bw’ubwenge.*

9. *Amahoro ni intsinzi itavugwa, ariko igaragara mu mibereho yawe.*

10. *Iyo wanyuze mu bibazo ugakomera, uba usigaye ubona ubuzima mu rundi rwego.*

11. *Kwiruka ku bantu bose si ubushishozi — hari aho guhera wenyine ni ho haba igisubizo.*

12. *Imbaraga nyazo si iz’umubiri, ni iz’umutima wiyemeje gukomeza.*

13. *Uwakubabaje ashobora kuba ari na we Imana yakoresheje kukwigisha gukomera.*

14. *Iyo utababaye, ntumenya aho imbabazi ziva.*Dr.Havugimana Alexis

15. *Kwiga mu bibazo ni uko umuntu yubaka ubwenge buramba.*

16. *Ubuzima si uko ibintu bigenda neza, ni uko witwara igihe bigenda nabi.*

17. *Hari ibikomere bikwemeza kuruta amashimwe.*

18. *Niba wamenye ibyo udakwiye kongera kwihanganira, warakuze.*

19. *Ejo hazaza hawe ntihashingira ku byakubayeho, ahubwo ku buryo wabibyaje akamaro.*

20. *Ukwemera ko ejo hashobora kuba heza — ni intambwe ya mbere yo kurigeraho.*

*Nkwifurije gutangira 2026 wubatse ku masomo akomeye ya 2025.* 

✍️ *Dr. Havugimana Alexis*

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *