ESE UMUNTU NI UWO ARI WE KU BW’AMAHITAMO YE GUSA, CYANGWA AMATEKA Y’UBUZIMA BWE NA YO AGIRA URUHARE MU KUMUGIRA UWO ARI WE?

Dr. Havugimana Alexis

1. Reka dutangire twibaza :  Umuntu ni nde?

Iyo turebye umuntu, akenshi tureba ibyo akora, ibyo avuga, uko yitwara n’umwanya afite mu muryango. Ariko umuntu ntabwo ari ibyo tubona gusa. Inyuma y’imyitwarire ye hari amateka, uburere, ibikomere, urukundo, gutinya, gutsindwa, gutsinda, kubura, kubona, kwigishwa no kwiga.

Ni yo mpamvu ikibazo gikomeye atari gusa:

“Uyu muntu ari muntu ki?”

Ahubwo dukwiye no kwibaza:

“Ni iki cyamugize uwo ari we?”

Umuntu w’uyu munsi ni umusaruro w’ibintu byinshi byagiye bihura mu buzima bwe. Hari ibyo yahisemo, ariko hari n’ibyo atigeze ahitamo: aho yavukiye, abo yavukiyemo, uko yarezwe, ibihe yanyuzemo n’abantu yahuye na bo.

Bityo, kumva umuntu bisaba kureba umuntu uri imbere yacu n’amateka ari inyuma ye.

2.  Ese umuntu ni we wihitiramo uwo aba we?

Filozofiya imaze igihe kinini yibaza ku kibazo cya free will, cyangwa ubushobozi bw’umuntu bwo kwihitiramo.

Ku ruhande rumwe, umuntu afite ubushobozi bwo guhitamo. Ashobora guhitamo kuba inyangamugayo, kwiga, gukunda, kubabarira, guhinduka no gutangira bundi bushya.

Ariko ku rundi ruhande, ntabwo dutangira ubuzima turi ku rupapuro rwera.

Hari ibintu dusangamo tutabihisemo.

Nta muntu wihitiramo aho avukira.
Nta muntu wihitiramo ababyeyi be.
Nta muntu wihitiramo ibikomere byose azagira.
Nta muntu wihitiramo abantu bose azahura na bo.

Ibi bitwereka ko ubwisanzure bw’umuntu bushobora kugira imipaka.

Ariko kuba amateka yacu agira uruhare mu kutugira abo turi bo, ntibivuze ko tugomba kuba imbohe zayo.

Amateka ashobora kudusobanura, ariko ntabwo buri gihe agomba kutugena.

3. Hari ibyo ukwiriye kumenya : Ubuzima bwubaka imiterere y’umuntu

Psychology itwereka ko ibyo umuntu anyuramo bishobora kugira uruhare mu kubaka uburyo atekereza, yiyumva kandi yitwara.

Umwana wakuriye mu rukundo ashobora gukura afite uburyo butandukanye bwo kubona isi n’umuntu wakuriye mu bwigunge cyangwa mu makimbirane.

Umuntu wigeze kugambanirwa ashobora kugira ikibazo cyo kwizera abandi.

Uwigeze gutereranwa ashobora gutinya kongera gukunda.

Uwigeze gutsindwa cyane ashobora gutinya kongera kugerageza.

Ariko hari n’undi mwanzuro ukomeye:

Ibyakubayeho bishobora kukugiraho ingaruka, ariko ntabwo bigomba kukugenzaho ubuzima bwawe bwose.

Umuntu ashobora gukura mu bihe bikomeye ariko akabyigiramo kwihangana.

Undi akava mu kubabara akabyigiramo impuhwe.

Undi akava mu gutereranwa akamenya agaciro ko kuba indahemuka.

Ni ukuvuga ko ikintu kimwe gishobora gukomeretsa umuntu umwe, ariko kigaha undi isomo rimwubaka.

4. Nta musizi uri hafi ngo dukore mumitanaga:  Umuntu ni nk’igiti ? nawe wareba uko ubivuga mumvugo yawe.

Mu buryo bw’ubusizi, umuntu twamugereranya n’igiti.

Imizi ni amateka ye.
Igihimba ni ubuzima bwe bw’uyu munsi.
Amashami ni amahitamo ye.
Amababi ni imyitwarire ye.
Imbuto ni ibyo asiga ku bandi.

