ABANTU BANE BURI MUNTU AFITE MU BUZIMA BWA BURI MUNSI

Wowe wibona mu kihe cyiciro? Cyangwa ufite abantu bangahe muri buri cyiciro?

‘’Mu buzima bwa buri munsi, abantu bose tuziranye ntibafite umwanya umwe mu mibereho yacu. Hari abo dukenera buri munsi, abo tuvugisha bibaye ngombwa, abo twibuka iyo hari ikintu kiduhuza, n’abo tuziranye bisanzwe.’’

Dr. Havugimana Alexis

1. Intangiriro: Ese abantu bose tuziranye bafite umwanya umwe mu buzima bwacu?

Mu buzima bwa muntu, guhura n’abandi, kumenyana na bo, kuganira na bo no kubana na bo ni ibintu bisanzwe. Buri munsi duhura n’abantu batandukanye: abo dukorana, abo twigana, abo duturanye, abo dufitanye isano, abo dusangiye inyungu n’abo duhurira na bo mu nzira z’ubuzima.

Ariko hari ikibazo gikomeye dukwiye kwibaza: Ese kumenyana n’umuntu bivuze ko mufitanye umubano ungana, ko mumwitaho ku rugero rumwe cyangwa ko afite umwanya ungana n’uw’abandi mu buzima bwawe?

Igisubizo ni oya. Abantu bose bashobora kuba batuzi, ariko ntibose baba badufitiye akamaro kamwe, ntitubavugisha ku mpamvu zimwe kandi ntitubaha umwanya ungana mu mibereho yacu.

Hari abantu tuvugisha buri munsi kubera imirimo cyangwa inshingano dusangiye. Hari abo tuvugisha iyo bibaye ngombwa, tukubahiriza igihe cyabo n’ubuzima bwabo bwite. Hari abo twibuka iyo habaye ikintu kibahuza natwe, hakabaho n’abandi tuziranye bisanzwe ariko tudafitanye umubano wimbitse.

Iri tandukaniro ridufasha gusobanukirwa imibanire y’abantu, uko dutanga umwanya wacu n’impamvu tutagomba gupima agaciro k’umuntu dukurikije inshuro tuvugana na we.

2. Umuntu wa mbere: Uwo ukenera buri munsi

Uyu ni umuntu ugira uruhare rukomeye mu mibereho yawe ya buri munsi. Ashobora kuba uwo mukorana, uwo mufatanya mu nshingano, uwo mubana, uwo musangira ibitekerezo cyangwa uwo mugirana ubufatanye mu bikorwa bitandukanye.

Kumuvugisha kenshi bishobora guterwa n’uko ubuzima bwanyu buhuriye ku nshingano, ku ntego cyangwa ku bufatanye. Mushobora kuganira ku kazi, guhana amakuru, gufashanya gukemura ibibazo no gufatira hamwe ibyemezo.

Ariko hari ikintu gikwiye kwitonderwa: Kuba ukeneye umuntu buri munsi ntibihita bivuga ko umukunda cyane kurusha abandi, cyangwa ko na we agukunda ku rugero rumwe.

Hari imibanire ishingiye ku nshingano, indi igashingira ku rukundo, ku bucuti, ku bwizerane cyangwa ku nyungu zihuriweho. Ibi bishobora guhura, ariko si ko buri gihe bigenda.

Mu mitekerereze ya muntu, kumenyera umuntu no kumuvugisha kenshi bishobora gutuma yumva ari igice cy’imibereho yacu. Icyakora, kumenyera umuntu si gihamya ihagije y’uko umubano wanyu wimbitse cyangwa urangwa n’ubwizerane.

Ni yo mpamvu ari byiza kwibaza tuti: Ese uyu muntu tuvugana buri munsi kubera ko dufitanye umubano mwiza, cyangwa ni ukubera ko inshingano zacu ziduhuza?

3. Umuntu wa kabiri: Uwo uvugisha bibaye ngombwa kandi ukubaha

Hari abantu tutavugisha uko twiboneye. Iyo dushaka kubavugisha, tubanza gutekereza ku mpamvu ibiduteye, ku gihe kiboneye no ku buryo tubegera.

Bashobora kuba abantu bafite inshingano zihariye, abayobozi, abajyanama, abo dukorana cyangwa abandi dushaka kuganiriza ku kibazo runaka.

Kubahamagara gake ntibivuze ko tutabubaha. Ahubwo, hari igihe kubaha umuntu bigaragarira mu kumenya igihe cyo kumuvugisha, uburyo bwo kumwegera n’imipaka tutagomba kurenga.

