Uyu munsi ni kuwa 17/11/2026,umunsi wa …/365
17/11/2024 – 17/11/2026
Imyaka ibiri irashize umubyeyi atuvuyemo, ariko urwibutso rwe ntirwigeze rutuvamo.

1. MUBYEYI WACU TURAKWIBUKA -HARI BYINSHI TUKWIBUKIRAHO :
Hari abantu baza mu buzima bwacu bakadusigira ibihe byiza, abandi bakadusigira amasomo, ariko hari n’abandi baba igice cy’ubuzima bwacu ku buryo no kugenda kwabo kudashobora guhanagura umwanya bari bafite mu mitima yacu.
Umubyeyi ni umwe muri abo bantu.
Kuwa 17 Ugushyingo 2024, ni itariki itazibagirana mu mateka y’umuryango wacu. Ni umunsi Habumuremyi Sebastien, umubyeyi wacu, yatandukaniye natwe mu buzima bw’iyi si. Uwo munsi wasize icyuho mu muryango, utwibutsa ko ubuzima bw’umuntu bufite intangiriro n’iherezo, kandi ko nubwo dukunda abo tubana, hari igihe tugera aho tudashobora gukumira gutandukana na bo.
Uyu munsi, kuwa 17 Ugushyingo 2026, turibuka imyaka ibiri ishize.
Imyaka ibiri ishobora kumvikana nk’igihe kinini kuri kalendari, ariko ku mutima wabuze umubyeyi, igihe ntigipima uburemere bw’urukumbuzi. Hari ibihe umuntu yibuka ibyahise agasanga amarangamutima akiri mashya. Hari amagambo aba atakivugwa, amajwi atakumvikana, inama zitakiboneka n’ibibazo umuntu yakwibaza ati: Ese iyo aza kuba akiriho, yari kugira iyihe nama?
Urupfu ntiruhanagura amateka y’umuntu

Urupfu rushobora guhagarika urugendo rw’umuntu ku isi, ariko ntirushobora gusiba amateka y’ubuzima bwe mu mitima y’abamumenye.
Habumuremyi Sebastien azakomeza kugira umwanya mu mateka y’umuryango wacu. Izina rye rizakomeza kwibukwa, kandi kuba twaragize amahirwe yo kumugira umubyeyi bizakomeza kuba igice cy’inkuru y’ubuzima bwacu.
Hari igihe umuntu asobanukirwa agaciro k’umubyeyi mu buryo bwimbitse cyane nyuma yo kumubura. Ni bwo amenya ko kuba umubyeyi hafi y’abana atari ikintu gisanzwe, ahubwo ari impano ikomeye y’ubuzima.
Umubyeyi si umuntu ubyara gusa. Ni igice cy’amateka y’umwana, inkomoko y’ubuzima, n’umwe mu bantu bagira uruhare mu kubaka indangagaciro n’imiterere y’abazakurikiraho.
Hari byinshi tukwibukiraho, Papa wacu!
Mubyeyi wacu, nubwo utagihari ngo tukubone, tukuvugishe cyangwa twumve ijwi ryawe, uracyari mu mitima yacu. Igihe kiragenda, iminsi igahinduka amezi, amezi akavamo imyaka, ariko urwibutso rwawe ntiruzima.
Papa, hari byinshi tukwibukiraho!
Twibuka urukundo watugaragarizaga, inama watugiraga, uburere waduhaye, imbaraga wakoresheje kugira ngo tube abo turi bo uyu munsi, n’uruhare wagize mu buzima bwacu.
Twibuka amagambo yawe, uko watuganirizaga, uko watwigishaga guhangana n’ubuzima, ndetse n’ibyiringiro watubibagamo.
Hari ibintu umuntu abona bidafite agaciro akiri kumwe n’ababyeyi, ariko iyo batakiriho ni bwo asobanukirwa n’agaciro kabyo. Hari amagambo twifuza kongera kukubaza, inama twifuza kongera kukugisha, n’ibihe twifuza kongera kubana nawe.
Papa, kuba utari kumwe natwe ntibisobanura ko twakwibagirwa. Ibyo watwigishije bizakomeza kutubera umurage. Uburere waduhaye buzadufasha mu rugendo rw’ubuzima, kandi urukundo wadusigiye ruzakomeza kuduhuza.
Nubwo tutagishobora kuguhobera, turacyagutekereza. Nubwo tutakumva ijwi ryawe, amagambo yawe aracyavuga mu mitima yacu.