Iyo urebye igiti, ushobora kubona imbuto gusa, ariko ntubona ubutaka imizi yacyo iri mo.

Ni na ko bigenda ku muntu.

Ushobora kubona uburakari bwe, ariko utazi ibyamubabaje.

Ushobora kubona guceceka kwe, ariko utazi ibyo umutima we wanyuzemo.

Ushobora kubona gukomera kwe, ariko utazi inshuro yigeze gusenyuka.

Ushobora kubona inseko ye, ariko utazi amarira yaba yaraririye wenyine.

Hari abantu tubona nk’abakomeye, kandi imbaraga zabo zaravutse mu bice by’ubuzima byigeze kubasatura.

5. UMUNTU N’AMATEKA YE ?

Hari ikintu abantu bakunze kwibagirwa: ntidushobora gusobanura umuntu neza tutazi aho yaturutse.

Umuntu ashobora kuba umunyamahane kubera ibyo yize mu buzima.

Ashobora kuba umuntu wigengesera kubera ko yigeze kubabazwa.

Ashobora kuba umuntu ukunda cyane kubera ko azi agaciro ko gukundwa.

Ashobora kuba umuntu ukora cyane kubera ko yamenye ububabare bwo kubura.

Ashobora kuba umuntu udasaba ubufasha kubera ko ubuzima bwamwigishije kwishingikirizaho.

Ibi ntibivuze ko buri myitwarire mibi igomba kwemerwa.

Gusobanukirwa impamvu umuntu ameze atyo si ukumubabarira amakosa yose.

Empathy ntabwo ari justification(“Kumva umuntu ntibivuze ko ushimangira ibyo yakoze.”)

“Kugirira umuntu impuhwe no kumwumva ntibivuze ko uba ushyigikiye cyangwa usobanura ko ibyo yakoze ari byo.”

Kumva umuntu ni ukumenya inkomoko y’imyitwarire ye; ariko kumubaza inshingano ze ni ukureba icyo ahitamo gukora nyuma yo kumenya no gusobanukirwa iyo nkomoko.

6. IKIBAZO CY’INGENZI NI IKI ? UMUNTU NI  AMATEKA YE CYANGWA AMAHITAMO YE ?

1. REKA DUFATANYE GUSESENGURA IKI KIBAZO ;

Iyi nyandiko ishingiye ku bushakashatsi bufite ireme bushingiye kuri filozofiya na psychologiya nibyo nibanzeho nsobanura iki kibazo hari naho nakoresheje ubusizi gusa si henshi , bugamije gusobanukirwa uburyo amateka y’umuntu n’amahitamo ye bigira uruhare mu kumugira uwo ari we.

Ikibazo nyamukuru kigira kiti:

“Ese umuntu ni we wihitiramo uwo aba we, cyangwa ibyo yanyuzemo ni byo ahanini bimugena?”

‘’Ese umuntu ni amateka ye cyangwa ni amahitamo ye ‘’?

Kugira ngo iki kibazo gisubizwe neza, hifashishijwe uburyo bune bw’ingenzi.

1.1. Uburyo bwa filozofiya

Hasesenguwe ibibazo birebana n’umuntu, ubushobozi bwo guhitamo, umudendezo wo gufata ibyemezo, inshingano umuntu afite ku byo akora ndetse n’uruhare rw’amateka ye mu kumugira uwo ari we.

Hibanzwe ku kibazo kigira kiti:

“Ese umuntu agena uwo aba we, cyangwa ibyo yanyuzemo ni byo bimugena?”

Ibi bituma twibaza niba umuntu afite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bwe nubwo yaba yaranyuze mu bihe bikomeye.

1.2. Uburyo bwa psychologiya

Hasesenguwe uburyo uburere, umuryango, amashuri, imibanire n’abandi, ibihe bikomeye, ibikomere, intsinzi, gutsindwa ndetse n’ibidukikije bishobora kugira uruhare mu kubaka:

  • imitekerereze y’umuntu;
  • imyitwarire ye;
  • uko yiyumva;
  • uko yizera abandi;
  • uko afata ibyemezo;
  • uko ahangana n’ibibazo;
  • uko yibona;
  • n’uko abona isi ndetse n’abandi bantu.