Kumenyana n’umuntu ntibiguha uburenganzira bwo kumufata uko wishakiye.

Umuntu ashobora kutakwitaba ako kanya kubera ko afite izindi nshingano. Ashobora kuba akeneye umwanya wo kuruhuka, gukora cyangwa kwita ku muryango we. Kubaha ibyo na byo ni igice cy’imibanire myiza.

Dukwiye gutandukanya ibintu bitatu: kumenyana, kubahana no kugirana ubucuti bwimbitse. Ibi si ibintu bihora bijyana ku rugero rumwe.

Dushobora kubaha umuntu cyane tutari inshuti ze magara. Dushobora no kuba inshuti ariko tukagira ibyo tugomba kubahana kugira ngo ubucuti bwacu budahungabana.

Mu by’ukuri, kubaha umwanya w’abandi na byo ni uburyo bwo kubaha agaciro kabo.

4. Umuntu wa gatatu: Abo wibuka iyo habaye ikintu kibahuza

Mu buzima hari abantu tutavugana buri munsi, ariko tukabibuka iyo habaye ikintu runaka.

Ushobora kwibuka umuntu igihe ushaka amakuru afite, igihe habaye igikorwa musangiye, igihe wumvise inkuru imwerekeyeho cyangwa igihe uhuye n’ikibazo mwigeze kuganiraho.

Hari n’abo twibuka kubera amateka dusangiye, aho twahuriye, amashuri twize hamwe, akazi twakoze cyangwa igikorwa twigeze gukoranaho.

Ibi byerekana ko kwibuka umuntu bishobora guterwa n’ibintu bitandukanye. Rimwe na rimwe bishingira ku rukundo n’ubucuti; ubundi bigaterwa n’ibintu duhuriyeho cyangwa ibihe byatwibukije uwo muntu.

Ariko hano hari ikibazo cyo kwibazaho: Ese niba umuntu akuvugisha gusa iyo hari icyo agukeneyeho, ubona ko umubano wanyu wubakiye ku bwizerane, ku bucuti cyangwa ku nyungu zihuriweho?

Nta gisubizo kimwe gihita gikemura buri kibazo. Hari igihe umuntu aba afite impamvu ifatika yo kukwegera. Hari n’igihe umubano ushobora kuba ushingiye cyane ku cyo buri wese akuramo.

Icy’ingenzi si uguhita ushinja umuntu wese ugushaka igihe hari icyo akeneye. Ahubwo ni ukureba imiterere y’umubano wanyu mu gihe runaka: Ese hari ugushyigikirana? Ese hari kubahana? Ese iyo udafite icyo umufasha, umubano urakomeza?

Ubushishozi mu gusuzuma abantu ntibushingira ku gikorwa kimwe gusa, ahubwo bushingira ku kureba imyitwarire isubiramo n’imiterere rusange y’umubano.

5. Umuntu wa kane: Rubanda muziranye bisanzwe

Aba ni abantu duhura na bo mu buzima busanzwe. Bashobora kuba abo dusuhuzanya mu nzira, abo duturanye, abo duhurira mu nama, abo duhuriye ku kazi cyangwa abantu tumenyana bitewe n’aho dutuye n’ibikorwa dukora.

Dushobora kubasuhuza, kuganira na bo ku bintu bisanzwe no gufashanya mu gihe bibaye ngombwa. Icyakora, ntibisaba ko buri wese duhuye na we tumugira inshuti yacu magara cyangwa ngo tumugire umuntu tugomba guhora tuvugisha.

Kumenyana bisanzwe na byo bifite agaciro. Bituma abantu babana mu mahoro, bagirana icyizere mu bikorwa bya buri munsi kandi bakubaka umuryango mugari urangwa n’ubufatanye.

Ikibazo kiba igihe dutangiye kwitega ko umuntu wese utuzi agomba kutwitaho nk’inshuti magara, cyangwa tukumva ko kuba tutavugana kenshi bivuze ko aduha agaciro gake.

Umuntu ashobora kukubaha, akakwifuriza ibyiza, ariko ntabe afite umwanya uhagije wo kugirana nawe umubano wimbitse.

Ni yo mpamvu ari ngombwa kumenya gutandukanya umubano usanzwe n’ubucuti bwihariye, tutagabanyije agaciro k’umuntu uwo ari we wese.