Mubyeyi wacu, turakwibuka. Turagukumbuye. Turagukunda. Kandi tuzakomeza kubaha no guha agaciro umurage wadusigiye.

Imana yakwakiriye mu bayo, ikomeze kuduha imbaraga zo kubaho twubaha ibyo watwigishije.
Uzaruhukire mu mahoro, Papa wacu. Urukundo rwawe ntiruzibagirana
Icyuho cy’umubyeyi n’uburemere bw’urukumbuzi
Mu buzima, hari imyanya idashobora gusimburwa n’undi muntu. Umubyeyi afite umwanya wihariye kuko amateka y’umwana aba afitanye isano n’ubuzima bwe.
Iyo umubyeyi atakiriho, ubuzima burakomeza, imirimo igakorwa, inshingano zigakomeza, abana bagakura, imiryango igakomeza kubaho, ariko hari igice cy’umutima gihora cyibuka ko hari umuntu wari ufite umwanya wihariye utagisubira.
Hari igihe urukumbuzi ruzanwa n’itariki, hari igihe ruzanwa n’ifoto, hari igihe ruzanwa n’ijambo, indirimbo cyangwa ikintu cyibutsa ibihe byahise.
Ibyo byose bitwereka ko kwibuka atari ugusubira mu gahinda gusa. Ni no kwemera ko urukundo rwabayeho rufite agaciro, kandi ko umuntu ashobora gukomeza kubaho yubaha amateka y’uwamubanjirije.
Umurage w’umubyeyi uruta ubuzima bw’umubiri

Umuntu ntapimwa gusa n’imyaka yamaze ku isi, ahubwo anapimwa n’uruhare yagize mu buzima bw’abandi.
Umurage w’umuntu ushobora kuba mu bana yasize, mu muryango yasize, mu mateka ye, mu ndangagaciro yigishije no mu rukundo rwamurangaga.
Ni yo mpamvu tutagomba kureba kwibuka Habumuremyi Sebastien nk’umunsi wo kwibuka urupfu rwe gusa, ahubwo tugomba no kuwufata nk’umwanya wo kuzirikana ubuzima, umuryango, urukundo n’agaciro ko kugira ababyeyi.
Umurage mwiza si umutungo umuntu asiga gusa. Hari umurage utagaragara ku maso, ariko ugakomeza kubaho mu bitekerezo, mu myitwarire no mu mahitamo y’abasigaye.
Umuryango: Ahantu urwibutso rukomeza kubaho

Iyo umubyeyi atakiriho, umuryango uba ufite inshingano yo gukomeza kubungabunga ubumwe, urukundo, kubahana no gufashanya.
Kwibuka umubyeyi bikwiye no kutwibutsa ko ubuzima ari bugufi, ko tutagomba gupfusha ubusa amahirwe yo gukundana, gusabana, gusurana no gufashanya tukiri kumwe.
Hari amagambo umuntu ashobora kuvuga akazicuza atakibasha kuyabwira uwo yayabwiraga. Hari urukundo umuntu ashobora kugaragaza atinze. Hari n’ubufasha umuntu aba akeneye ariko ntahabwe kubera kutamenya agaciro k’igihe.
Ni yo mpamvu urwibutso rwa Habumuremyi Sebastien rudukangurira gukomeza kubaka umuryango ushingiye ku bumwe, ubwumvikane, kubahana no kwitanaho.
Imana ni yo izi ibihe byose
Mu bihe by’ibyishimo no mu bihe by’agahinda, ukwemera Imana bidufasha kubona ko ubuzima bw’umuntu burenze ibyo amaso yacu ashobora kubona.
Nubwo gutandukana n’umubyeyi bibabaza, dukomeza gushimira Imana ku buzima bwe, ku mateka twasangiye na we no ku myaka twagize amahirwe yo kumubana.
Bibiliya muri Umubwiriza 3:1 itwibutsa ko buri kintu kigira igihe cyacyo, kandi ko buri gikorwa munsi y’ijuru kigira igihe cyacyo.
Ibi bitwigisha kwakira ko ubuzima bugira ibihe bitandukanye, ariko ntibidusaba kwibagirwa abo twakunze.