1.3. Uburyo bwo gusesengura inkuru y’ubuzima

Umuntu yafashwe nk’inkuru y’ubuzima bwe, aho ibyahise, ibiriho ubu ndetse n’ibyo yifuza kuzaba bihurira hamwe.

Hasesenguwe uburyo umuntu asobanura ubuzima bwe, uko asobanura ibyo yanyuzemo, n’uko ibyo yanyuzemo bishobora kugira uruhare mu muntu ahitamo kuba we.

1.4. Uburyo bwo gusesengura mu buryo bunenga kandi bwimbitse

Hasesenguwe impande ebyiri z’ingenzi:

Amateka y’umuntu:
Ibyo atahisemo ariko byamugizeho ingaruka.

Amahitamo y’umuntu:
Ibyo ashobora guhitamo, guhindura no kugenzura.

Ibi bifasha kwirinda kuvuga ko umuntu agengwa n’amateka ye gusa cyangwa ko buri kintu cyose kimubaho giterwa n’amahitamo ye.

2. REKA DUFATANYE GUSESENGURA IKI KIBAZO 

1. Amateka agira uruhare mu kubaka umuntu

Isesengura rigaragaza ko umuntu atangira ubuzima afite ibintu byinshi byamubanjirije.

Uburere, umuryango, amashuri, umuco, abantu yahuye na bo, ibihe bikomeye yanyuzemo ndetse n’amahirwe yabonye bishobora kugira uruhare mu kubaka imitekerereze n’imyitwarire ye.

Umuntu wakuriye mu muryango wuje urukundo ashobora kugira uburyo butandukanye bwo kubona ubuzima n’umuntu wakuriye mu makimbirane cyangwa mu bwigunge.

Bityo:

Umuntu ntashobora gusobanurwa neza hatitawe ku mateka ye.

2. Amateka ntabwo agena umuntu burundu

Nubwo amateka agira uruhare rukomeye, ntabwo bivuze ko umuntu aba imbohe yayo.

Abantu babiri bashobora kunyura mu kintu kimwe ariko bakagisobanura mu buryo butandukanye kandi bagafata imyanzuro itandukanye.

Ibi bitwereka ko hagati y’icyabaye n’icyo umuntu aba cyo nyuma yacyo, harimo umwanya wo gutekereza, kwiga, guhitamo no guhinduka.

Ni yo mpamvu:

Amateka ashobora gusobanura umuntu, ariko ntabwo buri gihe agomba kumugena burundu.

3. Amahitamo agira uruhare mu kubaka umuntu

Umuntu ashobora kutagira ububasha ku byo yanyuzemo, ariko afite uruhare mu guhitamo uko abyitwaramo.

Ashobora guhitamo:

  • gukira aho gukomeza kubabara;
  • kubabarira aho kwihorera;
  • kwiga aho kwiheba;
  • kongera kugerageza nyuma yo gutsindwa;
  • guhinduka aho gukomeza gusubiramo amakosa;
  • kubaka aho gusenya;
  • gukunda aho kwanga.

Ibi bituma tuvuga ko:

Icyabaye ntabwo buri gihe kiba kiri mu maboko yacu, ariko uko tugisubiza bishobora kuba mu maboko yacu.

4. Umuntu ni ihuriro ry’amateka n’amahitamo

Ibyavuye mu isesengura ntabwo bishyigikira igitekerezo cy’uko umuntu ari amateka ye gusa, cyangwa ko ari amahitamo ye gusa.

Ahubwo umuntu ashobora gusobanurwa nk’ihuriro ry’ibintu byinshi:

Ibyo yavukanye + uburere yahawe + ibyo yanyuzemo + abo yahuye na bo + ibyo yize + ibyo ahitamo kuba.

Bityo, umuntu ntabwo ari ikintu cyarangije kubakwa rimwe.

Umuntu ahora ari mu rugendo rwo kwiyubaka.

5.Gusobanukirwa amateka y’umuntu bituma tugira impuhwe

Iyo tuzi ko inyuma y’imyitwarire y’umuntu hari amateka tutazi, bituma tutihutira kumucira urubanza.

Umuntu ucecetse ashobora kuba afite impamvu tutazi.

Umuntu utizera abandi ashobora kuba yarigeze kugambanirwa.

