INCAMAKE
Iyi nyandiko isuzuma imiterere y’ubwenge bw’umuntu n’ubushobozi budasanzwe afite bwo kwisuzuma, kwibaza ku bitekerezo bye no gusesengura impamvu zituma yemera ibyo yemera. Yibanda ku kibazo kigira kiti: Ni iki gituma umuntu ashobora gutekereza, akamenya ko ari gutekereza, akibaza impamvu atekereza uko atekereza, ndetse akagera n’aho yibaza impamvu ari kwibaza?
Ubushakashatsi bushingiye ku isesengura rya filozofiya n’inyandiko zisanzwe zihari, hifashishijwe ibitabo by’abahanga mu bya filozofiya, inyandiko z’ubushakashatsi, inyigisho z’ubumenyi bw’imitekerereze n’ubumenyi ku mikorere y’ubwonko.
Intego rusange ni ugusuzuma imiterere y’ubwimenye bw’umuntu n’ubushobozi bwo gutekereza ku bitekerezo bye bwite. Intego zihariye ni eshatu: gusuzuma imiterere y’ubwimenye n’ubushobozi bwo kwimenya; gusesengura isano iri hagati yo gutekereza ku mitekerereze, imyemerere no gutekereza ushishoza; no gusuzuma uruhare rw’ubwimenye mu kubaka ubumenyi, imyumvire, imyanzuro n’iterambere ry’umuntu.
Iyi nyandiko ishimangira ko ubwenge bw’umuntu butagaragarira gusa mu bushobozi bwo kwakira amakuru no kuyasesengura, ahubwo bunagaragarira mu bushobozi bwo kwisuzuma no kugenzura imyumvire ye bwite. Icyakora, ubushobozi bwo kwisuzuma ntibuvuga ko umuntu ahora afite ukuri cyangwa ko ashobora kumenya inkomoko yose y’ibitekerezo bye.
Amagambo fatizo: Ubwenge, ubwimenye, kwimenya, kwitekerezaho, ubushishozi, imyemerere, ubumenyi, imitekerereze, kubaho kwa muntu na filozofiya.
1. IRIBURIRO
Umuntu ni ikiremwa gifite ubushobozi bwo gutekereza, kwibaza, kwiga, gusuzuma no gushaka ibisobanuro by’ibimukikije. Ashobora kwitegereza ibibera hanze ye, akabisobanura, akabigereranya n’ibyo asanzwe azi, ndetse akabishingiraho afata imyanzuro.
Ariko hari ikintu kirenze ibyo byose: umuntu ashobora guhindura ubwenge bwe ikintu cyo kwitegereza.
Ashobora kwibaza ati:
-
Kuki ntekereza?
-
Kuki ntekereza gutya?
-
Kuki nemera ibyo nemera?
-
Ni nde wanyigishije iyi myumvire?
-
Ese ibyo nemera bifite ishingiro?
-
Kuki nibaza iki kibazo?
-
Ese impamvu ituma nibaza na yo ishobora gusuzumwa?
-
Ese ubwenge bwanjye bushobora gusobanukirwa imipaka yabwo?
Ibi bibazo bigaragaza urwego rwimbitse rw’imitekerereze y’umuntu, aho ubwenge butagarukira ku gutekereza ku bintu, ahubwo bushobora no gutekereza ku mikorere yabwo.
Mu buzima busanzwe, abantu bagira ibitekerezo, imyemerere n’imyumvire itandukanye. Hari ibyo umuntu yemera kubera uburere yahawe, umuryango yakuriyemo, umuco, amashuri, imyemerere y’idini, ubunararibonye cyangwa amakuru yahawe n’abandi.
Ariko umuntu ashobora kugera igihe agatangira gusuzuma ibyo yatojwe, akibaza niba byose bifite ishingiro, niba hari ibyo akwiriye gukomeza kwemera cyangwa niba hari ibyo akwiriye guhindura.
Aha ni ho ikibazo cy’ingenzi cy’iyi nyandiko gitangirira.
Ni iki gituma umuntu ashobora gusuzuma ibitekerezo bye, akibaza impamvu yemera ibyo yemera, ndetse akagera n’aho yibaza impamvu ari kwibaza?
Iki kibazo kiduhuza na filozofiya yo kwimenya , ni ukuvuga ubushakashatsi ku miterere y’ubwenge, uko umuntu yiyumvamo ko ariho, n’isano iri hagati y’ubwenge, ibitekerezo n’ukuri.Kwimenya kw’ubwenge ni ingenzi.
Iyi nyandiko ntishaka gusa gusobanura uko umuntu atekereza, ahubwo irashaka gusuzuma uko umuntu ashobora kumenya ko atekereza, impamvu atekereza n’uburyo ashobora kugenzura ukuri kw’ibitekerezo bye.
2. IKIBAZO Ni ikihe ?
Nubwo umuntu afite ubushobozi bwo gutekereza no kwiga, ntabwo buri gitekerezo agira aba yaragisuzumye cyangwa ngo amenye neza inkomoko yacyo.
Hari imyemerere umuntu agira kubera ko yayisanze mu muryango, mu muco, mu burezi cyangwa mu muryango mugari abamo.
Urugero, umuntu ashobora kwemera ko umuntu wize amashuri menshi ari we ufite ubwenge kurusha abandi. Ariko iyo atangiye gusuzuma icyo gitekerezo, ashobora kwibaza niba koko amashuri ari yo apima ubwenge bwose, cyangwa niba hari ubundi bumenyi butaboneka mu mashuri ariko bufite agaciro.
Ikibazo ni uko umuntu ashobora kuba afite igitekerezo atazi impamvu nyayo yatumye akigira. Ashobora no gukomeza kukigenderaho atigeze agenzura inkomoko yacyo.
Ikindi kibazo ni uko umuntu ashobora kwibwira ko yasesenguye neza ibitekerezo bye, ariko akibeshya kubera kubogama, amarangamutima, amakuru adahagije cyangwa imyemerere yari asanganywe.
Bityo, ikibazo nyamukuru ni ugusobanukirwa ubushobozi bw’umuntu bwo kwisuzuma, inkomoko y’ibitekerezo bye n’imbibi z’ubushobozi bwe bwo kwimenya.
Iyi nyandiko irasuzuma niba ubushobozi bwo kwibaza impamvu umuntu yibaza bushobora gufasha mu kubaka ubwigenge bw’ibitekerezo, ubumenyi bufite ishingiro n’iterambere ry’umuntu.
3. INTEGO Nyamukuru
3.1. Intego rusange
Gusuzuma imiterere y’ubwimenye bw’umuntu n’ubushobozi afite bwo gutekereza ku bitekerezo bye, kubibazaho, kubisesengura no gusuzuma impamvu zituma yemera imyemerere runaka.
3.2. Intego zihariye
1. Gusuzuma imiterere y’ubwimenye n’ubushobozi bwo kwimenya, hibandwa ku buryo umuntu amenya ibitekerezo, ibyiyumvo n’uko abaho.
2. Gusesengura isano iri hagati yo gutekereza ku mitekerereze, imyemerere no gutekereza ushishoza, by’umwihariko impamvu umuntu ashobora kwibaza ku bitekerezo bye.
3. Gusuzuma uruhare rw’ubwimenye mu kubaka ubumenyi, imyumvire, imyanzuro, kumenya uwo umuntu ari we n’iterambere rye, harimo n’uruhare rwabwo mu kubaka ubwigenge bw’ibitekerezo.
4. IBIBAZO
-
Ni gute ubwimenye bufasha umuntu kumenya ibitekerezo bye bwite?
-
Kuki umuntu yibaza ku myemerere ye kandi agasesengura impamvu zituma yibaza?
-
Ni uruhe ruhare rwo kwisuzuma mu kubaka ubumenyi, imyumvire, imyanzuro n’iterambere ry’umuntu?
5. REKA DUFATANYE TUREBE UBURYO TWESE DUSOBANUKIRWA IBIKORA BUZAKORWA
5.1. Imiterere
Ubu bushakashatsi bushingiye ku isesengura rya filozofiya, gusobanura ibitekerezo no kugereranya inyandiko zisanzwe zihari.
Ubu buryo bwatoranyijwe kubera ko ingingo y’ubushakashatsi ireba ibibazo byimbitse ku miterere y’ubwenge, kwimenya, imitekerereze y’umuntu n’ubushobozi bwo kwisuzuma.
Nta makuru mashya azakusanywa binyuze mu biganiro cyangwa mu mpapuro z’ibibazo. Ubushakashatsi buzashingira ku nyandiko n’ibindi bimenyetso byari bisanzwe byarakusanyijwe n’abandi.
5.2. Aho amakuru yisumbuyeho azava
Ubu bushakashatsi buzifashisha inyandiko 100 ziteganyijwe gukusanywa no gusesengurwa, kugira ngo butange ishusho yagutse ku bwimenye, kwitekerezaho n’imiterere y’ubwenge bw’umuntu.
| No. | Icyiciro cy’inyandiko | Umubare uteganyijwe |
| 1 | Ibitabo bya filozofiya n’inyandiko za kera | 15 |
| 2 | Inyandiko z’ubushakashatsi ku bwimenye | 20 |
| 3 | Ubushakashatsi ku kwimenya no kumenya uwo umuntu ari we | 15 |
| 4 | Inyandiko ku mitekerereze no gusuzuma imitekerereze | 15 |
| 5 | Ubumenyi, ukuri n’ubushobozi bwo gutekereza | 10 |
| 6 | Ubushishozi n’iterambere ry’ubwenge | 10 |
| 7 | Inkuru z’ibinyamakuru mpuzamahanga n’ubumenyi | 10 |
| 8 | Raporo z’inzego z’ubushakashatsi n’amashuri makuru | 5 |
| Igiteranyo | 100 |
5.2.1. Ibitabo turifashisha muri iyi nyandiko
Hazifashishwa ibitabo by’abahanga mu bya filozofiya, byibanda ku bwenge, kubaho kwa muntu, ukuri, kwimenya no gutekereza ku mitekerereze.
Hazitabazwa cyane ibitekerezo bya René Descartes, John Locke, Immanuel Kant, David Hume na Edmund Husserl na Dr.Havugimana Alexis.
5.2.2. Inyandiko z’ubushakashatsi ku bwimenye
Hazasesengurwa inyandiko zasohotse mu binyamakuru by’ubushakashatsi, zisobanura imiterere y’ubwimenye, uko umuntu yiyumvamo n’isano iri hagati y’ubwenge n’ubunararibonye.
5.2.3. Ubushakashatsi ku kwimenya no kumenya uwo umuntu ari we
Kwimenya no kumenya uwo umuntu ari we ni imwe mu nkingi z’ingenzi zifasha umuntu gusobanukirwa n’imiterere ye, ibitekerezo bye, amarangamutima ye, ubushobozi bwe, intege nke ze n’impamvu zimuyobora mu buzima. Ubu bushakashatsi bushingiye ku gusuzuma uburyo umuntu yiyumva, uko yisobanura, uko abona isi imukikije n’uko imyitwarire ye ihura n’indangagaciro yemera. Kwimenya ntibigarukira ku kumenya izina, inkomoko, imyaka cyangwa inshingano umuntu afite mu muryango no muri sosiyete; ahubwo bikubiyemo no kumenya impamvu atekereza uko atekereza, impamvu afata ibyemezo runaka, icyo yifuza kugeraho n’ingaruka z’ibikorwa bye ku bandi. Mu rwego rwa filozofiya, kwimenya bifitanye isano no gusobanukirwa imiterere y’ubwenge bw’umuntu n’uburyo amenya ibitekerezo bye n’ibyo yemera (Gertler, 2026).
Mu rwego rw’ubumenyi, kwimenya bifitanye isano n’ubushobozi bwo kwisuzuma no kwitegereza imikorere y’ubwenge bw’umuntu. Umuntu ashobora kugira ubumenyi bwinshi ku bindi bintu, ariko ntamenye neza uko we ubwe atekereza, icyo ashoboye n’aho ubushobozi bwe bugarukira. Ni yo mpamvu kwimenya bisaba kwibaza ibibazo byimbitse, nko kumenya uwo ndi we, impamvu ndiho, ibyo nemera, ibyo ntazi, ibyo nshoboye n’ibyo ngomba kwiga. Ibi bituma umuntu atareba ubuzima bwe nk’ibintu bimubaho gusa, ahubwo akabufata nk’urugendo agomba gusobanukirwa no kugira uruhare mu kuruyobora.