Imyaka ibiri irashize, ariko ntituzibagirwa
Papa Habumuremyi Sebastien,
Imyaka ibiri irashize utuvuyemo. Igihe cyaragiye, iminsi irakurikirana, ibihe birahinduka, ariko izina ryawe riracyafite umwanya mu mateka yacu.
Uyu munsi turakwibuka tutareba gusa umunsi watuvuyemo, ahubwo tunatekereza ku gaciro ko kugira umubyeyi, ku busobanuro bw’umuryango no ku rukundo rudashobora gupimwa n’igihe.
Nubwo tutagishobora kuganira nawe nk’uko byari bisanzwe, urwibutso rwawe ruzakomeza kuba igice cy’ubuzima bwacu.
Tuzakomeza kubaho, gukora, kwiga, kubaka no guharanira ejo hazaza, twibuka ko ubuzima ari urugendo umuntu adakwiye gupfusha ubusa.
Habumuremyi Sebastien, imyaka ibiri irashize. Umubiri wawe ntukiri kumwe natwe, ariko amateka yawe ntazibagirana.
Imana iguhe iruhuko ridashira.
Tuzahora tukwibuka, Papa.
2. PAPA, IMYAKA IBIRI IRASHIZE

Umubyeyi ntiyibagirana
Papa, imyaka ibiri irashize,
Urugendo rwawe rwo ku isi rurahagarara,
Iminsi irashira, imyaka igasimburana,
Ariko urwibutso rwawe ntirushira.
Hari ijambo ritakivugwa,
Hari ijwi ritakumvikana,
Hari umwanya utagisimburwa,
Hari urukundo rutazigera rusaza.
Papa, iyo dutekereje ku mateka,
Twibuka ko ubuzima ari urugendo,
Ko umuntu aza agasiga inkuru,
Ko umubiri ushira ariko amateka akagumaho.
Kuwa cumi na karindwi Ugushyingo,
Ni bwo twibuka umunsi twatandukanye,
Ni bwo imitima yacu isubira inyuma,
Ikibaza aho igihe cyanyuze.
Imyaka ibiri irashize,
Ariko urukumbuzi ntirupima imyaka,
Nta kalendari ipima agahinda,
Nta saha ibara urukundo rw’umubyeyi.
Papa, ntitukibona iruhande rwacu,
Ariko izina ryawe riracyavuga,
Mu mateka y’umuryango wacu,
No mu bitekerezo by’abagukumbuye.
Tuzakomeza kubaka ejo hazaza,
Tuzakomeza kubungabunga umuryango,
Tuzakomeza guha agaciro ubuzima,
Twibuka ko buri munsi ari impano.
Niba urukundo rwarapimwaga n’imyaka,
Twari gukomeza kubara igihe,
Ariko urukundo si igihe,
Ni igisigara mu mutima.
Papa we!
Uyu munsi ndavuga, ariko amagambo akabura aho ahera,
Nshaka kuvuga byinshi, ariko umutima ukanyibutsa ko utari kumwe natwe,
Nshaka kongera kumva ijwi ryawe, ariko ugasanga hasigaye urwibutso,
Nshaka kongera kukubona, ariko amaso akibona amafoto yawe gusa.
Habumuremyi Sebastien!
Izina ridashobora guhanagurwa n’igihe,
Izina rifite umwanya mu mateka y’umuryango,
Izina ry’umubyeyi tuzahora twibuka,
Izina ritazibagirana mu mitima y’abagukunda.
Kiragomagiye kirashinjagiye!
Ayo magambo!
Yari ayawe, Papa!
Yavugaga mu buryo bwawe bwihariye,
Akagira uburyohe bw’ijwi ryawe,
Akagira umwihariko w’imvugo yawe,
Akaba amwe mu magambo iyo tuyibutse,
Aduhita dusubira mu bihe twari kumwe.
Kiradomagiye iyeheeeee!
Eeeeeh Papa!
Ese iryo jwi rizongera kumvikana he?
Ese ayo magambo azongera kuvugwa na nde?
Ese uwo mwihariko wawe tuzongera kuwumva ryari?
Ese hari uzasimbura uburyo wavugaga ukatwibagiza ko utariho?
Oya!
Hari ibintu umuntu ashobora kwibagirwa,
Ariko hari n’ibindi bidashobora gusibangana,
Hari amajwi atakivugwa ariko akaguma mu matwi,
Hari amagambo atakivugwa ariko agahora mu mutima.
Papa, iyo tuvuze ngo:
KIRAGOMAGIYE KIRASHINJAGIYE!