Umuntu utagaragaza amarangamutima ashobora kuba yarigeze kubabazwa cyane.

Umuntu ukomeye cyane ashobora kuba yaranyuze mu bihe bikomeye byamwigishije kwihangana.

Ariko ibi ntibivuze ko amakosa yose agomba kwemerwa.

Gusobanukirwa impamvu umuntu ameze atyo si ukumuhanaguraho inshingano ku byo akora.

Kumva umuntu ni ukumenya inkomoko y’imyitwarire ye; ariko kumusaba inshingano ni ukureba icyo ahitamo gukora nyuma yo kumenya no gusobanukirwa iyo nkomoko.

6. Amahitamo ashobora guhindura ibisobanuro by’amateka

Umuntu ntashobora gusubira inyuma ngo ahindure ibyabaye.

Ariko ashobora guhindura icyo ibyo byabaye bisobanuye mu buzima bwe.

Icyahoze ari igihombo gishobora guhinduka isomo.

Icyahoze ari igikomere gishobora guhinduka isoko y’impuhwe.

Icyahoze ari gutsindwa gishobora guhinduka isoko yo kongera kugerageza.

Icyahoze ari intege nke gishobora guhinduka imbaraga.

Bityo:

Ntidushobora guhindura ibyo twanyuzemo, ariko dushobora guhindura icyo tubikoramo.

3. MURI FILOZOFIYA BYO BIVUZE IKI ?

Mu rwego rwa filozofiya, igisubizo ntabwo ari:

“Umuntu ni amateka ye.”

Cyangwa ngo:

“Umuntu ni amahitamo ye.”

Igisubizo cyimbitse ni iki:

“Umuntu ni ibyo amateka yamugize, ibyo yamenye, ibyo yigiye mu byo yanyuzemo, n’ibyo ahitamo kuba nyuma y’ibyo byose.”

Amateka agaragaza aho umuntu yavuye.

Amahitamo agaragaza aho ahitamo kujya.

Amateka ni imizi.

Amahitamo ni amashami.

Imyitwarire ni imbuto.

4. REKA DUFATANYE  GUSESENGURA MUBURYO BWA  PSYCHOLOGIYA

Mu mitekerereze ya muntu, umuntu yubaka uko yiyumva n’uko yiyumva nk’umuntu binyuze mu byo yanyuzemo, ibyo yize ndetse n’uburyo asobanura ubuzima bwe.

Ni yo mpamvu ikibazo kidakwiye kuba gusa:

“Ni iki cyakubayeho?”

Ahubwo dukwiye no kubaza:

“Ni iki wakuye mu byakubayeho?”

Kandi ikibazo kirushijeho kuba ingenzi ni:

“Ubu uhisemo gukora iki nyuma y’ibyakubayeho?”

Iki ni cyo kibazo cyerekana ko umuntu ashobora gukura, kwiga no guhinduka.

Uzasome abandi banditsi babivugaho iki ?

5. REKA DUGARUKE K’UBUSIZI N’UMUNTU

Umuntu twamugereranya n’igiti.

Imizi ni amateka ye.

Igihimba ni ubuzima bwe bw’uyu munsi.

Amashami ni amahitamo ye.

Amababi ni imyitwarire ye.

Imbuto ni ibyo asiga ku bandi.

Iyo urebye igiti, ubona amashami n’imbuto, ariko imizi iba munsi y’ubutaka.

Ni na ko bimeze ku muntu.

Ushobora kubona uburakari bwe, ariko utazi ibyamubabaje.

Ushobora kubona guceceka kwe, ariko utazi ibyo umutima we wanyuzemo.

Ushobora kubona gukomera kwe, ariko utazi inshuro yigeze gusenyuka.

Ushobora kubona inseko ye, ariko utazi amarira yigeze aririra wenyine.

Hari abantu tubona nk’abakomeye, nyamara imbaraga zabo zaravutse mu bice by’ubuzima byigeze kubasatura.

6. REKA DUFATE UMWANZURO

None se:

UMUNTU NI AMATEKA YE CYANGWA AMAHITAMO YE?

Igisubizo ni uko umuntu atari amateka ye gusa, kandi atari amahitamo ye gusa.

Umuntu ni urugendo hagati y’ibyamubayeho n’ibyo ahitamo kuba.

Amateka amuha aho ahera.