Abashakashatsi mu bya filozofiya bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku kwimenya. Urugero,
René Descartes (1641) yashimangiye uruhare rw’igikorwa cyo gutekereza mu kumenya ko umuntu ariho, agaragaza igitekerezo kizwi cyane nka “Cogito, ergo sum”, gisobanura ko umuntu atekereza bityo akaba ariho. Iki gitekerezo kigaragaza isano iri hagati yo gutekereza, kumenya ko umuntu ariho no kwisuzuma.
John Locke (1690) we yagaragaje isano iri hagati y’imyumvire, kwibuka no kumenya umuntu uwo ari we mu bihe bitandukanye. Ku bwa Locke, kwimenya bifitanye isano n’ubushobozi bwo kwiyumvamo nk’umuntu umwe, ukamenya ko ibikorwa n’ibitekerezo byawe bya kera bifitanye isano n’uwo uri we ubu (Locke, 1690/1975).

Naho John H. Flavell (1979) yagaragaje akamaro ko kumenya imikorere y’ubwenge bw’umuntu no kuyikurikirana. Yifashishije igitekerezo cyo kumenya uko umuntu atekereza, uko yiga, uko asobanukirwa n’ibyo ahura na byo ndetse n’uburyo ashobora kugenzura imikorere y’ubwenge bwe. Ibi bitanga umusingi wo gusobanura impamvu umuntu akwiriye kutamenya gusa ibyo atekereza, ahubwo akanamenya uburyo abitekerezamo n’impamvu abitekereza atyo (Flavell, 1979).
Ubu bushakashatsi kandi bwibanda ku itandukaniro riri hagati yo kwimenya no kwiyumva uko utari. Hari igihe umuntu yisobanura ashingiye ku byo abandi bamubwira, ku byo sosiyete imwitezeho cyangwa ku isura yifuza kugaragaza, aho gushingira ku kuri kwe. Ibyo bishobora gutuma abaho yitwaza imiterere atari iye, agafata ibyemezo bidahuye n’indangagaciro ze cyangwa agatakaza icyerekezo cy’ubuzima bwe. Bityo, kwimenya bisaba ubushishozi, kwemera ukuri ku muntu no kugira ubushake bwo kwikosora. Ibi kandi bigaragaza ko kwimenya atari ubushobozi bwo kwimenya gusa, ahubwo ari n’urugendo rwo gukomeza kugenzura no gusuzuma ibitekerezo, imyitwarire n’imyanzuro umuntu afata.
Ubu bushakashatsi bugamije kugaragaza ko kumenya uwo umuntu ari we ari urugendo rudahagarara, kuko umuntu agenda ahinduka bitewe n’ubunararibonye, ubumenyi, ibibazo ahura na byo n’ibyo yiga. Umuntu ushoboye kwisuzuma, kumenya ibyo azi n’ibyo atazi, kwemera amakosa no kwiga ku bandi aba afite urufatiro rwo gukura mu mitekerereze no mu mibereho. Kumenya abandi ni ubumenyi; kumenya wowe ubwawe ni urugendo rw’ubwenge.— Dr. Havugimana Alexis
Iyi nyandiko ishingiye ku bitekerezo by’abahanga bavuzwe haruguru, ariko isesengura, ibitekerezo bishya n’umwanzuro byongerwamo bigamije kugaragaza ko umuntu ashobora kuba azi byinshi ku isi no ku bandi, ariko akagira icyuho mu kumenya uwo ari we. Ibi ni byo bituma habaho ikibazo cy’ingenzi kigomba gukomeza gukorwaho ubushakashatsi:
Ese umuntu ashobora kuba mu buzima bwe, akabubamo buri munsi, ariko ntamenye neza uwo ari we, impamvu atekereza uko atekereza n’icyo ubushobozi bwe bushobora kugeraho?— Dr. Havugimana Alexis
5.2.4. Inyandiko ku mitekerereze no gusuzuma imitekerereze
Imitekerereze ni imwe mu nkingi z’ingenzi zigena uko umuntu abona isi, asobanukirwa n’ibimukikije, afata ibyemezo kandi akagira imyitwarire runaka mu buzima bwe bwa buri munsi. Gutekereza si uguhanga igitekerezo gusa, ahubwo ni inzira y’imikorere y’ubwonko ikubiyemo kwakira amakuru, kuyasesengura, kuyagereranya, kuyasobanukirwa no kuyashingiraho hafatwa imyanzuro. Dewey (1933) agaragaza ko gutekereza byimbitse bisaba gusuzuma ibitekerezo n’imyizerere umuntu afite, akareba ibimenyetso n’impamvu bishobora kubishyigikira. Mu buryo nk’ubwo, Kahneman (2011) asobanura ko imitekerereze ya muntu ikoresha uburyo bubiri bw’ingenzi: ubwa mbere bwihuta kandi bushingiye ku buryo bwikora, n’ubwakabiri busaba umwanya, imbaraga no gusesengura byimbitse. Bityo, gusuzuma imitekerereze ni ingenzi kugira ngo umuntu amenye uko atekereza, impamvu atekereza atyo n’ingaruka ibyo bitekerezo bigira ku buzima bwe no ku bandi.
Gusuzuma imitekerereze bikubiyemo kureba ubushobozi bw’umuntu bwo gusesengura amakuru, gutandukanya ukuri n’ibitekerezo, kwakira ibitekerezo bitandukanye n’ibye, gukemura ibibazo no gufata ibyemezo bifite ishingiro. Facione (1990) agaragaza ko gutekereza byimbitse (Critical Thinking) kugizwe n’ubushobozi bwo gusobanura, gusesengura, gusuzuma, gufata imyanzuro, gusobanura impamvu no kwisuzuma. Ibi bigaragaza ko umuntu ufite ubushobozi bwo gutekereza neza atagomba kwemera amakuru yose agejejweho atabanje kuyasesengura, ahubwo agomba kwibaza inkomoko yayo, ukuri kwayo n’impamvu ziyashyigikira. Byongeye kandi, imitekerereze y’umuntu ishobora guterwa n’uburere, umuco, uburambe, ibidukikije n’amarangamutima. Beck (2020) agaragaza ko uburyo umuntu asobanuramo ibintu bushobora kugira uruhare mu marangamutima no mu myitwarire ye, bityo guhindura imyumvire idafite ishingiro bikaba byafasha mu kunoza imyitwarire no gukemura ibibazo.
Ikindi kintu cy’ingenzi mu gusuzuma imitekerereze ni ubushobozi bwo kumenya uko umuntu atekereza no kugenzura imikorere y’ibitekerezo bye, bizwi nka Metacognition. Flavell (1979) asobanura metacognition nk’ubumenyi umuntu agira ku mikorere y’ubwenge bwe n’ubushobozi bwo kuyikurikirana no kuyigenzura. Ibi bivuze ko umuntu agomba kugira ubushobozi bwo kwisuzuma, kumenya aho afite imbaraga n’aho afite intege nke mu mitekerereze, kwemera amakosa no guhindura imyanzuro igihe abonye amakuru mashya. Urugero, abantu babiri bashobora guhura n’ikibazo kimwe ariko bakagisobanura mu buryo butandukanye bitewe n’uburambe, imyizerere n’uburyo basanzwe batekereza. Ni yo mpamvu kwitoza gutekereza byimbitse, kugisha inama, kubaza ibibazo no gusuzuma ibimenyetso ari inzira z’ingenzi mu guteza imbere ubushobozi bwo gufata ibyemezo bifite ireme.
Imitekerereze ni ingenzi mu mibereho ya muntu kuko igira uruhare mu buryo asobanukirwa n’ibimukikije, afata ibyemezo, akemura ibibazo kandi abana n’abandi. Gusuzuma imitekerereze ntibigarukira ku kumenya ibyo umuntu atekereza, ahubwo bikubiyemo gusobanukirwa n’impamvu, inkomoko n’ingaruka z’ibyo atekereza. Nk’uko Dewey (1933), Kahneman (2011) na Facione (1990) babigaragaza, gutekereza neza bisaba ubushobozi bwo gusesengura, gusuzuma no gufata imyanzuro ishingiye ku bimenyetso aho gushingira gusa ku marangamutima cyangwa ku myumvire isanzwe.
Bityo, guteza imbere imitekerereze isesengura, inenga kandi yisuzuma ni imwe mu nzira zafasha umuntu kwimenya, gusobanukirwa n’abandi no kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango. Umuntu ufite imitekerereze ikuze si umuntu uvuga byinshi cyangwa uhora agaragaza ko azi byose, ahubwo ni umuntu ushobora kubaza, kumva, gusesengura, kwemera gukosorwa no guhindura imyumvire igihe abonye ukuri gushya. Nk’uko Flavell (1979) abigaragaza ku bijyanye na metacognition, kumenya uko umuntu atekereza ni intambwe ikomeye mu kunoza imikorere y’ubwenge. Mu magambo make, kwimenya ni intangiriro yo gusobanukirwa n’ibitekerezo byawe, naho gusuzuma ibyo utekereza bikaba inzira yo gukura mu bwenge.Dr.Havugi mana Alexis
5.2.5. Ubumenyi, ukuri n’ubushobozi bwo gutekereza
Ubumenyi, ukuri n’ubushobozi bwo gutekereza ni inkingi eshatu z’ingenzi mu kumenya, gusobanukirwa no gusuzuma isi umuntu abamo. Ubumenyi ntibugarukira ku kuba umuntu yarumvise amakuru cyangwa yarize amasomo runaka, ahubwo bukubiyemo ubushobozi bwo gusobanukirwa n’ibintu, kumenya inkomoko y’amakuru no kuyasuzuma kugira ngo amenye niba afite ishingiro. Mu rwego rwa Filozofiya, cyane cyane mu ishami ryitwa Epistemology (theory of knowledge), hibandwa ku kumenya icyo ubumenyi ari cyo, aho buturuka, uko umuntu abugeraho n’uburyo ashobora gutandukanya ubumenyi bwizewe n’imyemerere idafite ibimenyetso bihagije. Plato, mu biganiro bye bya filozofiya, yagaragaje isano iri hagati y’ubumenyi, imyemerere n’ukuri, mu gihe Gettier (1963) yagaragaje ko kugira imyemerere y’ukuri ifite ishingiro bidahita bivuga ko umuntu afite ubumenyi nyakuri. Ibi bigaragaza ko umuntu adakwiye gufata ikintu nk’ukuri kubera ko gusa acyemera cyangwa yakibwiwe n’abandi, ahubwo agomba kugisuzuma no gushaka ibimenyetso bigishyigikira.
Ubumenyi bushobora guturuka ahantu hatandukanye, harimo uburambe umuntu agira, ubushakashatsi, uburezi, ubushishozi, ibiganiro n’abandi ndetse n’amakuru atangwa n’inzego zizewe. Ariko kuba amakuru yaraturutse ku muntu ufite izina rikomeye, umwanya w’ubuyobozi cyangwa icyubahiro mu muryango ntibihagije kugira ngo ahite afatwa nk’ukuri. Mu bitekerezo bya Descartes (1641/1996), gushidikanya ku byo umuntu asanzwe yemera bishobora kumufasha gushaka ubumenyi bufite ishingiro, aho kwemera ibintu byose atabanje kubisuzuma. Mu buryo busa n’ubwo, Popper (1959) ashimangira ko ibitekerezo bya siyansi bigomba gushyirwa mu buryo bushobora kugeragezwa no kugaragazwa ko bishobora kuba atari byo, aho kubifata nk’ukuri kudashobora kugibwaho impaka. Bityo, ubushobozi bwo gutekereza neza busaba gutandukanya imyemerere umuntu afite, ibitekerezo bye bwite, ibitekerezo by’abandi n’ukuri gushobora gushyigikirwa n’ibimenyetso. Ibi bifasha umuntu kwirinda imyumvire ishingiye ku marangamutima gusa, amakuru atagenzuwe, ibihuha n’uburyarya bw’ibitekerezo.