Twumva atari amagambo gusa,
Twumva amateka,
Twumva urwibutso,
Twumva ibihe byahise,
Twumva umuntu wari ufite imvugo ye,
Imico ye n’uburyo bwe bwo kubaho.
Kiradomagiye iyeheeeee!
Iyeheeeee Papa!
Iryo jambo ririmo iki?
Ririmo urwenya rw’ibihe twagiranye,
Ririmo uburyohe bw’ibiganiro byacu,
Ririmo urukumbuzi rw’ijwi ritakiri kumwe natwe.
MYAKA IBIRI IRASHIZE, ARIKO IJWI RYAWE RIRACYUMVIKANA MU RWIBUTSO
Kuwa 17 Ugushyingo 2024,
Ni bwo twatandukanye nawe ku mubiri,
Ni bwo urugendo rwawe rwo kuri iyi si rurangira,
Ariko inkuru yawe ntiyarangiriye aho.
Uyu munsi kuwa 17 Ugushyingo 2026,
Imyaka ibiri irashize,
Iminsi yaragiye, amezi arakurikirana,
Kalendari ihindura impapuro,
Ariko umutima ntiwibagirwa.
Papa, hari igihe umuntu yumva ashaka kuguhamagara,
Akakwibuka nk’aho ukiri hafi,
Akibaza ati: Ese ubu yari kuvuga iki?
Ese yari gusubiza ate?
Ese yari gukoresha irihe jambo rye rya kera?
Maze mu bitekerezo hakagaruka ya magambo:
KIRAGOMAGIYE KIRASHINJAGIYE!
Hanyuma hakurikiraho:
KIRADOMAGIYE IYEHEEEEE!
Aha ni ho umuntu amenya ko urwibutso rudapfa.
Kuko hari amagambo aba yarabaye igice cy’ubuzima bw’umuryango,
Akaba nk’indirimbo itagira umuziki,
Akaba nk’ifoto itagira ishusho,
Akaba nk’ijwi ry’umuntu rigaruka mu bitekerezo.
PAPA, WADUSIGIYE IBIRENZE AMAGAMBO
Umubyeyi si uwitwa papa gusa,
Ni umuntu uba mu mateka y’abana be,
Ni inkomoko y’inkuru zabo,
Ni umwe mu bantu bagira uruhare mu kubaka ejo habo.
Iyo umubyeyi avuye ku isi,
Ntibisobanura ko ibyo yasize byose bihita bishira,
Kuko hari umurage utabikwa mu nzu,
Hari amateka atandikwa mu bitabo,
Hari urukundo rutapimwa n’umutungo,
Hari amagambo atagurwa n’amafaranga.
Papa, wowe watubereye igice cy’amateka yacu,
Uyu munsi turakwibuka,
N’ubwo tutakibona mu maso yawe,
Turacyafite uburyo bwo kukwibuka.
Mu mvugo yawe,
Mu magambo wakundaga gukoresha,
Mu mateka twasangiye,
No mu rukundo rw’umuryango.
Niba umuntu apimwa n’ibyo asize,
Ntituzibagirwa ko wari umuntu wihariye mu mateka yacu.
IYO TWUMVISE AYO MAGAMBO, TWIBUKA NYIRAYO
Kiragomagiye kirashinjagiye!
Papa, ayo magambo azagumana natwe.
Kiradomagiye iyeheeeee!
Papa, iryo jwi ntirizava mu rwibutso rwacu.
Hari amagambo abantu bavuga agashira,
Hari amagambo bavuga agasigara mu matwi,
Hari n’ayo bavuga agahinduka igice cy’amateka y’umuryango.
Aya yawe ni amwe muri yo.
Nta muntu uzayavuga nk’uko wayavugaga,
Nta muntu uzayaha bwa buryohe bwawe,
Nta muntu uzasimbura umwihariko wari ufite.
Kuko umuntu wese agira umwihariko we,
Kandi umwihariko wawe uzahora mu mateka yacu.
PAPA, URUKUNDO NTIRUPFA
Papa, uyu munsi ntituri hano kugira ngo tubare imyaka wabuze,
Ahubwo turi hano kugira ngo twibuke imyaka twagize amahirwe yo kukubana.
Ntituri hano kugira ngo twibuke agahinda gusa,
Ahubwo turi hano kugira ngo twibuke ko wariho,
Ko wagize umwanya mu buzima bwacu,
Ko hari amateka twasangiye,
Ko hari amagambo yawe tutazibagirwa.