6. Zirikana: Kumenyana, gukenerana no gukundana si kimwe

Gutekereza byimbitse ku buzima bidutoza kwibaza ku bisobanuro by’ibintu dusanzwe dufata nk’ibisanzwe. Iyo tuvuze ngo “uyu muntu ndamuzi,” dukwiye kwibaza icyo kumumenya bivuze.

Ese ni ukumenya izina rye? Ni ukumenya aho akorera? Ni ugusangira na we ibitekerezo? Cyangwa ni ukumva ibimuri ku mutima, kumwizera no kumuba hafi mu bihe byiza n’ibibi?

Hari itandukaniro hagati yo kumenya umuntu no kumenya imiterere ye. Hari itandukaniro hagati yo kuganira n’umuntu no kumva icyo atekereza. Hari n’itandukaniro hagati yo gukenera umuntu no kumukunda.

Dushobora gukenera umuntu kubera ibyo adufasha kugeraho, ariko urukundo rwo rukajyana no kwita ku gaciro ke nk’umuntu, n’igihe nta nyungu idasanzwe tumukuramo.

Ibi ntibivuze ko umubano ugomba kuba udafite inyungu kugira ngo ube mwiza. Abantu bafashanya, bungukirwa n’ubufatanye kandi bagashyigikirana. Ahubwo, ni ukumenya niba umubano wubakiye ku nyungu gusa cyangwa niba harimo n’ubwubahane, ubwizerane n’ubushake bwo gufashanya.

Ntukitiranye kumenyana no kuba inshuti magara; ntukitiranye kuvugana buri munsi no gukundana by’ukuri; kandi ntukitiranye guhamagara umuntu kenshi no kumuha agaciro.

7. Imitekerereze ya muntu: Impamvu abantu badaha abandi umwanya ungana

Mu mitekerereze ya muntu, umubano wacu n’abandi ushobora guterwa n’ibintu byinshi: amateka dusangiye, inshingano, amarangamutima, icyizere, intera iri hagati yacu, igihe dufite n’uburyo twumva dufashijwe cyangwa twumviswe.

Umuntu ashobora kugira abantu benshi azi, ariko inshuti ze magara zikaba nke. Ashobora kandi kuvugisha umuntu umwe kenshi kubera ko bakorana, ariko akagirana n’undi umubano wimbitse nubwo batavugana buri munsi.

Ibi bitwereka ko inshuro tuvugana n’umuntu zitagomba gufatwa nk’igipimo rukumbi cy’agaciro k’umubano.

Ikindi ni uko abantu batandukanye bagaragaza urukundo n’ubucuti mu buryo butandukanye. Hari abagaragaza ko bakwitayeho bakuvugisha kenshi, abandi bakabigaragaza bagufasha mu gihe gikomeye, abandi bakakubaha bakaguha umwanya ukeneye.

Ni yo mpamvu tudakwiye guca imanza zihuse dushingiye ku mubare w’amatelefone umuntu yaduhamagaye, ubutumwa yatwoherereje cyangwa igihe amaze atuvugisha.

Ahubwo dukwiye kureba ibintu byinshi: uburyo atwitaho, uko atwubaha, niba yubahiriza ibyo twemeranyijeho n’uko yitwara mu bihe bitandukanye.

8. Ubushishozi: Ese abantu baguhamagara buri munsi ni bo bakwitayeho cyane?

Iki ni ikibazo gisaba gutekereza kurenze ibyo tubona inyuma.

Umuntu ashobora kuguhamagara buri munsi kubera ko mukorana, kubera ko hari ibyo akenera kuri wowe cyangwa kubera ko musangiye inshingano. Undi ashobora kumara igihe ataguhamagaye, ariko igihe uhuye n’ikibazo akakuba hafi.

Ariko na none, ntitwakagombye kwemeza ko umuntu udahamagara kenshi ari we ugukunda cyane. Nta tegeko rusange ribigaragaza.

Icyo dukwiye kwirinda ni ugufata ikimenyetso kimwe tukakigira ukuri kuzuye. Guhamagara kenshi bishobora kugaragaza kwita ku muntu, ariko bishobora no guterwa n’akazi, akamenyero cyangwa ibindi bintu. Kutavugana kenshi na byo bishobora guterwa n’imiterere y’ubuzima, ariko bishobora no kugaragaza ko umubano wagabanutse.