Ikindi kintu cy’ingenzi ni ubushobozi bwo gusuzuma niba ibitekerezo umuntu afite bifite ishingiro, bizwi nka Critical Thinking. Facione (1990) agaragaza ko gutekereza byimbitse bikubiyemo ubushobozi bwo gusobanura, gusesengura, gusuzuma ibimenyetso, gufata imyanzuro no kwisuzuma. Mu buzima bwa buri munsi, ibi bisaba ko umuntu yibaza inkomoko y’amakuru, impamvu ayemera, ibimenyetso ayashingiraho, niba hari ibindi bisobanuro bishoboka n’ingaruka zo kuyafata nk’ukuri. Nanone, umuntu agomba kugira ubushobozi bwo kwemera ko ashobora kwibeshya no guhindura igitekerezo igihe abonye ibimenyetso bishya bifite ireme. Kahneman (2011) agaragaza ko imitekerereze y’umuntu ishobora guterwa n’uburyo bwihuta bwo gufata imyanzuro, bushobora gutuma agwa mu makosa y’imitekerereze cyangwa gufata icyemezo atabanje gusesengura bihagije. Ni yo mpamvu ubumenyi nyakuri busaba guhuza amakuru, ubushishozi, ibimenyetso n’ubushobozi bwo kwisuzuma
ubumenyi, ukuri n’ubushobozi bwo gutekereza ni ibintu bifitanye isano ikomeye mu iterambere ry’ubwenge bwa muntu. Ubumenyi bufasha umuntu gusobanukirwa n’ibimukikije, ukuri kukamufasha gutandukanya ibifite ishingiro n’ibitagifite, naho ubushobozi bwo gutekereza bukamufasha gusesengura no kugenzura imyanzuro ageraho. Imyemerere si ko buri gihe iba ari ukuri, kandi kuba umuntu afite icyizere ku gitekerezo cye ntibihita bivuga ko gifite ishingiro. Nk’uko Descartes (1641/1996), Popper (1959) na Gettier (1963) babigaragaza mu bitekerezo byabo, gushidikanya mu buryo bwubaka, gusuzuma ibimenyetso no kugenzura inkomoko y’ubumenyi ni ingenzi mu gushaka ukuri.
Bityo, umuntu ufite ubushobozi bwo gutekereza neza ni umuntu utarangwa no kwemera buri kintu cyose, ahubwo ushobora kubaza, gusesengura, kugereranya no gufata imyanzuro ishingiye ku bimenyetso bifatika. Kumenya si ukugira amakuru menshi gusa, ahubwo ni ukumenya agaciro kayo, imipaka yayo n’uburyo akoreshwa mu gusobanukirwa n’ukuri. Mu rwego rw’iterambere ry’umuntu n’umuryango, guteza imbere umuco wo gushaka ukuri, kwakira ibitekerezo bitandukanye no kwemera gukosorwa ni ingenzi mu kubaka sosiyete ishingiye ku bumenyi, ubushishozi n’ubwigenge bwo gutekereza.
5.2.6. Ubushishozi n’iterambere ry’ubwenge
Ubushishozi n’iterambere ry’ubwenge ni ibintu bifitanye isano ikomeye mu mikurire y’ubushobozi bwa muntu bwo kumenya, gusobanukirwa, gusesengura no gufata ibyemezo bifite ishingiro. Ubushishozi si ukureba ikintu uko kigaragara inyuma gusa, ahubwo ni ubushobozi bwo kureba ibirenze isura yacyo, kumenya impamvu z’ibiba, gusobanukirwa n’ingaruka zabyo no gutahura ibisobanuro bishobora kutagaragara ku muntu wese. Mu rwego rwa filozofiya na psychologiya, iterambere ry’ubwenge risobanurwa nk’inzira umuntu anyuramo kugira ngo arusheho kunoza ubushobozi bwo gutekereza, kwiga, gukemura ibibazo no gusobanukirwa n’ibimukikije. Piaget (1952) agaragaza ko ubushobozi bw’ubwenge bw’umuntu bugenda bukura binyuze mu mikoranire ye n’ibidukikije, mu gihe Sternberg (1985) ashimangira ko ubwenge budakwiye gusobanurwa gusa nk’ubushobozi bwo gutsinda ibizamini, ahubwo bugomba no kureberwa mu bushobozi bwo gusesengura, guhanga udushya no gukemura ibibazo byo mu buzima busanzwe. Bityo, ubushishozi ni imwe mu nzira zifasha umuntu gukoresha ubumenyi afite mu buryo bwimbitse kandi bufite akamaro.
Iterambere ry’ubwenge rishingira ku bintu bitandukanye birimo uburezi, uburambe, gusoma, ubushakashatsi, ibiganiro, kwibaza no guhora umuntu yiga ibintu bishya. Umuntu ushishoza ntapfa kwemera amakuru yose agejejweho, ahubwo arayasesengura, akareba inkomoko yayo, akayagereranya n’ibindi bimenyetso kandi akibaza ku ngaruka zishobora gukurikiraho. Vygotsky (1978) agaragaza ko imikurire y’ubwenge igira uruhare rukomeye mu mikoranire y’umuntu n’abandi, cyane cyane binyuze mu kwigira hamwe, kuganira no kungurana ibitekerezo. Mu buryo busa n’ubwo, Dewey (1933) ashimangira akamaro ko gutekereza byimbitse no kwisuzuma mu guteza imbere ubushobozi bwo kwiga. Ibi byerekana ko ubwenge butaguma aho umuntu ageze, ahubwo bushobora gukomeza gutera imbere binyuze mu kwiga kudahagarara, kwakira ibitekerezo bitandukanye no kugira ubushake bwo gukosora ibyo umuntu yari asanzwe azi.
Ikindi kintu cy’ingenzi mu bushishozi ni ubushobozi bwo kureba ikibazo mu mpande zitandukanye, gutandukanya ibigaragara n’impamvu nyakuri, kumenya ingaruka z’ibyemezo no gutekereza ku bisubizo birambye. Sternberg (1985) agaragaza ko ubwenge bukubiyemo ubushobozi bwo gusesengura, guhanga no gushyira ubumenyi mu bikorwa bijyanye n’ibidukikije. Ibi bivuze ko umuntu ashobora kugira ubumenyi bwinshi ariko akabura ubushishozi bwo kubukoresha neza mu buzima. Nanone, Dweck (2006) agaragaza ko kugira imyumvire yemera ko ubushobozi bushobora gutezwa imbere (Growth Mindset) bifasha umuntu kwakira ibibazo nk’amahirwe yo kwiga aho kubifata nk’inzitizi zidashobora kurengwa. Bityo, ubushishozi n’iterambere ry’ubwenge bisaba kwihangana, kwicisha bugufi mu bwenge, kumva abandi, kwemera amakosa no guhora ushaka kumenya ibirenze ibyo usanzwe uzi.
Mu gusoza, ubushishozi n’iterambere ry’ubwenge ni ingenzi mu kubaka umuntu ushoboye gutekereza yigenga, gusesengura ibibazo no gufata ibyemezo bifite ishingiro. Ubushishozi bufasha umuntu kureba ibirenze ibigaragara, gusobanukirwa n’impamvu z’ibintu no gutahura ingaruka z’ibikorwa bye, mu gihe iterambere ry’ubwenge rimufasha gukomeza kongera ubumenyi, kunoza imitekerereze no guhindura imyanzuro igihe abonye amakuru mashya. Nk’uko Piaget (1952), Vygotsky (1978) na Sternberg (1985) babigaragaza, ubwenge bw’umuntu bukura binyuze mu kwiga, uburambe no gukorana n’abandi. Ibi bigaragaza ko ubwenge atari ikintu umuntu agira kigahagarara, ahubwo ari ubushobozi bushobora gukomeza kunozwa mu buzima bwe bwose.
Ku bw’ibyo, iterambere ry’umuntu ntirikwiye gupimirwa gusa ku rwego rw’amashuri yize, impamyabumenyi afite cyangwa amakuru ashobora kuvuga, ahubwo rikwiye no kureberwa ku bushobozi afite bwo gukoresha ubumenyi mu buryo bufite ireme, kumva ibitekerezo by’abandi, gusuzuma ukuri no gukemura ibibazo. Umuntu ushishoza amenya ko kugira igisubizo atari ko buri gihe bivuga ko afite ukuri, kandi ko kugira ubumenyi atari ko bivuga ko azi byose. Iterambere ry’ubwenge rero ritangirira ku gushaka kumenya, rigakomereza ku bushobozi bwo gusobanukirwa, rikuzurizwa no gukoresha ibyo umuntu yize mu guteza imbere ubwe n’abandi.
5.2.7. Inkuru z’ibinyamakuru mpuzamahanga
Inkuru z’ibinyamakuru mpuzamahanga ni imwe mu nzira z’ingenzi abantu, ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bakoresha kugira ngo bamenye ibibera hirya no hino ku isi. Izi nkuru zikubiyemo amakuru ajyanye na politiki, ubukungu, ubucuruzi, dipolomasi, intambara, ikoranabuhanga, ubuzima, uburezi, imihindagurikire y’ikirere n’imibanire mpuzamahanga. Ibinyamakuru nka Reuters, BBC, Al Jazeera, CNN, The Guardian na The New York Times bigira uruhare mu kugeza amakuru ku baturage b’ibihugu bitandukanye, bikabafasha gusobanukirwa n’ibyemezo bifatwa ku rwego rw’isi n’ingaruka zabyo ku buzima bwabo. Maier (2020), mu bushakashatsi yakoze ku nkuru mpuzamahanga zaturukaga mu bitangazamakuru bitandukanye, agaragaza ko ibinyamakuru bikomeye bishobora kwibanda ku bihugu bimwe mu gutangaza amakuru, bigatuma ishusho y’isi igaragara mu binyamakuru itaba ihagarariye neza ibihugu byose. Bityo, gusoma inkuru mpuzamahanga ntibigomba kugarukira ku kumenya ibyabaye gusa, ahubwo bigomba no kujyana no gusuzuma uko byatangajwe, uwabitangaje n’icyo bishobora gusobanura ku rwego rw’isi.
Hazatoranywa inkuru 10 zo mu binyamakuru mpuzamahanga n’ibitangazamakuru byandika ku bumenyi, kugira ngo harebwe ibiganiro n’ubushakashatsi bugezweho ku bwimenye, ubwonko, imitekerereze n’ubwenge buhangano.
Inkuru z’ibinyamakuru mpuzamahanga zigira uruhare rukomeye mu kubaka ubumenyi, kongera ubushishozi no guteza imbere ubushobozi bwo gutekereza ku bibazo byugarije isi. Iyo umuntu akurikirana amakuru aturuka mu bihugu bitandukanye, abasha kugereranya imiyoborere, politiki z’ubukungu, imibanire y’ibihugu, iterambere ry’ikoranabuhanga n’uburyo ibibazo by’imibereho bikemurwa mu bice bitandukanye by’isi. Ariko, kugira ngo ayo makuru agire akamaro, umuntu agomba kuyasesengura, kugereranya inkomoko yayo no gutandukanya amakuru y’ukuri, ibitekerezo by’umunyamakuru n’ibitekerezo by’uwatangaje inkuru. Reuters Institute for the Study of Journalism (2026), muri Digital News Report 2026, igaragaza ko icyizere rusange abantu bagirira amakuru cyageze kuri 37% mu bihugu 48 byakorewemo ubushakashatsi, mu gihe 62% by’ababajijwe bagaragaje impungenge ku makuru y’ibinyoma cyangwa ayobya kuri internet. Ibi byerekana ko gukurikirana amakuru bisaba ubushobozi bwo kuyagenzura no kuyasesengura aho kuyemera uko atangajwe.
Ikindi ni uko ibinyamakuru mpuzamahanga bishobora kugira uruhare mu buryo abantu bumva ibibazo by’isi, bitewe n’uko inkuru zitegurwa, amazina ahabwa ibyabaye, abantu bahabwa ijambo n’ibice by’inkuru byitabwaho kurusha ibindi. Samuelsen (2026) agaragaza ko ikwirakwizwa ry’amakuru atari ukuri cyangwa ayobya riteza ibibazo mu mwuga w’itangazamakuru, cyane cyane mu kubungabunga amahame y’ukuri, kutabogama no kwizerwa. Nanone, D’Angelo na Bucy (2026) bagaragaza akamaro ko kugenzura amakuru (Fact-checking) mu kurwanya amakuru atari yo, cyane cyane mu gihe ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano byongera uburyo amakuru akorwa kandi akwirakwizwa. Bityo, umuntu ukurikirana ibinyamakuru mpuzamahanga akwiye kureba ibinyamakuru byinshi, kugereranya uko bitangaza inkuru imwe, gusuzuma ibimenyetso no kwirinda kubogama gushingiye ku gihugu, igitekerezo cya politiki cyangwa imyemerere ye.
inkuru z’ibinyamakuru mpuzamahanga ni isoko y’ubumenyi ifasha abantu gusobanukirwa n’ibibera ku isi, kumenya imigendekere y’ibihugu no gusuzuma ingaruka z’ibyemezo mpuzamahanga ku mibereho y’abaturage. Gukurikirana amakuru yo mu bindi bihugu bituma umuntu arushaho kwagura imitekerereze, kugereranya ibitekerezo, kumenya amahirwe n’imbogamizi z’iterambere no gusobanukirwa n’isano iri hagati y’ibihugu. Icyakora, agaciro k’ayo makuru gashingira ku kuba umuntu ashobora kuyasesengura no gutandukanya ukuri n’ibitekerezo, amakuru yizewe n’amakuru ayobya.