Imyaka ibiri irashize,
Ariko urukundo ntirupimwa n’imyaka,
Urwibutso ntirupimwa n’amezi,
Agaciro k’umubyeyi ntikapimwa n’igihe yamaze ku isi.
Tuzakomeza kubaho,
Tuzakomeza kubaka umuryango,
Tuzakomeza guharanira ibyiza,
Tuzakomeza kwibuka inkomoko yacu.
Kandi igihe cyose tuzongera kuvuga ya magambo yawe,
Tuzaba twongeye kugusubiza mu biganiro byacu.
KIRAGOMAGIYE KIRASHINJAGIYE!
KIRADOMAGIYE IYEHEEEEE!
Papa, ni wowe wabivugaga,
Ni wowe wabigize umwihariko,
Ni wowe wabihaye igisobanuro mu buzima bwacu.
Uyu munsi turabigukomoraho,
Tukabigira urwibutso,
Tukabigira amateka,
Tukabigira umurage w’imvugo yawe.
Ruhukira mu mahoro, Papa,
Imana ni yo izi urugendo rwawe,
Twebwe dusigaye tuzakomeza kwibuka,
Kuko umubyeyi mwiza atazimira mu mateka.
PAPA, IJWI RYAWE RIRACYARI MU MITIMA YACU
Habumuremyi Sebastien!
Iyo numvise ayo magambo yawe,
Numva nkugarutse mu bitekerezo,
Nkumva ibihe byahise byongeye kuba bishya,
Nkibuka ko ubuzima ari urugendo,
Kandi ko abantu dukunda batagomba gufatwa nk’abazahora hafi yacu iteka.
Papa, iyo uza kuba ukiri kumwe natwe,
Hari byinshi twakubwira,
Hari byinshi twakubaza,
Hari byinshi twakwibutsa,
Ariko uyu munsi dusigaranye kwibuka no gushimira Imana ku buzima bwawe.
Ndagusoza nsubiramo amagambo yawe,
Amagambo atazibagirana,
Amagambo azahora mu mateka yacu:
KIRAGOMAGIYE KIRASHINJAGIYE!
KIRADOMAGIYE IYEHEEEEE!
Eeeeeh Papa!
Tuzahora twibuka ayo magambo!
Imyaka ibiri irashize utuvuyemo,
Ariko urukundo rwawe ntirwavuye mu mitima yacu.
Ruhukira mu mahoro, Papa Habumuremyi Sebastien.
Imana iguhe iruhuko ridashira.
Umwana wawe ugukumbuye,
Dr. Havugimana Alexis
“Hari amagambo umuntu avuga agashira, ariko hari n’ayo avuga agahinduka amateka y’umuryango. Papa, Kiragomagiye kirashinjagiye, Kiradomagiye iyeheeeee! Ayo magambo azahora atwibutsa ko wigeze kubaho, ko twigeze kuguseka, ko twigeze kuganira kandi ko twagize amahirwe yo kukugira umubyeyi.”
— Dr. Havugimana Alexis
3. Ndakuzirikana Papa Wanjye :

- Urupfu rutandukanya abantu mu mubiri, ariko ntirushobora gutandukanya umutima n’urukundo rw’abo wakunze.
— Dr. Havugimana Alexis - Imyaka ishobora gushira, ariko urwibutso rw’umubyeyi mwiza ntirugira itariki ntarengwa.
— Dr. Havugimana Alexis - Umubyeyi ntapimirwa gusa ku myaka yabayeho, ahubwo anapimirwa ku mateka asiga mu buzima bw’abamukomokaho.
— Dr. Havugimana Alexis - Hari abantu batakiriho, ariko amazina yabo agakomeza kugira ubuzima mu mitima y’abasigaye.
— Dr. Havugimana Alexis - Iyo ubuze umubyeyi, ntuba ubuze umuntu gusa; uba ubuze igice cy’amateka yawe.
— Dr. Havugimana Alexis - Urukundo rw’umubyeyi ntirupfana n’umubiri we, kuko hari ibyo umutima ukomeza kubika nubwo amaso atakibibona.
— Dr. Havugimana Alexis - Ntabwo kwibuka uwapfuye ari uguhora mu gahinda; ni ukugaragaza ko ubuzima bwe bwari bufite agaciro.