Amahitamo amufasha guhitamo aho ajya.

Ibyamubayeho bishobora kumusiga ibikomere, ariko amahitamo ye ashobora kumufasha gukira.

Ibyamubayeho bishobora kumwigisha gutinya, ariko amahitamo ye ashobora kumwigisha kongera kwizera.

Ibyamubayeho bishobora kumusenyera icyizere, ariko amahitamo ye ashobora kumufasha kongera kubaka.

Ni yo mpamvu tutagomba kwibaza gusa:

“Kuki uyu muntu yabaye uwo ari we?”

Ahubwo dukwiye no kubaza:

“Ni iki cyamubayeho cyamugize uwo ari we, kandi nyuma y’ibyo byose, ni nde yahisemo kuba?”

Kuko ntiduhitamo aho dutangirira, ariko dushobora kugira uruhare mu guhitamo aho tujya.

Kandi wenda iki ni cyo kibazo cyimbitse kurusha ibindi:

“Ese uwo ndi we uyu munsi ni umusaruro w’ibyambayeho gusa, cyangwa ni n’umusaruro w’amahitamo nkoze nyuma y’ibyambayeho?”

Umuntu ni amateka ye, ariko ntabwo ari amateka ye gusa.
Ni n’amahitamo ye, ariko ntabwo ari amahitamo ye gusa.
Ni uwo ubuzima bwamugize, ariko kandi ni uwo yahisemo kuba.

— Dr. Havugimana Alexis

7. UMUTIMA W’IKIBAZO: KUKI TUTIBAZA?

Kuki iyo tubonye umuntu dukunda cyangwa tutishimiye, duca tumushyira mu cyiciro?

“Uyu ni mubi.”

“Uyu ni umunyamahane.”

“Uyu ntiyizewe.”

“Uyu ni umunyabwenge.”

“Uyu ni umuntu mwiza.”

Ariko wenda dukwiye kongeraho ikindi kibazo:

“Ni iyihe nzira yamugejeje aha?”

Kuko umuntu ntabwo akura mu mwanya umwe.

Yubakwa n’imyaka.

Yubakwa n’ibyishimo.

Yubakwa n’amarira.

Yubakwa n’abantu.

Yubakwa n’ibitabo.

Yubakwa n’ibikomere.

Yubakwa n’amahitamo.

Yubakwa n’amahirwe yabonye ndetse n’ayo atabonye.

Ni yo mpamvu guca urubanza ku muntu utazi amateka ye bishobora kuba nko gusoma urupapuro rumwe rw’igitabo ugahita uvuga ko uzi igitabo cyose.

8. UMUMARO W’IBYO TWANYUZEMO

Ibintu bitubaho bishobora kugira uruhare mu kutubaka mu buryo butandukanye.

Kubabara bishobora kutwigisha kwihangana.

Kubura bishobora kutwigisha agaciro k’ibyo dufite.

Kugambanirwa bishobora kutwigisha ubushishozi.

Gukundwa bishobora kutwigisha gukunda.

Gutsindwa bishobora kutwigisha kongera kugerageza.

Kunanirwa bishobora kutwigisha kwicisha bugufi.

Ariko ibyo byose biterwa n’uko umuntu abisobanura kandi akabikoresha.

Ni yo mpamvu abantu babiri bashobora kunyura mu muriro umwe, ariko umwe akavamo ivu, undi akavamo ibyuma bikomeye.

9.  Umwanzuro nabaha :  Umuntu ni urugendo

Umuntu ntabwo ari igisubizo cyoroshye.

Ntabwo ari amateka ye gusa.

Ntabwo ari amahitamo ye gusa.

Ntabwo ari ibikomere bye gusa.

Ntabwo ari intsinzi ze gusa.

Umuntu ni urugendo ruhuza ibyo yavukanye, ibyo yanyuzemo, ibyo yize n’ibyo ahitamo kuba.

Ni yo mpamvu dukwiye kwiga kureba abantu dufite amaso abiri:

ijisho rimwe rireba ibyo umuntu ari byo,
irindi rireba ibyo yanyuzemo byamugize uwo ari we.

Kandi wenda ikibazo gikomeye kurushaho si:

“Kuki uyu muntu yabaye uwo ari we?”