Ni yo mpamvu gusoma ibinyamakuru mpuzamahanga bidakwiye kuba igikorwa cyo gukusanya amakuru gusa, ahubwo bikwiye kuba uburyo bwo guteza imbere ubushishozi, ubumenyi n’ubushobozi bwo gutekereza byigenga. Umuntu ufite ubushobozi bwo gusesengura amakuru mpuzamahanga amenya ko inkuru imwe ishobora gusobanurwa mu buryo butandukanye bitewe n’aho ituruka n’uwuyitangaza. Bityo, kumenya ibibera ku isi ni ingenzi, ariko kumenya kubisesengura, kubigereranya no kubisobanukirwa ni byo bihindura amakuru umuntu yakiriye ubumenyi bufite akamaro mu buzima bwe no mu iterambere ry’umuryango.
5.2.8. Raporo z’inzego z’ubushakashatsi
Raporo z’inzego z’ubushakashatsi ni imwe mu nkingi z’ingenzi zifasha abantu kubona ubumenyi bushingiye ku bimenyetso, gusobanukirwa n’ibibazo byugarije sosiyete no gufata imyanzuro ifite ishingiro. Izi raporo zikorwa n’amashuri makuru, za kaminuza, ibigo by’ubushakashatsi, imiryango mpuzamahanga n’izindi nzego zifite ubushobozi bwo gukusanya, gusesengura no gusobanura amakuru. Akamaro kazo ntikagarukira ku gutanga imibare cyangwa ibisubizo by’ubushakashatsi gusa, ahubwo zinatanga ibisobanuro ku mpamvu z’ibibazo, ingaruka zabyo n’ibisubizo bishobora gufasha mu iterambere. Mu rwego rwo guteza imbere ubushishozi, ubumenyi n’ubushobozi bwo gutekereza, gusoma raporo zizewe bifasha umuntu gutandukanya ibitekerezo bwite n’ibimenyetso bifatika, kumenya inkomoko y’amakuru no gusuzuma ukuri kwayo.
Mu rwego rwo gusobanukirwa n’akamaro k’ubushakashatsi mu guteza imbere ubumenyi n’imitekerereze ya muntu, hashobora kwifashishwa raporo eshanu zakozwe n’inzego z’ubushakashatsi zizwi ku rwego mpuzamahanga. Raporo ya mbere ni iya World Bank (2018), World Development Report 2018: Learning to Realize Education’s Promise, ishimangira ko kujya mu ishuri bitavuze ko umuntu yahise agira ubumenyi, kuko icy’ingenzi ari ibyo yize n’ubushobozi bwo kubikoresha. Raporo ya kabiri ni iya National Academies of Sciences, Engineering, and Medicine (2018), How People Learn II: Learners, Contexts, and Cultures, isobanura ko imyigire y’umuntu igirwaho ingaruka n’imikurire y’ubwonko, umuco, imibereho, amarangamutima n’ibidukikije. Izi raporo zombi zigaragaza ko ubumenyi budashingira ku makuru umuntu yakusanyije gusa, ahubwo ko bushingira no ku buryo ayasobanukirwa, ayahuza n’uburambe afite kandi akayakoresha mu gukemura ibibazo.
Raporo ya gatatu ni iya OECD (2024), PISA 2022 Results (Volume III): Creative Minds, Creative Schools, yagaragaje ubushobozi bw’abanyeshuri bwo guhanga ibitekerezo bishya, kubisesengura no kunoza ibitekerezo byabo n’iby’abandi. Raporo ya kane ni iya World Economic Forum (2025), The Future of Jobs Report 2025, igaragaza ko gutekereza usesengura (Analytical Thinking) ari bumwe mu bushobozi bw’ingenzi bukenewe ku isoko ry’umurimo, aho 69% by’abakoresha bakozweho ubushakashatsi babufashe nk’ubushobozi bw’ibanze bukenewe ku bakozi. Raporo ya gatanu ni iya UNESCO (2023), Global Education Monitoring Report: Technology in Education – A Tool on Whose Terms?, isuzuma uruhare rw’ikoranabuhanga mu burezi, amahirwe ritanga n’imbogamizi rishobora guteza mu bijyanye no kugera ku burezi, ireme ryabwo n’uburinganire. Izi raporo zigaragaza ko iterambere ry’ubwenge risaba guhuza ubushakashatsi, uburezi, guhanga udushya, ubushobozi bwo gusesengura no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bufite intego.
Muri rusange, raporo z’inzego z’ubushakashatsi zitanga umusingi w’ingenzi mu gusobanukirwa n’imiterere y’ubumenyi, imikorere y’ubwenge n’uruhare rw’uburezi mu iterambere rya muntu. Ibyavuye muri raporo za World Bank (2018), National Academies (2018), OECD (2024), World Economic Forum (2025) na UNESCO (2023) bigaragaza ko kwiga neza bidakwiye gupimirwa ku mpamyabumenyi umuntu afite gusa, ahubwo ko hakwiye kurebwa ubushobozi bwo gutekereza, gusesengura, guhanga ibitekerezo, gukemura ibibazo no gukoresha ubumenyi mu buzima busanzwe. Ibi bitanga ishingiro ryo guteza imbere umuco wo gushaka amakuru yizewe no gufata ibyemezo bishingiye ku bushakashatsi.
Kwamamaza ubushakashatsi no gusoma raporo zabwo ni ingenzi mu kubaka umuntu ushobora gutekereza yigenga, gusuzuma ibitekerezo no gutandukanya ibimenyetso bifatika n’imyemerere idafite ishingiro. Ni ngombwa ko abanyeshuri, abarimu, abashakashatsi n’abayobozi badakoresha raporo nk’inyandiko zo gusoma gusa, ahubwo bazifata nk’ibikoresho bibafasha gusobanukirwa n’ibibazo no gushaka ibisubizo birambye. Bityo, ubushakashatsi butanga ibimenyetso, ubushishozi bugafasha kubisesengura, naho ubwenge bukagaragarira mu kubikoresha mu guteza imbere umuntu n’umuryango.
5.2.9. Uburyo bwo gutoranya inyandiko
Gutoranya inyandiko ni imwe mu ntambwe z’ingenzi mu bushakashatsi, kuko ari yo ifasha umushakashatsi kubona amakuru afite ireme, yizewe kandi ajyanye n’intego z’ubushakashatsi bwe. Iyi nzira ikubiyemo gushakisha, kumenya, kugereranya no guhitamo inyandiko zishobora gutanga ibisobanuro bifatika ku kibazo gikorerwa ubushakashatsi. Inyandiko zishobora guturuka mu bitabo by’abahanga, inyandiko z’ubushakashatsi zasohotse mu binyamakuru by’ubumenyi (Peer-reviewed Journals), raporo za kaminuza, ibigo mpuzamahanga n’izindi nzego zizewe. Hart (2018) agaragaza ko gusuzuma inyandiko zabanjirije ubushakashatsi bifasha umushakashatsi kumenya ubumenyi busanzwe buhari, ibitarasobanuka neza n’ibice bikwiye kongerwamo ubumenyi bushya. Bityo, gutoranya inyandiko ntibikwiye gushingira ku bwinshi bwazo, ahubwo bigomba gushingira ku bwizerwe, ireme, akamaro n’ubusabane bwazo n’intego z’ubushakashatsi.
Inyandiko zizatoranywa hashingiwe kuri ibi bikurikira:
-
Kuba zifitanye isano n’ingingo y’ubushakashatsi.
-
Kuba zifite inkomoko yizewe.
-
Kuba umwanditsi n’itariki zasohokeyeho bizwi.
-
Kuba zitanga umusanzu mu gusobanukirwa ubwimenye.
-
Guhitamo inyandiko z’ibanze n’ubushakashatsi bugezweho.
Uburyo bwo gutoranya inyandiko bukwiye gukurikiza amahame n’ibipimo bifasha umushakashatsi guhitamo amakuru yizewe. Icya mbere ni ukureba niba inyandiko ijyanye n’insanganyamatsiko n’ibibazo by’ubushakashatsi (Relevance). Icya kabiri ni ugusuzuma ubuziranenge bw’inkomoko yayo, kureba umwanditsi, urwego rw’ikigo yayitangajemo n’uburyo ubushakashatsi bwakozwe (Credibility and Authority). Icya gatatu ni ukureba igihe inyandiko yasohokeye, cyane cyane ku nsanganyamatsiko zihora zihinduka (Currency). Icya kane ni ugusuzuma niba inyandiko itanga ibimenyetso, ibisobanuro n’uburyo bw’ubushakashatsi bushobora kugenzurwa (Accuracy). Booth, Sutton na Papaioannou (2016) bagaragaza ko gusuzuma inyandiko mu buryo bufite gahunda bifasha umushakashatsi kwirinda amakuru adafite ireme no kubaka isesengura rishingiye ku bumenyi bwizewe. Nanone, Page et al. (2021), mu mabwiriza ya PRISMA 2020, bashimangira akamaro ko kugaragaza uburyo inyandiko zashakishijwe, izatoranyijwe, izakuweho n’impamvu zatumye zimwe zititabwaho.
Mu bikorwa, umushakashatsi ashobora gukoresha uburyo bw’ibyiciro bitandukanye: kubanza gusobanura insanganyamatsiko n’amagambo y’ingenzi yo gushakisha (Keywords), gushakira amakuru mu bubiko bw’inyandiko z’ubushakashatsi nka Google Scholar, Scopus, Web of Science na PubMed bitewe n’ubwoko bw’ubushakashatsi, gusuzuma imitwe n’incamake z’inyandiko (Titles and Abstracts), hanyuma agasoma inyandiko zuzuye kugira ngo amenye niba zujuje ibisabwa. Hakwiye kandi gushyirwaho ibipimo byo kwinjiza inyandiko mu bushakashatsi (Inclusion Criteria) n’ibyo kuzikuramo (Exclusion Criteria). Urugero, umushakashatsi ashobora guhitamo inyandiko zasohotse hagati ya 2018 na 2026, zanditswe n’inzego zizewe kandi zifite aho zihuriye n’insanganyamatsiko, akirinda inyandiko zitagira inkomoko izwi cyangwa zidafite ibimenyetso bishobora kugenzurwa. Snyder (2019) agaragaza ko uburyo bwiza bwo gusuzuma inyandiko zabanjirije ubushakashatsi busaba gahunda isobanutse yo gushakisha, gutoranya, gusesengura no guhuza ibyavuye mu nyandiko zitandukanye. Ibi bituma ubushakashatsi burushaho kugira ireme, kwizerwa no kutabogama.
Muri rusange, gutoranya inyandiko ni inzira isaba ubushishozi, ubushobozi bwo gusesengura no gukurikiza amahame y’ubushakashatsi. Umushakashatsi agomba kwibanda ku nyandiko zifite aho zihuriye n’intego ze, zituruka ku nzego zizewe, zifite ibimenyetso bifatika kandi zigaragaza uburyo amakuru yakusanyijwe n’uko yasesenguwe. Gutoranya inyandiko mu buryo budafite gahunda bishobora gutuma ubushakashatsi bushingira ku makuru atuzuye, ashaje cyangwa abogamye, bikagabanya ireme ry’ibisubizo. Nk’uko Hart (2018), Booth et al. (2016) na Page et al. (2021) babigaragaza, uburyo bufite gahunda bwo gushakisha no gusuzuma inyandiko ni ingenzi mu kubaka ubumenyi bufite ishingiro.