— Dr. Havugimana Alexis - Umuntu ashobora kuva mu buzima bwacu, ariko ntashobora gusiba uruhare yagize mu kutugira abo turi bo.
— Dr. Havugimana Alexis - Igihe gikiza ibikomere bimwe, ariko ntigisiba amateka y’urukundo rw’ukuri.
— Dr. Havugimana Alexis - Umubyeyi ni igice cy’inkomoko yacu; kumwibuka ni ukwibuka aho urugendo rwacu rwatangiriye.
— Dr. Havugimana Alexis - Hari icyuho amafaranga atuzuza, amagambo atavura, n’undi muntu udashobora gusimbura: icyuho cy’umubyeyi.
— Dr. Havugimana Alexis - Igihe umubyeyi akiriho, tumuhe urukundo; iyo atakiriho, tumuhe urwibutso rw’icyubahiro.
— Dr. Havugimana Alexis - Urupfu rurangiza urugendo rw’umubiri, ariko ntirurangiza inkuru y’umuntu mu mitima y’abamukunda.
— Dr. Havugimana Alexis - Umurage ukomeye w’umubyeyi si ibyo asiga mu mutungo gusa, ahubwo ni n’ibyo asiga mu mateka y’umuryango.
— Dr. Havugimana Alexis - Nubwo tutagishobora kubaza umubyeyi inama, dushobora gukomeza kubaka ubuzima twibuka agaciro k’umuryango.
— Dr. Havugimana Alexis - Kwibuka umuntu ni uguha agaciro igihe mwigeze gusangira, urukundo mwigeze kugira n’amateka mwubatse.
— Dr. Havugimana Alexis - Ubuzima ni urugendo rugufi; ntitugapfushe ubusa amahirwe yo gukunda, kubabarira no kubana neza.
— Dr. Havugimana Alexis - Umubyeyi ashobora kutongera kuvuga, ariko amateka ye agakomeza kutwigisha.
— Dr. Havugimana Alexis - Imyaka ibiri ishobora gushira, ariko urukundo rw’umwana ku mubyeyi ntirupimwa n’imibare ya kalendari.
— Dr. Havugimana Alexis - Papa Habumuremyi Sebastien, ntitukibona mu maso yawe, ariko tuzakomeza kukubika mu mateka yacu. Igihe kiragenda, urwibutso rugasigara. Ruhukira mu mahoro.
— Dr. Havugimana Alexis
4. KU MUBYEYI WACU
Kuri iyi tariki ya 17 Ugushyingo 2026, imyaka ibiri irashize Habumuremyi Sebastien atuvuyemo.
Icyo twifuza ni uko uru rwibutso rutaba umunsi wo kwibuka urupfu gusa, ahubwo ruba n’umunsi wo kwizihiza agaciro k’ubuzima, urukundo rw’umuryango, kubahana no gukomeza guha agaciro ababyeyi tukiri kumwe.
Papa, ntabwo twibuka umunsi watuvuyemo gusa; twibuka ko wabayeho, ko uri mu mateka yacu kandi ko izina ryawe rifite umwanya wihariye mu muryango wacu.
Habumuremyi Sebastien, iyo tugira ubushobozi bwo kongera kuganira nawe, hari byinshi twakubwira.
Twakubwira ko tukwibuka. Twakubwira ko tugukumbuye. Twakubwira ko hari ibihe by’ubuzima twifuza ko wari kuba uri kumwe natwe.
Ariko uyu munsi, aho kugira ngo amagambo yacu abe ay’agahinda gusa, turayagira ay’ishimwe.
Turashimira Imana ku buzima bwawe, ku gihe twagiranye nawe, ku burere n’urukundo wadusigiye.
Papa, imyaka ibiri irashize utuvuyemo, ariko imyaka ibiri ntihagije ngo isibe amateka y’urukundo rwawe.
Uzakomeza kuba mu mateka yacu, mu bitekerezo byacu no mu mitima yacu.
Ruhukira mu mahoro, Habumuremyi Sebastien.
Ntituzakwibagirwa, mubyeyi wacu.
‘’ Igihe kirashira, ubuzima bugakomeza, ariko urukundo rw’umubyeyi rwo rugasigara ari umurage utazima.’’— Dr. Havugimana Alexis
Imana iguhe iruhuko ridashira.
— NTITUZAKWIBAGIRWA.
Dr. Havugimana Alexis