Ahubwo ni:

“Nyuma y’ibyo byose yanyuzemo, ni nde ahitamo kuba?”

Kuko amateka ashobora kuba yaranditse igice cy’ubuzima bwawe, ariko ejo hazaza ho ntabwo agomba kuba ari yo yonyine ikwandikira.

Umuntu ni amateka ye, ariko kandi ni umwanditsi w’igice kitarandikwa cy’ubuzima bwe.Dr. Havugimana Alexis

Dr. Havugimana Alexis ‘Quotes.

  1. “Umuntu ntabwo ari ibyo ubona uyu munsi gusa; ni n’ibyo ubuzima bwamwigishije mbere y’uko uhura na we.”
  2. “Amateka y’umuntu ashobora gusobanura impamvu ari uko ari, ariko amahitamo ye ni yo agaragaza uwo ahitamo kuba.”
  3. “Ntucire umuntu urubanza ku mbuto ubona, utabanje kumenya ubutaka imizi ye yakuriyemo.”
  4. “Ibyakubayeho ni igice cy’inkuru yawe; ibyo uhitamo kuba nyuma yabyo ni byo bikomeza kuyandika.”
  5. “Umuntu ashobora kuba yaravunitse ejo, ariko agahitamo kuba umwubatsi w’ejo hazaza.”
  6. “Amateka ni umwarimu ushobora kukwigisha, ariko ntabwo agomba kuba umuyobozi w’ubuzima bwawe bwose.”
  7. “Hari igihe uburakari bw’umuntu buba bufite amateka, guceceka kwe kukagira igikomere, inseko ye ikagira amarira yihishe inyuma.”
  8. “Kumenya aho umuntu yaturutse bituma wumva impamvu agenda buhoro; kumenya aho ashaka kujya bikagufasha kumva amahitamo ye.”
  9. “Ntushobora guhindura igice cy’igitabo cyanditswe, ariko ushobora guhitamo uko igice gikurikira kizandikwa.”
  10. “Umuntu ntabwo aba imbohe y’ibyamubayeho; aba imbohe gusa iyo yemeye ko ibyahise bimwambura ububasha bwo guhitamo ibizaza.”
  11. “Hari ibikomere bitubaka inkuta hagati yacu n’abandi, ariko hari n’amahitamo ashobora guhindura izo nkuta imiryango.”
  12. “Abantu babiri bashobora kunyura mu mvura imwe, ariko umwe akayibonamo ubukonje, undi akayibonamo amazi yo gukura.”
  13. “Ibyo wanyuzemo bishobora kuba intangiriro y’ububabare, ariko ntabwo bigomba kuba umwanzuro w’ubuzima bwawe.”
  14. “Umuntu ni nk’igiti: amateka ni imizi, amahitamo ni amashami, naho ibikorwa bye ni imbuto.”
  15. “Ntubaze gusa uti: ‘Kuki ameze atya?’ Baza uti: ‘Ni iki cyamubayeho cyamugejeje aha?’”
  16. “Kumva amateka y’umuntu ntibivuze kwemera amakosa ye; ni ukugerageza kumenya urugendo rwamugejeje ku byo ubona.”
  17. “Hari ibyo utahisemo mu buzima, ariko hari n’ibyo ugomba guhitamo nyuma yabyo.”
  18. “Ejo hashize hashobora kuba ari bwo bwubatse uwo uri we, ariko uyu munsi ni bwo ufite ikaramu yo kwandika uwo uzaba.”
  19. “Umuntu ni uruvange rw’ibyamubayeho, ibyo yize, ibyo yibuka n’ibyo ahitamo; kumugabanyamo ikintu kimwe ni ukumugabanyamo inkuru ye.”
  20. “Ntiduhitamo aho dutangirira, ariko dushobora kugira uruhare mu guhitamo aho tujya; amateka ni intangiriro, amahitamo ni urugendo, ejo hazaza ni igice tugifiteho uruhare rwo kwandika.”

IKIBAZO GISOZA

None se wowe ubibona ute?

Umuntu ni amateka ye, cyangwa ni amahitamo ye?

Cyangwa se ni amateka yamugize n’amahitamo ahitamo gukora nyuma y’ibyo yanyuzemo?

Reka duharire abandi banditsi.

Dr. Havugimana Alexis

 

 

Scroll to Top