Bityo, ubushobozi bwo gutoranya inyandiko ntibukwiye gufatwa nk’igikorwa cyo gukusanya ibitabo n’inyandiko gusa, ahubwo ni igice cy’ingenzi cy’ubushobozi bwo gutekereza byimbitse no gushaka ukuri. Umushakashatsi mwiza amenya ko atari buri nyandiko yose ikwiye gukoreshwa, ko atari buri makuru yose aba yizewe, kandi ko guhitamo inkomoko y’ubumenyi bigira uruhare rukomeye mu bwiza bw’ibyavuye mu bushakashatsi. Gutoranya neza inyandiko ni ugutoranya neza umusingi ubushakashatsi buzubakiraho.— Dr. Havugimana Alexis
5.2.10. Uburyo bwo gusesengura amakuru
Gusesengura amakuru ni imwe mu ntambwe z’ingenzi mu bushakashatsi, kuko bifasha umushakashatsi gusobanukirwa n’amakuru yakusanyijwe, kuyashyira mu byiciro, kugereranya ibitekerezo bitandukanye no kuvana mu nyandiko ibisobanuro bifite akamaro ku kibazo gikorerwa ubushakashatsi. Muri ubu bushakashatsi, hazakoreshwa uburyo bwo gusesengura inyandiko (Documentary Analysis) n’uburyo bwo gusesengura insanganyamatsiko (Thematic Analysis), hagamijwe kumenya ibitekerezo by’ingenzi, kubihuza no kubisobanura hashingiwe ku ntego z’ubushakashatsi. Braun na Clarke (2006) bagaragaza ko isesengura ry’insanganyamatsiko rifasha umushakashatsi kumenya, gusobanura no gutondeka insanganyamatsiko zigaruka mu makuru yakusanyijwe. Bityo, inyandiko zatoranyijwe zizasesengurwa mu byiciro bitanu by’ingenzi bifitanye isano n’ubwimenye, ubushobozi bwo kwisuzuma, imitekerereze, ubumenyi n’iterambere ry’umuntu.
1. Imiterere n’uburyo bw’ubwimenye (Nature and Dimensions of Self-Awareness)
Muri iki cyiciro, hazasesengurwa igitekerezo cy’ubwimenye, inkomoko yabwo, imiterere yabwo n’ibice bitandukanye bubarizwamo. Hazibandwa ku buryo umuntu amenya uwo ari we, imico ye, ubushobozi bwe, intege nke ze, indangagaciro ze n’uruhare agira mu mibanire n’abandi. Duval na Wicklund (1972) bagaragaje ko ubwimenye bushobora gutuma umuntu yirebaho nk’uko abandi bamubona cyangwa agereranya imyitwarire ye n’ibipimo by’indangagaciro afite. Isesengura rizafasha gusobanura ubwimenye nk’ubushobozi bwo kumva no gusobanukirwa imiterere y’umuntu ku giti cye no kumenya ibimugize.
2. Kwimenya no kwisuzuma (Self-Knowledge and Self-Evaluation)
Iki cyiciro kizibanda ku buryo umuntu amenya imbaraga ze, intege nke, ubushobozi, imyitwarire n’ibitekerezo bye, ndetse n’uburyo ashobora kubisuzuma kugira ngo amenye aho akeneye kwikosora. Hazasesengurwa uruhare rwo kwireba, kwakira ibitekerezo by’abandi no kugereranya ibyo umuntu yifuza kugeraho n’ibyo asanzwe akora. Dunning (2005) agaragaza ko abantu bashobora kugira imyumvire itari yo ku bushobozi bwabo, bigatuma kwisuzuma bisaba ubushishozi n’ibimenyetso bifatika. Hazarebwa kandi uburyo umuntu ashobora gukoresha uburambe, inama n’ibisubizo ahabwa n’abandi mu kunoza imyumvire afite kuri we.
3. Gutekereza ku mitekerereze n’ibibazo ku myemerere (Metacognition and Questioning Beliefs)
Muri iki cyiciro, hazasesengurwa ubushobozi bwo gutekereza ku buryo umuntu atekereza, gusuzuma imyemerere afite no kwibaza niba ibitekerezo bye bifite ishingiro. Flavell (1979) asobanura Metacognition nk’ubumenyi umuntu agira ku mikorere y’ubwenge bwe n’ubushobozi bwo kuyikurikirana no kuyigenzura. Hazibandwa ku buryo umuntu ashobora gusubira ku bitekerezo bye, kumenya aho bishobora kuba birimo amakosa, gutandukanya imyemerere n’ukuri no kwemera ibitekerezo bishya. Iri sesengura rizagaragaza ko gushidikanya mu buryo bwubaka atari intege nke, ahubwo ari imwe mu nzira zo kugera ku bumenyi bufite ishingiro no guteza imbere imitekerereze yigenga.
4. Ubumenyi, ukuri n’ubushobozi bwo gutekereza (Knowledge, Truth and Critical Thinking)
Iki cyiciro kizasesengura isano iri hagati y’ubumenyi, ukuri n’ubushobozi bwo gusesengura ibitekerezo. Hazibandwa ku kumenya inkomoko y’ubumenyi, gutandukanya amakuru yizewe n’ayobya, gusuzuma ibimenyetso no kureba niba imyanzuro umuntu ageraho ifite ishingiro. Facione (1990) agaragaza ko gutekereza byimbitse bikubiyemo ubushobozi bwo gusesengura, gusuzuma, gufata imyanzuro, gusobanura no kwisuzuma. Nanone, Kahneman (2011) asobanura ko imitekerereze y’umuntu ishobora guterwa n’uburyo bwihuta bwo gufata imyanzuro, rimwe na rimwe bukamuganisha ku makosa. Isesengura rizagaragaza akamaro ko gukoresha ibimenyetso, ubushishozi n’ubushobozi bwo gutekereza mu gushaka ukuri.
5. Uruhare rwo kwisuzuma mu iterambere ry’umuntu (Role of Self-Reflection in Human Development)
Mu cyiciro cya nyuma, hazasesengurwa uruhare rwo kwisuzuma mu iterambere ry’umuntu ku giti cye, mu mibanire ye n’abandi no mu buzima bw’umwuga. Hazibandwa ku buryo kwisuzuma bifasha umuntu kumenya ibyo yagezeho, gusobanukirwa n’amakosa yakoze, gushyiraho intego nshya no kunoza imyitwarire ye. Schön (1983) agaragaza akamaro ko gutekereza ku bikorwa umuntu ari gukora no kongera kubisuzuma amaze kubikora (Reflection-in-action and Reflection-on-action). Mu buryo nk’ubwo, Kolb (1984) agaragaza ko uburambe, kubutekerezaho, kubusobanukirwa no kubushyira mu bikorwa ari ibyiciro by’ingenzi mu myigire n’iterambere. Ibi bizafasha gusobanura uko kwisuzuma bihinduka igikoresho gifasha umuntu gukura mu bwenge, mu myitwarire no mu bushobozi bwo gufata ibyemezo.
Muri rusange, gusesengura amakuru muri ubu bushakashatsi bizashingira ku byiciro bitanu by’ingenzi: imiterere n’uburyo bw’ubwimenye, kwimenya no kwisuzuma, gutekereza ku mitekerereze no kubaza ku myemerere, ubumenyi n’ukuri hamwe n’ubushobozi bwo gutekereza, ndetse n’uruhare rwo kwisuzuma mu iterambere ry’umuntu. Ibi byiciro bizafasha guhuza ibitekerezo by’abahanga batandukanye, kumenya aho bahurira n’aho batandukaniye no kugaragaza ubumenyi buri muri buri cyiciro. Isesengura rizakorwa mu buryo bwimbitse, hagamijwe kutagarukira ku gusubiramo ibyo abanditsi bavuze, ahubwo hagashyirwa imbere kugereranya, kunenga no kubaka ibisobanuro bifite ishingiro.
Bityo, ubu buryo bwo gusesengura buzafasha kugaragaza ko ubwimenye atari ukumenya izina ryawe, amateka yawe cyangwa ibyo ukunda gusa, ahubwo ari inzira ihoraho yo gusobanukirwa n’imiterere yawe, gusuzuma ibitekerezo byawe, kumenya ukuri no gukoresha ibyo wamenye mu iterambere ryawe. Kwimenya bitanga intangiriro yo kwiyubaka, kwisuzuma bigatanga amahirwe yo kwikosora, naho gutekereza byimbitse bigafasha umuntu gufata icyerekezo cyiza mu rugendo rw’ubuzima.Dr.Havugimana Alexis
5.3. Uburyo bwo gukusanya amakuru
Gukusanya amakuru ni imwe mu ntambwe z’ingenzi mu bushakashatsi, kuko bituma umushakashatsi abona ibimenyetso, ibitekerezo n’ubumenyi bishingirwaho mu gusubiza ibibazo by’ubushakashatsi. Muri ubu bushakashatsi, hazakoreshwa uburyo bwo gusoma no gusuzuma inyandiko zisanzwe zihari (documentary review), hagamijwe kubona amakuru ajyanye n’imiterere n’uburyo bw’ubwimenye, kwimenya no kwisuzuma, gutekereza ku mitekerereze, ubumenyi, ukuri n’ubushobozi bwo gutekereza, ndetse n’uruhare rwo kwisuzuma mu iterambere ry’umuntu. Ubu buryo bufasha umushakashatsi kunguka ubumenyi aturutse ku nyandiko z’abashakashatsi n’abandi banditsi batanze ibisobanuro kuri izo ngingo (Bowen, 2009).
Mu gukusanya amakuru, hazasomwa ibitabo, inyandiko z’ubushakashatsi, inyandiko z’ibinyamakuru by’ubumenyi (academic journals), raporo z’inzego z’ubushakashatsi, inyandiko za za kaminuza n’izindi nyandiko zizewe zifite aho zihuriye n’intego z’ubu bushakashatsi. Hazitabwa cyane ku nyandiko zitanga ibisobanuro ku bwimenye (self-awareness), kwisuzuma (self-reflection), ubushobozi bwo gutekereza ku mitekerereze (metacognition) n’imitekerereze inenga (critical thinking). Hazatoranywa inyandiko zifite amakuru afatika, zifite inkomoko izwi kandi zigaragaza ibitekerezo bifite ishingiro. Bowen (2009) agaragaza ko gusuzuma inyandiko zisanzwe bihesha umushakashatsi amahirwe yo kubona amakuru y’ingenzi, kuyasesengura no kuyahuza n’ibibazo by’ubushakashatsi.
Nyuma yo gusoma no gukusanya amakuru, ibitekerezo by’ingenzi bizandikwa, bigereranywe kandi bishyirwe mu byiciro bijyanye n’insanganyamatsiko eshanu z’ubu bushakashatsi. Hazarebwa aho abanditsi bahuriza ibitekerezo, aho batandukaniye, ibimenyetso batanga n’icyuho cy’ubumenyi kigikeneye kwitabwaho. Ubu buryo buzafasha gutandukanya amakuru y’ingenzi n’adafite aho ahuriye n’intego z’ubushakashatsi, ndetse no kubaka isesengura rishingiye ku bimenyetso aho gushingira ku bitekerezo bwite by’umushakashatsi gusa. Nk’uko Scott (1990) abisobanura, isuzuma ry’inyandiko rigomba kwita ku kuri kw’inyandiko, inkomoko yayo, uko yuzuye n’icyo isobanura, kugira ngo amakuru akusanyijwe abe afite ireme.
uburyo bwo gukusanya amakuru binyuze mu gusoma no gusuzuma inyandiko zisanzwe buzafasha kubona ubumenyi bwagutse ku nsanganyamatsiko y’ubushakashatsi. Buzatuma ibitekerezo by’abahanga bitandukanye bihuzwa, bigereranywa kandi bigakoreshwa mu gusubiza ibibazo by’ubushakashatsi no kugera ku ntego zabwo. Gukoresha ubu buryo kandi bizafasha gushyiraho umusingi w’isesengura ryimbitse kandi rishingiye ku makuru yizewe.
5.4. Uburyo bwo gusesengura amakuru
Amakuru azakusanywa muri ubu bushakashatsi azasesengurwa hakoreshejwe uburyo bw’isesengura nyamiterere (Qualitative Content Analysis), hagamijwe gusobanukirwa byimbitse ibitekerezo, ibisobanuro n’imyumvire bigaragara mu nyandiko n’inyigisho zitandukanye zijyanye n’insanganyamatsiko y’ubushakashatsi.
Isesengura rizakorwa mu byiciro bikurikira:
1. Gusoma no gusobanukirwa amakuru: Gusoma kenshi inyandiko n’inyigisho byatoranyijwe kugira ngo hamenyekane ibitekerezo by’ingenzi bifitanye isano n’intego z’ubushakashatsi.