Kugira ngo dusobanukirwe n’umubano, dukwiye kwibaza ibibazo bikurikira:

  • Ese uyu muntu anyegera gusa iyo hari icyo ankeneyeho?
  • Ese hari igihe tuganira nta nyungu yihariye umwe ashaka ku wundi?
  • Ese twubahana kandi tukumva ibitekerezo bya buri wese?
  • Ese iyo habaye ikibazo, turagerageza gufashanya mu bushobozi dufite?
  • Ese ibyiringiro n’amasezerano hagati yacu birubahirizwa?
  • Ese nshobora kuvuga uko niyumva ntatinya gusuzugurwa?

Ibi bibazo ntibigamije gushyira abantu mu byiciro bidahinduka. Bigamije kudufasha gusobanukirwa neza n’imibanire yacu no gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso aho gushingira ku marangamutima y’ako kanya.

9. Uko wakoresha neza umwanya wawe mu mibanire

Kumenya ko abantu bafite imyanya itandukanye mu buzima bwawe bigufasha gucunga neza igihe, imbaraga n’amarangamutima byawe.

Icya mbere, jya uha umwanya abantu mugirana inshingano n’imibanire ifite ireme, ariko ntukibagirwe kwita ku bandi.

Icya kabiri, jya wubaha igihe n’imipaka by’abandi. Kuba ufite nimero y’umuntu ntibivuze ko agomba kwitaba buri gihe cyangwa ko ushobora kumuhamagara igihe icyo ari cyo cyose utitaye ku mimerere arimo.

Icya gatatu, jya usuzuma imibanire yawe utihutiye gucira abandi urubanza. Niba wumva ko umubano umwe ugusaba byinshi ariko ntugire icyo ukubyarira, ushobora kuganira n’uwo bireba no gushyiraho imipaka ikwiye.

Icya kane, ntukagire abantu agaciro gake kubera ko mutavugana kenshi. Umubano mwiza ushobora gukomeza kubaho nubwo abantu baba badahura buri munsi, igihe cyose hari ubwubahane n’ubushake bwo kuwitaho.

Icya gatanu, nawe ujye utekereza ku mwanya ufite mu buzima bw’abandi. Ese ubegera gusa iyo hari icyo ukeneye, cyangwa hari n’igihe ubibuka kugira ngo umenye uko bamerewe, ubashimire cyangwa ubashyigikire?

Iki kibazo cya nyuma ni ingenzi, kuko isesengura ryiza ritareba abandi gusa; rinadufasha kwisuzuma.

10.  Umwanya umuntu agufitiye n’uwo umuha

Mu buzima, abantu bose tuziranye ntibafite umwanya umwe mu mibereho yacu. Hari abo dukenera buri munsi, abo tuvugisha bibaye ngombwa kandi tukubaha, abo twibuka bitewe n’ikintu kibahuza natwe, n’abo tuziranye bisanzwe.

Ariko ibi byiciro si amategeko adahinduka. Umuntu ushobora kuba uwo tuziranye bisanzwe uyu munsi ashobora kuzaba inshuti magara ejo. Umuntu tuvugisha buri munsi ashobora guhinduka uwo tuvugisha gake bitewe n’uko ubuzima bwacu bwahindutse. Imibanire y’abantu irahinduka uko igihe kigenda.

Icy’ingenzi ni ukumenya ko abantu bose bafite agaciro ka muntu, nubwo tutabana na bo ku rugero rumwe. Dufite uburenganzira bwo guhitamo abo twegereza, ariko tugomba kubikora tutabangamiye agaciro k’abandi.

Ubwenge si ukubaha abantu bose umwanya umwe, ahubwo ni ukumenya uko witwara kuri buri wese utabangamiye agaciro ke cyangwa akawe.

Kandi mbere yo kwibaza impamvu abantu bamwe batakuvugisha kenshi, jya ubanza wibaze uti: Ese njyewe, ndi umuntu wibuka abandi igihe cyose, cyangwa mbibuka gusa iyo hari icyo nkeneye?

Iki ni ikibazo gishobora kudufasha kurushaho gusobanukirwa n’imibanire yacu, kwikosora no kubaka ubucuti bushingiye ku bwubahane no ku kuri.

Ikibazo : ‘’Ese abantu baguhamagara buri munsi ni bo bakwitayeho cyane, cyangwa ni bo gusa ubuzima bwanyu bwahurije mu mirimo ya buri munsi?’’

Dr. Havugimana Alexis

“Ubwenge ni urufunguzo rw’iterambere.”

 

 

  1. “Mu buzima, abantu bose tuziranye ntibafite umwanya umwe mu mibereho yacu. Hari abo dukenera buri munsi, abo tuvugisha bibaye ngombwa, abo twibuka bitewe n’ibiduhuza, n’abo tuziranye bisanzwe.”