2. Kugaragaza ibitekerezo by’ingenzi: Gutandukanya no kugaragaza ibitekerezo, amagambo n’ibisobanuro bifite uruhare mu gusubiza ibibazo by’ubushakashatsi.
3. Gushyira amakuru mu byiciro: Gushyira ibitekerezo byegeranye mu byiciro hakurikijwe insanganyamatsiko n’ibice by’ingenzi bigize ubushakashatsi.
4. Kugereranya no guhuza ibitekerezo: Kugereranya ibitekerezo by’abanditsi n’abashakashatsi batandukanye, hagamijwe kugaragaza aho bihurira, aho bitandukaniye n’aho byuzuzanya.
5. Gusobanura no kugerageza guhuza ibyavuye mu isesengura n’intego z’ubushakashatsi: Gusobanura ibisubizo byabonetse, kubihuza n’ibibazo by’ubushakashatsi no kubibyazamo imyanzuro ishingiye ku bimenyetso byakusanyijwe.
ubu buryo buzafasha umushakashatsi kubona ishusho rusange y’ikibazo cyigwa, kumenya ibitekerezo by’ingenzi bigikikije no gutanga ibisobanuro bifite ishingiro rya gihanga, bitabogamye kandi bihuye n’intego z’ubushakashatsi.
5.5.Dr. Havugimana Alexis we abibona ute abyumva ute ?

Kumenya ibitekerezo by’abandi si byo bihagije kugira ngo umuntu yitirwe umunyabwenge; ubushobozi bwo kubisesengura, kubihuza n’ubunararibonye bwe, kubyungura no kubibyaza ibitekerezo bishya ni bwo bugaragaza ubwenge bwe bwite. Kumenya ibyawe na byo ni ingenzi, kuko umuntu utazi ubushobozi bwe, inkomoko y’ibitekerezo bye n’aho ubushobozi bwe bugarukira aba ameze nk’utuye mu nzu atazi ko ari iye. Ashobora kuba ayirimo, akayikoresha, akayibamo buri munsi, ariko ntamenye neza aho ari, icyo imumariye n’ibiyirimo. Ni na ko umuntu ashobora kubaho, agatekereza, agafata ibyemezo kandi akagira uruhare mu buzima bw’abandi, ariko ntamenye neza uwo ari we, impamvu atekereza uko atekereza n’icyerekezo cy’ubuzima bwe. Kumenya ibyo utazi na byo ni ubwenge; kuko umuntu utazi aho ubumenyi bwe bugarukira aba ataramenya neza urugero rw’ubumenyi afite. Ntabwo ubwenge bugaragarira gusa mu gusubiramo ibyo abandi bavuze, ahubwo bugaragarira no mu bushobozi bwo kwibaza, kwisuzuma, gushidikanya ku byo wemera, kwemera ibyo utazi no gushaka ukuri kurenze ibyo usanzwe uzi. Umuntu ushoboye gusoma ibitekerezo by’abandi ariko ntabashe gusoma ibye aba yaramenye isi yo hanze, ariko ataramenya neza isi imurimo. Bityo, isesengura ry’inyigisho z’abandi bahanga rikwiye kuba intambwe iganisha ku kwihangira ibitekerezo, aho kuba urugendo rwo kwigana ibitekerezo byabo gusa.
6. ISESENGURA RY’INYIGISHO Z’ABANDI BAHANGA
6.1. Gusobanukirwa ubwimenye bw’umuntu
Ubwimenye ni ubushobozi bwo kugira ubunararibonye bw’ibyo umuntu abona, yumva, atekereza cyangwa yiyumvamo.
Iyo umuntu arebye izuba, akumva umuziki, akibuka ibyabaye cyangwa akagira agahinda, aba afite ubunararibonye bwo mu bwenge.
Ariko ubwimenye bufite ikibazo kirenze kumenya ibintu umuntu abona. Ni ikibazo cyo kumenya impamvu umuntu ashobora kwiyumvamo ko ari we uri kubibona.
Hari ibibazo by’ingenzi:
-
Ni iki gituma umuntu agira ubunararibonye bw’ibyo yiyumvamo?
-
Ese ubwimenye bukomoka gusa ku mikorere y’ubwonko?
-
Ni irihe sano riri hagati y’umubiri n’ubwenge?
-
Ese umuntu ashobora gusobanukirwa byuzuye uko ubwenge bwe bukora?
Ibi bibazo bikomeje kugibwaho impaka mu bya filozofiya no mu bumenyi bw’imikorere y’ubwonko.
6.2. René Descartes: Ndatekereza, bivuze ko ndiho
Umuhanga mu bya filozofiya witwa René Descartes ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu mateka y’inyigisho ku bwenge.
Yatanze igitekerezo kizwi cyane kigira kiti: Ndatekereza, bivuze ko ndiho.
Mu gitabo cye cyo mu mwaka wa 1641, yasesenguye uburyo umuntu ashobora gushidikanya ku bintu byinshi, ariko ntashobore gushidikanya ko hari igikorwa cyo gutekereza kiri kuba.
Iyo umuntu ashidikanya, aba atekereza. Kuba atekereza bigaragaza ko hariho utekereza.
Ibi bidufasha kumva ko igikorwa cyo gutekereza gishobora kuba gihamya y’uko umuntu yiyumvamo ko ariho.
Ariko ikibazo cy’iyi nyandiko kirenze aho: niba nzi ko ndi gutekereza, nshobora no kwibaza impamvu ntekereza uko ntekereza.
6.3. John Locke: Ubwimenye n’ubusobanuro bw’umuntu ku giti cye
John Locke yasesenguye isano iri hagati y’ubwimenye, kwibuka n’ubusobanuro bw’umuntu ku giti cye.
Mu gitabo cye cyo mu mwaka wa 1689, yagaragaje ko ubwimenye bufite uruhare mu kumva umuntu nk’ufite amateka, ibikorwa n’ubunararibonye bimuhuza n’ibyo yabayemo.
Ibi bituma twibaza tuti:
Ese ndi uwo nari ndi ejo? Ni iki gituma numva ko ndi umuntu umwe nubwo ibitekerezo byanjye bihinduka?
Ibi bibazo bifasha gusobanukirwa uruhare rw’ubwimenye mu kubaka uwo umuntu ari we.
6.4. Immanuel Kant: Ubumwe bw’ubwimenye
Immanuel Kant yatanze igitekerezo cy’uko ubunararibonye bwacu butandukanye bushobora guhurizwa hamwe n’ubwimenye bw’umuntu.
Mu gitabo cye cyo mu mwaka wa 1781, yasesenguye uburyo umuntu ashobora guhuza amakuru atandukanye akayagira ubunararibonye bumwe bufite ibisobanuro.
Urugero, iyo umuntu abonye ikintu, akacyumva, akacyibuka, ashobora guhuza ibyo byose akamenya ko ari we uri kubibona no kubyumva.
Iki gitekerezo kidufasha gusuzuma uko ubwenge bushobora guhuza ibitekerezo n’ubunararibonye.
6.5. John Flavell: Gutekereza ku mitekerereze
John H. Flavell yagize uruhare rukomeye mu gusobanura ubushobozi bwo gutekereza ku mitekerereze mu mwaka wa 1979.
Ubu ni ubushobozi bwo kumenya uko umuntu atekereza, ibyo asobanukiwe, ibyo atazi no gusuzuma uburyo akoresha mu kwiga no gukemura ibibazo.
Urugero, umunyeshuri ashobora gusoma igitabo, ariko nyuma akibaza ati:
-
Ese nasobanukiwe ibyo nasomye?
-
Ni ibihe bice ntarasobanukirwa?
-
Ni ubuhe buryo nakoresha kugira ngo ndusheho kubyumva?
-
Ese umwanzuro nafashe uhuye n’ibyo nasomye?
Aha umuntu aba atagitekereza gusa ku byo yize, ahubwo aba anasuzuma uburyo yize.
6.6. Dr.Havugimana Alexis
Imitekerereze ni imwe mu nkingi z’ingenzi zigize ubuzima bwa muntu. Ni inzira umuntu anyuramo kugira ngo yumve, asesengure, asobanure kandi afate imyanzuro ku bintu bimukikije. Binyuze mu gutekereza, umuntu amenya aho ari, aho ava, aho agana, ibyo yemera, ibyo ahakana ndetse n’impamvu zituma afata ibyemezo runaka.
Gutekereza si uguhanga ibitekerezo gusa, ahubwo ni ubushobozi bwo kwakira amakuru, kuyasesengura, kuyahuza n’ubumenyi umuntu asanganywe, kuyagereranya n’ibimenyetso no kuyabyazamo umwanzuro. Icyakora, ibitekerezo byose umuntu agira ntibiba ari ukuri. Hari ibishingira ku bumenyi, ibindi bigashingira ku marangamutima, ku bunararibonye, ku myumvire, ku mico, ku myemerere cyangwa ku makuru atuzuye.
Ni muri urwo rwego gusuzuma imitekerereze (Examination of Thinking) biba ingenzi. Umuntu ntakwiye gufata igitekerezo nk’ukuri kubera ko yagitekereje, cyangwa ngo yemeze ikintu kubera ko cyavuzwe n’umuntu wubahwa. Ahubwo akwiye kugira ubushobozi bwo kubaza ibibazo, gushaka ibimenyetso, gusesengura impamvu, kugereranya ibitekerezo no kwemera gukosora imyanzuro ye igihe abonye amakuru mashya.
Iyi nyandiko igamije kugaragaza imiterere y’imitekerereze ya muntu, uburyo ikura, uruhare igira mu myitwarire no mu gufata ibyemezo, ndetse n’akamaro ko kwimenya no gusuzuma ibitekerezo byacu n’iby’abandi. Iha agaciro imitekerereze yigenga, ubushobozi bwo gusesengura, kwibaza no gushaka ukuri, aho kugira ngo umuntu abe umuyoboke w’ibitekerezo atigeze agenzura.
By’umwihariko, iyi nyandiko ishingiye ku gitekerezo cy’uko iterambere ry’ubwenge ritagaragarira gusa mu byo umuntu azi, ahubwo rinagaragarira mu bushobozi afite bwo gusuzuma ibyo azi, kumenya ibyo atazi no gushaka kumenya ibirenze ibyo asanzwe azi.
1. Gusobanukirwa n’imitekerereze ya muntu
Imitekerereze ni ubushobozi bwo gutunganya amakuru, gusobanura ibintu, guhuza ibitekerezo no kubaka imyanzuro. Ni igikorwa cy’ubwenge gishobora kuba icyihuse cyangwa gisaba igihe, bitewe n’imiterere y’ikibazo umuntu ari gukemura.
Umuntu atekereza ashingiye ku bintu bitandukanye birimo:
-
Ubumenyi n’amashuri yize.
-
Uburere n’imibereho yakuriyemo.
-
Uburambe yakuye mu buzima.
-
Amarangamutima n’ibyiyumvo.
-
Umuco n’imyemerere.
-
Amakuru n’ibimenyetso ahura na byo.
Ibi bisobanura ko abantu bashobora kubona ikintu kimwe ariko bakagisobanura mu buryo butandukanye. Icyakora, gutandukana kw’imitekerereze ntibivuga ko buri gitekerezo kiba gifite ukuri kungana n’ikindi. Ni ngombwa gusuzuma impamvu n’ibimenyetso buri gitekerezo gishingiyeho.
2. Isano iri hagati y’imitekerereze, amarangamutima n’imyitwarire
Imitekerereze, amarangamutima n’imyitwarire bifitanye isano ikomeye. Uburyo umuntu asobanura ikintu bushobora kugira uruhare ku marangamutima agira, na yo akagira uruhare ku myitwarire agaragaza.
Urugero, abantu babiri bashobora guhura n’ikibazo kimwe, ariko umwe akakibona nk’amahirwe yo kwiga, undi akakibona nk’iherezo ry’ibyiringiro bye. Ibi bishobora gutuma imyitwarire yabo itandukana.
Ni yo mpamvu umuntu akwiye kwiga gutandukanya:
-
Ikintu cyabaye.
-
Uko yagisobanuye.
-
Uko cyamuteye kumva.
-
Uko yahisemo kugisubiza.
Gusobanukirwa n’iri sano bifasha umuntu kudafatwa n’amarangamutima ngo ahite afata umwanzuro atabanje gutekereza.\
3. Gusuzuma ibitekerezo n’imyumvire
Gusuzuma imitekerereze ni ubushobozi bwo kwitegereza no gusesengura uburyo umuntu atekereza, impamvu yemera ibyo yemera n’ibimenyetso ashingiraho.