— Dr. Havugimana Alexis

2.

“Kumenyana n’umuntu ntibivuze ko mufitanye ubucuti bwimbitse. Hari abo tuzi amazina, abo tuzi ibikorwa, n’abo tuzi imitima yabo.”

— Dr. Havugimana Alexis

3.

“Umuntu ushobora kuguhamagara buri munsi kubera inshingano musangiye, mu gihe undi ataguhamagara kenshi ariko akakuba hafi igihe ubikeneye. Ntugapime urukundo ukoresheje inshuro za telefone gusa.”

— Dr. Havugimana Alexis

4.

“Ushobora gukenera umuntu kubera ibyo agufasha kugeraho, ariko gukunda umuntu byimbitse birenze inyungu ugira kuri we.”

— Dr. Havugimana Alexis

5.

“Ntukarebe gusa abantu bakwegera; jya wibaza n’impamvu bakwegera. Ese ni ukubera uwo uri we, ibyo ukora, cyangwa ibyo bashaka kukubonaho?”

— Dr. Havugimana Alexis

6.

“Igihe umarana n’umuntu gishobora kugaragaza umubano mufitanye, ariko ubwizerane, kubahana n’uburyo mufashanya ni byo bitanga ishusho yagutse y’uwo mubano.”

— Dr. Havugimana Alexis

7.

“Umuntu uvugisha buri munsi ashobora kuba ingenzi mu nshingano zawe, ariko ntukibagirwe ko ubusabane bwimbitse budashingira ku nshingano gusa, ahubwo bushingira no ku bwizerane.”

— Dr. Havugimana Alexis

8.

“Kumenya nimero y’umuntu ntibiguha uburenganzira bwo kumuhamagara igihe icyo ari cyo cyose. Kubaha igihe cye n’imipaka ye na byo ni ikimenyetso cy’imico myiza.”

— Dr. Havugimana Alexis

9.

“Jya wisuzuma: ese wibuka abantu kubera ko ubakunda kandi ubitayeho, cyangwa ni uko hari icyo ubakeneyeho? Igisubizo gishobora kukwigisha byinshi ku mibanire yawe.”

— Dr. Havugimana Alexis

10.

“Umubano mwiza ushobora kugira inyungu ku mpande zombi, ariko iyo inyungu zishize ubucuti bugahita burangira, uba ukwiye gusuzuma icyo mwari mwarubatse.”

— Dr. Havugimana Alexis

11.

“Ushobora kubaha abantu bose utabagira inshuti magara. Ubwenge ni ukumenya gutandukanya kubaha abantu no kubemerera bose kwinjira mu buzima bwawe bwite.”

— Dr. Havugimana Alexis

12.

“Kuba mutumara iminsi muvugana ntibihita bivuga ko umubano wanyu nta gaciro ugifite. Hari ubucuti bushobora gukomeza kubaho nubwo abantu bataba hafi buri munsi.”

— Dr. Havugimana Alexis

13.

“Uko umuntu yitwara mu bihe bikomeye bishobora kukwigisha byinshi ku mubano mufitanye, ariko ntukibagirwe kureba n’ubushobozi yari afite bwo kugufasha.”

— Dr. Havugimana Alexis

14.

“Guhora uvugisha umuntu bishobora guterwa n’akamenyero cyangwa inshingano musangiye. Ntukihutire kwita urukundo ikintu cyose kimenyerewe.”

— Dr. Havugimana Alexis

15.

“Umuntu wari hafi yawe ejo ashobora kuba kure yawe uyu munsi, kandi uwo utari uzi neza uyu munsi ashobora kuzaba ingenzi mu buzima bwawe ejo. Imibanire si ikintu gihora kidahinduka.”

— Dr. Havugimana Alexis

16.

“Ntugahatire umuntu kukugira inshuti magara, kandi nawe ntukemere kuguma mu mubano ugusaba kwirengagiza agaciro kawe kugira ngo ukomeze kwemerwa.”

— Dr. Havugimana Alexis

17.

“Ushobora kumenya aho umuntu atuye, aho akorera n’ibyo akora, ariko ntumenye ibitekerezo bye, ubwoba bwe cyangwa indangagaciro zimuyobora. Kumenya amakuru si kimwe no gusobanukirwa umuntu.”

— Dr. Havugimana Alexis

18.