Umuntu ushoboye gusuzuma imitekerereze ye akwiye kwibaza ibibazo bikurikira:
-
Ese iki gitekerezo gishingiye ku kuri cyangwa ku marangamutima?
-
Ni ibihe bimenyetso bigishyigikira?
-
Ese hari ibindi bisobanuro bishoboka?
-
Ese naba mfite urwikekwe ku kibazo ndimo gusuzuma?
-
Ese nemera guhindura igitekerezo cyanjye igihe mbonye ibimenyetso bishya?
Ibi bibazo bituma umuntu ataguma mu bitekerezo bimwe gusa, ahubwo akagira ubushobozi bwo kwagura imyumvire no gukomeza kwiga.
4. Gutekereza byimbitse
Gutekereza byimbitse ni ubushobozi bwo gusesengura amakuru n’ibitekerezo mu buryo bwigenga, bufite impamvu kandi bushingiye ku bimenyetso.
Gutekereza byimbitse ntibivuga kurwanya ibitekerezo by’abandi, ahubwo bivuga kubisesengura mbere yo kubyemera cyangwa kubihakana.
Bimwe mu biranga umuntu utekereza byimbitse ni:
-
Kubaza ibibazo bifite ireme.
-
Kudasubiramo amakuru atagenzuwe.
-
Gutandukanya ukuri n’igitekerezo bwite.
-
Kwakira ibitekerezo bitandukanye.
-
Kwemera ko ashobora kwibeshya.
-
Gufata imyanzuro ashingiye ku bimenyetso.
Mu buzima bwa buri munsi, ubu bushobozi bufasha mu burezi, mu buyobozi, mu bushakashatsi, mu mibanire no mu iterambere ry’umuryango.
2.5. Kumenya no gukosora amakosa yo mu mitekerereze
Umuntu ashobora kugira amakosa mu mitekerereze atabizi. Ashobora kwemera igitekerezo kubera ko gishyigikiwe n’abantu benshi, cyangwa akagifata nk’ukuri kubera ko gihuye n’ibyo asanzwe yemera.
Hari amakosa akunze kugaragara:
-
Guhitamo amakuru ashyigikira ibyo umuntu asanzwe yemera, akirengagiza ayavuguruza
-
Gufata ibyabaye ku muntu umwe cyangwa mu bihe bike nk’aho byaba bihagarariye bose.
-
Gufata uko umuntu yiyumva nk’ikimenyetso cy’uko ibintu ari ukuri.
-
Gufata ikosa rimwe nk’ikimenyetso cy’uko umuntu adashobora gutsinda
-
Kwemera igitekerezo kubera ko abantu benshi bakemera, aho kugenzura ukuri kwacyo.
Kumenya aya makosa ni intambwe ya mbere yo guteza imbere imitekerereze inoze.
6. Kwimenya no kumenya uwo umuntu ari we
Kwimenya ni ubushobozi bwo gusobanukirwa n’ibitekerezo byawe, ubushobozi bwawe, intege nke zawe, indangagaciro zawe n’impamvu zituma witwara mu buryo runaka.
Umuntu utazi uko atekereza ashobora kuyoborwa n’ibitekerezo by’abandi atabanje kubisuzuma. Ariko umuntu wimenye ashobora kumva ibitekerezo by’abandi, akabigereranya n’ubumenyi afite, agafata umwanzuro wigenga.
Kwimenya kandi ntibivuga kumva ko umuntu azi byose. Ahubwo ni ukumenya ibyo ashoboye, ibyo ataramenya n’ibyo agikeneye kwiga.
7. Imitekerereze nk’ishingiro ry’iterambere
Iterambere ry’umuntu n’iry’umuryango ntirishingira gusa ku mutungo cyangwa ku ikoranabuhanga, ahubwo rinashingira ku bwiza bw’imitekerereze, ubushobozi bwo guhanga udushya no gukemura ibibazo.
Umuntu ufite imitekerereze ihamye kandi isesengura ashobora kubona igisubizo aho abandi babona ikibazo, akabona amahirwe aho abandi babona inzitizi, kandi akamenya guhindura amakosa amasomo y’ubuzima.
Mu burezi, imitekerereze isesengura ituma umunyeshuri atiga agamije gufata mu mutwe gusa, ahubwo akiga agamije gusobanukirwa, kubaza, gukora ubushakashatsi no gukoresha ubumenyi mu gukemura ibibazo.
Mu buyobozi, ituma umuyobozi adashingira ku marangamutima cyangwa ku nyungu ze bwite gusa, ahubwo akita ku bimenyetso, ku nyungu rusange no ku ngaruka z’ibyemezo afata.
Imitekerereze ni kimwe mu bikoresho bikomeye umuntu afite mu rugendo rw’ubuzima. Ni yo imufasha gusobanukirwa n’ibimukikije, kwimenya, gufata ibyemezo, gukemura ibibazo no kubaka ejo hazaza. Icyakora, kugira ibitekerezo ntibihagije; icy’ingenzi ni ukumenya kubisesengura, kubigenzura no gusuzuma ukuri kwabyo.
Iyi nyandiko igaragaje ko imitekerereze ya muntu ishobora guterwa n’ubumenyi, uburere, ubunararibonye, amarangamutima n’ibindi bintu bitandukanye. Bityo, umuntu akwiye kwirinda gufata imyanzuro yihuse, kwihambira ku bitekerezo bye cyangwa kwemera ibitekerezo by’abandi atabanje kubisesengura.
Gutekereza byimbitse, kwimenya, kubaza ibibazo no kwemera gukosorwa ni ingenzi mu kubaka umuntu ushoboye kwigenga mu bitekerezo no kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango.
Mu by’ukuri, ubwenge ntibupimirwa gusa ku bwinshi bw’amakuru umuntu afite, ahubwo bupimirwa no ku bushobozi bwo kumva ayo makuru, kuyasesengura, kuyagereranya no kuyakoresha mu buryo bufite ireme.
Bityo, ubutumwa nyamukuru bw’iyi nyandiko ni uko umuntu adakwiye kuba imbohe y’ibitekerezo bye bwite, ahubwo akwiye kuba umusesenguzi wabyo. Agomba kugira ubushake bwo kwiga, kwibaza, gushidikanya ku bidafite ibimenyetso bihagije no kwemera ukuri n’iyo kwaba kunyuranyije n’ibyo yari asanzwe yemera.
Gutekereza ni intangiriro y’ubwenge, gusuzuma ibyo utekereza ni intambwe igana ku kuri, naho kwemera gukosorwa ni ikimenyetso cy’ubwenge bukuze.
Ntukapime ubwenge bwawe ku byo ushoboye kuvuga gusa, ahubwo unabupime ku bushobozi ufite bwo kumva, gusesengura no kwemera ko ushobora kuba utazi ibyo utaramenya.— Dr. Havugimana Alexis
6.7.. Inyigisho z’ubwimenye bwo ku rwego rwo hejuru
Izi nyigisho zisesengura igitekerezo cy’uko ubwimenye bushobora kuba bufite isano n’ubushobozi bwo kugira ibitekerezo ku bindi bitekerezo.
Mu buryo bworoshye:
-
Urwego rwa mbere: Ndatekereza.
-
Urwego rwa kabiri: Nzi ko ndi gutekereza.
-
Urwego rwa gatatu: Nibaza impamvu nzi ko ndi gutekereza.
-
Urwego rwa kane: Nsubira inyuma ngasuzuma uburyo nkoresha mu kwisuzuma.
Ibi bigaragaza uburyo umuntu ashobora kugira imitekerereze yisuzuma mu nzego zitandukanye.
Icyakora, izi nzego ni uburyo bwo gusobanura igitekerezo, ntabwo ari ibyiciro by’ubumenyi byemejwe ko buri muntu anyuramo uko bikurikirana.
7. ISESENGURA RY’UBWENGE BUSHOBORA KWISUZUMA UBWABWO
Iki gice ni cyo shingiro ry’iyi nyandiko. Kirasesengura uburyo umuntu ashobora kuva ku gutekereza ku bintu bimukikije, akagera ku rwego rwo gusuzuma ibitekerezo bye bwite.
7.1. Ubwenge butekereza n’ubwenge bwisuzuma
Hari itandukaniro hagati yo kugira igitekerezo no gusuzuma icyo gitekerezo.
Urugero:
Umuntu ashobora gutekereza ati: “Abantu bize amashuri menshi ni bo bafite ubwenge.”
Ariko ashobora gukomeza akibaza ati:
-
Ese koko amashuri ni yo apima ubwenge bwose?
-
Ese umuntu utarize amashuri ashobora kugira ubwenge?
-
Ese ubumenyi n’impamyabumenyi ni ibintu bimwe?
-
Ni iki cyatumye nemera ko amashuri ari yo apima ubwenge?
Aha umuntu aba atangiye gusuzuma igitekerezo cye aho kugifata nk’ukuri kudashidikanywaho.
Ibi byerekana ko ubwenge budakwiye gupimirwa gusa ku bwinshi bw’ibyo umuntu azi, ahubwo hakwiye no kurebwa ubushobozi afite bwo gusesengura no kugenzura ibyo azi.
7.2. Inkomoko y’ibitekerezo by’umuntu
Nta muntu ukura mu busa. Ibitekerezo bye bigira aho bishingira, kandi akenshi biba byaragizwemo uruhare n’ibintu byinshi.
Bimwe mu bishobora kugira uruhare mu kubaka ibitekerezo by’umuntu ni:
-
Umuryango n’uburere.
-
Umuco n’indangagaciro.
-
Amashuri n’ubumenyi.
-
Imyemerere y’idini.
-
Inshuti n’abantu babana.
-
Itangazamakuru n’ikoranabuhanga.
-
Ubunararibonye bwo mu buzima.
-
Amarangamutima n’ibintu umuntu yanyuzemo.
Urugero, abana babiri bakurira mu miryango itandukanye bashobora kugira imyumvire itandukanye ku bijyanye n’ubuyobozi, ubukungu, uburezi cyangwa imibanire.
Iyo bakuze, bashobora gusuzuma ibyo bigishijwe, bakabigumana, bakabihindura cyangwa bakabireka.
Ibi bitwereka ko ubwigenge bw’ibitekerezo budatangirira ku kwanga ibyo wigishijwe, ahubwo butangirira ku bushobozi bwo kubisuzuma.
7.3. Kuki umuntu yibaza impamvu yibaza?
Iki ni cyo kibazo cy’ingenzi cy’ubu bushakashatsi.
Iyo umuntu yibajije ati: “Kuki nibaza iki kibazo?”, aba atangiye gusuzuma igikorwa cy’ubwenge bwe bwite.
Urugero:
Umuntu yibajije ati: “Kuki abantu batandukanye mu bitekerezo?”
Akimara kwibaza ibyo, ashobora kongeraho ati:
-
Kuki nshishikajwe no kumenya impamvu abantu batandukanye?
-
Ese ni ukubera ko nshaka kubumva?
-
Ese ni ukubera ko ntishimira ibitekerezo binyuranye n’ibyange?
-
Ese ikibazo mfite gishingiye ku bushakashatsi cyangwa ku marangamutima?
-
Ese hari ikindi kibazo cyihishe inyuma y’iki kibazo?
Aha umuntu aba atangiye kureba ikibazo cye nk’ikintu na cyo gishobora gukorerwaho ubushakashatsi.
Ibi bishobora gukomeza mu nzego zitandukanye, kuko buri gisubizo gishobora kubyara ikindi kibazo.
Ariko ntibivuze ko umuntu agomba gukomeza kwibaza ubuziraherezo. Hari igihe ubushakashatsi bugera ku gisubizo gifite ishingiro rihagije, nubwo cyakomeza kuvugururwa igihe habonetse ibimenyetso bishya.
7.4. Itandukaniro hagati y’ukuri, imyemerere n’igitekerezo
Mu gusuzuma ibitekerezo, ni ngombwa gutandukanya ibintu bitatu.
Ukuri: Ikintu gifite ishingiro kandi gishobora gushyigikirwa n’ibimenyetso cyangwa kugenzurwa hakurikijwe uburyo bukwiye.
Imyemerere: Ikintu umuntu yemera ko ari ukuri, gishobora kuba gishingiye ku bumenyi, ubunararibonye, umuco cyangwa ibindi bimenyetso.
Igitekerezo: Uburyo umuntu asobanura, asuzuma cyangwa agaragaza uko abona ikintu.