“Bamwe baza kugufasha gutekereza, abandi bakagufasha gukora, abandi bakakwigisha, abandi bakakubera inshuti. Ntukitege ko buri muntu agomba kuzuza imyanya yose mu buzima bwawe.”

— Dr. Havugimana Alexis

19.

“Ntugategereze ko umuntu agira icyo agukorera kugira ngo umwibuke. Rimwe na rimwe, kumubaza uko amerewe nta nyungu umukuramo ni uburyo bwiza bwo kugaragaza ko umwitayeho.”

— Dr. Havugimana Alexis

20.

“Umubano urakomera iyo impande zombi zigira ubushake bwo kuwitaho. Iyo umwe ari we uhora ahamagara, abaza amakuru kandi agerageza gukemura ibibazo, birakwiye ko asuzuma niba hari uburinganire mu mibanire yabo.”

— Dr. Havugimana Alexis

21.

“Ntugapime icyubahiro umuntu agufitiye ukurikije uko akwegera. Ashobora kukubaha cyane ariko agahitamo kugumana intera iboneye hagati yanyu.”

— Dr. Havugimana Alexis

22.

“Igihe cyawe, imbaraga zawe n’amarangamutima yawe bifite agaciro. Jya ubikoresha mu buryo bwubaka ubuzima bwawe n’imibanire yawe, aho kubitakaza ushaka kwemerwa na buri wese.”

— Dr. Havugimana Alexis

23.

“Umuntu utagusubije uyu munsi ashobora kuba ahuze, arwaye cyangwa afite ibibazo bye bwite. Reba imiterere y’umubano wanyu mbere yo gufata guceceka kwe nk’ikimenyetso cyo kutakwitaho.”

— Dr. Havugimana Alexis

24.

“Umuntu ashobora kukugirira akamaro atari inshuti yawe magara, kandi inshuti yawe ishobora kugukunda nubwo nta kintu gifatika ishobora kugukorera. Ntugapime abantu ukoresheje akamaro bakugirira gusa.”

— Dr. Havugimana Alexis

25.

“Ntukibaze gusa uti: ‘Ni bande banyitaho?’ Ahubwo ibaze uti: ‘Ni bande nitaho, ni nde nibuka, kandi ni nde mbera umuntu mwiza?’ Imibanire myiza itangirira no kwisuzuma.”

— Dr. Havugimana Alexis

26.

“Ubucuti nyakuri ntibupimirwa ku kuba abantu bahora bari kumwe gusa, ahubwo bupimirwa no ku bwizerane, ku bwubahane no ku bushake bwo gukomeza kubana neza nubwo batari kumwe.”

— Dr. Havugimana Alexis

27.

“Ntukagire abantu abo ukoresha gusa igihe hari icyo ukeneye. Buri muntu afite agaciro ke, ibyiyumvo bye n’ubuzima bwe bwite, kabone n’iyo nta nyungu ufite yo kumwegera.”

— Dr. Havugimana Alexis

28.

“Ntugafate umubano w’uyu munsi nk’itegeko rizagenga ejo hazaza. Abantu barakura, inshingano zigahinduka, intera ikiyongera cyangwa ikagabanuka. Ubwenge ni uguhangana n’izo mpinduka utatakaje indangagaciro zawe.”

— Dr. Havugimana Alexis

29.

“Abantu ushobora kutavugisha kenshi na bo bafite agaciro kamwe ka muntu. Kuba utabafitiye umwanya wihariye ntibiguha uburenganzira bwo kubasuzugura.”

— Dr. Havugimana Alexis

30.

“Mu buzima, hari abo dukenera buri munsi, abo tuvugisha bibaye ngombwa, abo twibuka iyo hari ikintu kiduhuza, n’abo tuziranye bisanzwe. Ubwenge si uguha abantu bose umwanya umwe, ahubwo ni ukumenya uko witwara kuri buri wese, utirengagije agaciro ke cyangwa akawe.”

— Dr. Havugimana Alexis

Ikibazo cyo gutekerezaho

“Ese abantu baguhamagara buri munsi ni bo bakwitayeho cyane, cyangwa ni bo gusa ubuzima bwanyu bwahurije mu mirimo ya buri munsi?”

Ntugashingire ku nshuro umuntu aguhamagara gusa; reba n’uburyo mwubahana, uko mwizerana, uko mushyigikirana n’impamvu zituma mukomeza kugirana umubano.

Dr. Havugimana Alexis

“Ubwenge ni urufunguzo rw’iterambere.”

 

Scroll to Top