Urugero, umuntu ashobora kwizera ko abantu bose bavugisha ukuri, ariko ubunararibonye bwe bukaza kumwereka ko atari ko bimeze.
Aha ashobora gusubira inyuma agasuzuma imyemerere ye.
Ubwenge bwisuzuma busaba ko umuntu atitiranya ibyo yemera n’ibimenyetso byemeza ko ari ukuri.
7.5. Ubwenge bushobora kwibeshya ku bwenge bwabwo
Ikibazo gikomeye mu kwisuzuma ni uko umuntu ashobora kwibwira ko yasuzumye neza ibitekerezo bye, ariko nyamara akaba yaribeshye.
Ibi bishobora guterwa na:
-
Kubogama mu bitekerezo.
-
Gushingira ku makuru adahagije.
-
Gufata imyanzuro yihuse.
-
Kwemera gusa amakuru ashyigikira ibyo umuntu asanzwe yemera.
-
Kwanga ibitekerezo bitandukanye n’iby’umuntu.
-
Kwitiranya icyizere n’ukuri.
Urugero, umuntu ashobora kumva ko umuntu wamunenze amwanga. Ariko iyo yisuzumye, ashobora gusanga uwo muntu atari amwanga, ahubwo yari amubwira ikintu cyamufasha gukosora amakosa.
Bityo, kwisuzuma bisaba no kwemera ko uburyo dukoresha mu gutekereza bushobora kugira intege nke.
7.6. Ese kwibaza byose ni ikimenyetso cy’ubwenge?
Si ngombwa.
Kwibaza ni ingenzi, ariko kwibaza gusa ntibihita byerekana ubwenge buhagije.
Umuntu ashobora kwibaza ibibazo byinshi ariko ntashake ibisubizo, ntasesengure ibimenyetso cyangwa ngo yemere gukosorwa.
Ubushishozi nyakuri bugaragarira mu guhuza:
-
Kubaza ibibazo bifite ireme.
-
Gushaka amakuru yizewe
-
Gusesengura ibimenyetso
-
Kugereranya ibisubizo.
-
Kwemera ko umuntu ashobora kwibeshya.
-
Guhindura igitekerezo igihe hagaragaye ibimenyetso bihagije.
Bityo, ikibazo si umubare w’ibibazo umuntu abaza, ahubwo ni ireme ry’ibibazo abaza n’ubushobozi afite bwo kubisesengura.
8. INZEGO Z’UBWIMENYE N’UBUSHOBOZI BWO KWISUZUMA
8.1. Urwego rwo kumenya ibiri kuba
Ku rwego rwa mbere, umuntu amenya ibiri kuba mu buzima bwe. Amenya ibyo abona, yumva, akora n’ibyo atekereza.
Urugero: “Ndumva mbabaye.”
8.2. Urwego rwo kumenya ko uzi
Ku rwego rwa kabiri, umuntu amenya ko afite ubumenyi cyangwa ko hari ikintu yumvise.
Urugero: “Nzi ko mbabaye kandi nzi ko hari ikintu cyabiteye.”
8.3. Urwego rwo gusuzuma uko utekereza
Aha umuntu atangira kureba uburyo ibitekerezo bye bikora.
Urugero: “Ese agahinda mfite gashingiye ku byabaye koko, cyangwa ni uko nasobanuye nabi ibyabaye?”
8.4. Urwego rwo gusuzuma impamvu
Umuntu atangira gushaka inkomoko y’ibitekerezo bye.
Urugero: “Ni iki cyatumye mfata iki cyemezo? Ni ibihe bimenyetso nashingiyeho?”
8.5. Urwego rwo gusuzuma uburyo wisuzuma
Aha umuntu ageze ku kibazo cyimbitse:
“Ese uburyo nkoresha mu gusuzuma ibitekerezo byanjye burizewe? Ese sinaba mbogamye ntabizi?”
Izi nzego ni icyitegererezo cy’isesengura cyatanzwe n’umwanditsi, si ibyiciro by’ubumenyi byamaze kwemezwa.
9. URUHARE RW’UBWIMENYE MU BUZIMA BW’UMUNTU
9.1. Ubwimenye mu burezi
Uburezi ntibukwiye kwigisha umuntu gufata mu mutwe amakuru gusa, ahubwo bukwiye no kumwigisha kuyasesengura, kuyagereranya no gusuzuma inkomoko yayo.
Umunyeshuri ufite ubushobozi bwo kwisuzuma ashobora kumenya ibyo azi, ibyo atazi n’uburyo yakongera ubumenyi afite.
Umwarimu na we akwiye kwibaza niba uburyo akoresha mu kwigisha butuma abanyeshuri batekereza cyangwa butuma bafata mu mutwe ibyo ababwira gusa.
Uburezi bwiza bukwiye kubaka umuntu ushobora kubaza ati: “Kuki ibi ari ukuri? Ni ibihe bimenyetso bibyemeza? Hari ubundi buryo bwo kubisobanura?”
9.2. Ubwimenye mu buyobozi
Umuyobozi ukomeye si umuntu utekereza ko buri gihe afite ukuri, ahubwo ni ushobora gusuzuma ibyemezo bye, kumva ibitekerezo bitandukanye no kwemera gukosorwa.
Ubwenge bwisuzuma bushobora gufasha abayobozi:
-
Kugabanya ibyemezo bifatwa hashingiwe ku marangamutima.
-
Kwemera amakosa no kuyakosora.
-
Gusuzuma ingaruka z’ibyemezo.
-
Kwakira ibitekerezo by’abandi.
-
Kongera ireme ry’imiyoborere.
Umuyobozi ashobora kwibaza ati: “Ese icyemezo nafashe gifitiye abaturage akamaro, cyangwa kirimo inyungu zanjye bwite?”
Icyo kibazo gishobora kuba intangiriro y’imiyoborere ishingiye ku nshingano no kubazwa ibyo umuntu akora.
9.3. Ubwimenye mu mibanire y’abantu
Mu mibanire, abantu benshi bashobora guterwa n’imyumvire yabo, bagafata imyanzuro ku bandi batabanje gusuzuma impamvu.
Umuntu ashobora gutekereza ko mugenzi we amwanga, nyamara nta bimenyetso bihagije afite.
Iyo yibajije ati: “Ese koko uwo muntu aranyanga, cyangwa ni uko nsobanura nabi imyitwarire ye?”, aba atangiye kugenzura ibitekerezo bye.
Ibi bifasha mu kugabanya amakimbirane, kwiyumvisha uko abandi babona ibintu, kwemera ibitekerezo binyuranye no kubaka icyizere.
9.4. Ubwimenye mu iterambere bwite
Iterambere ry’umuntu ntirishingira gusa ku byo afite, amashuri yize cyangwa imyanya yagezeho.
Rishingira no ku bushobozi afite bwo kwisuzuma no kumenya aho agomba gukosora.
Umuntu ushaka gutera imbere akwiye kwibaza ati:
-
Ndi he uyu munsi
-
Ni iki ntarageraho?
-
Ni izihe mpamvu zituma ntatera imbere?
-
Ni izihe mpinduka nkwiye gukora?
Ibi bituma kwisuzuma bihinduka uburyo bwo kwiyubaka.
9.5. Ubwimenye mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano
Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere, umuntu ashobora kubona amakuru menshi mu gihe gito.
Ariko kubona amakuru menshi ntibivuze ko umuntu afite ubumenyi bwimbitse.
Umuntu agomba kwibaza ati:
-
Ese amakuru nahawe ni ay’ukuri?
-
Ni nde wayatangaje?
-
Ese hari ibimenyetso biyashyigikira?
-
Ese ikoranabuhanga rishobora kwibeshya?
-
Ese nshobora gutandukanya igisubizo cyumvikana n’igisubizo gifite ukuri?
Ubwenge buhangano bushobora gutunganya amakuru no gutanga ibisubizo, ariko ikibazo cyo kumenya niba bufite ubunararibonye bw’imbere nk’ubwo umuntu yiyumvamo kiracyari impaka mu bushakashatsi.
Ni ngombwa gutandukanya ubushobozi bwo gutanga igisubizo, ubushobozi bwo gukurikirana imikorere y’ibikorwa n’ikibazo cyo kugira ubwimenye.
9.6. Ubwimenye n’imyitwarire myiza
Umuntu ushobora kwisuzuma ashobora no gusuzuma niba ibikorwa bye bihuye n’indangagaciro avuga ko yemera.
Ashobora kwibaza ati:
“Ese ibyo nkora bihuye n’ibyo nigisha abandi?”
Iki kibazo gifite agaciro mu myitwarire, ubuyobozi, uburezi, umuryango n’imibanire.
Kumenya amakosa yawe ntibihagije; hakenewe ubushake bwo kuyakosora.
10. UBWENGE BWISUZUMA
Iyi nyandiko itanga icyitegererezo cy’uko ubwenge bushobora kuva ku gitekerezo cy’ibanze bukagera ku rwego rwo kwisuzuma no kubaka ubwigenge bw’ibitekerezo.
Urugendo rw’ubwenge bwisuzuma
URWEGO RWA MBERE: IGITEKEREZO
Kugira igitekerezo
“Ndatekereza.”
URWEGO RWA KABIRI: KWIMENYA
Kumenya ko uri gutekereza
“Nzi ko ndi gutekereza.”
URWEGO RWA GATATU: KWISUZUMA
Gusuzuma igitekerezo
“Kuki ntekereza gutya?”
URWEGO RWA KANE: GUTEKEREZA USHISHOZA
Gusuzuma impamvu n’ibimenyetso
“Ese ibyo ntekereza bifite ishingiro?”
URWEGO RWA GATANU: KWISUZUMA BYIMBITSE
Gusuzuma uburyo wisuzuma
“Ese uburyo nkoresha mu gusuzuma ibitekerezo byanjye na bwo burakwiye?”
IGISUBIZO: GUKURA MU BWENGE
Ubushishozi, ubwigenge mu bitekerezo, gufata imyanzuro ifite ishingiro no kwemera gukosorwa.
Inkomoko: Icyitegererezo cy’isesengura cyateguwe n’umwanditsi, gishingiye ku nyigisho za filozofiya no ku bushakashatsi ku mitekerereze.
Icyitegererezo cyerekana ko gutekereza bishobora kubyara kwisuzuma, kwisuzuma kukabyara isesengura, naho isesengura rigafasha umuntu gufata imyanzuro ifite ishingiro.
Icyakora, izi nzego ntizigomba gufatwa nk’inzira umuntu wese agomba kunyuramo uko zikurikirana. Ni uburyo bwo gusobanura isano iri hagati y’ibitekerezo n’ubushobozi bwo kubisesengura.
11. IBITEKEREZO BY’INGENZI
Hashingiwe ku isesengura ry’inyandiko n’ibitekerezo by’abahanga, hagaragaye ingingo eshanu z’ingenzi.
11.1. Gutekereza no kumenya ko uri gutekereza ni ubushobozi bufite isano ariko butandukanye.
Umuntu ashobora kugira igitekerezo, ariko ubushobozi bwo kugisuzuma busaba urundi rwego rw’imitekerereze.
11.2. Ibitekerezo by’umuntu bigira inkomoko zitandukanye.
Umuryango, umuco, uburezi, ubunararibonye n’ibindi bintu bishobora kugira uruhare mu kubaka imyemerere y’umuntu.
11.3. Kwibaza ni inzira yo kongera gusuzuma ubumenyi.
Umuntu ashobora kuva ku kwemera ibintu uko yabisanze akagera ku rwego rwo kubisuzuma no kubyumva mu buryo bwimbitse.
11.4. Ubwenge bushobora kwibeshya ku isuzuma ryabwo.
Kuba umuntu yizeye igitekerezo cye ntibihita bivuga ko gifite ukuri. Hakenewe ibimenyetso, isesengura no kwemera gukosorwa.
11.5. Ubwimenye bufite uruhare mu bwigenge bw’ibitekerezo.
Umuntu ushobora gusuzuma impamvu yemera ibintu aba afite amahirwe yo gufata imyanzuro itagengwa gusa n’imyumvire y’abandi.
Izi ni ingingo zigaragazwa n’isesengura ry’inyandiko, si ibisubizo by’igerageza cyangwa ubushakashatsi bwakusanyije amakuru mashya ku bantu.
12. UMWANZURO
Iyi nyandiko yari igamije gusuzuma imiterere y’ubwenge bw’umuntu n’ubushobozi budasanzwe bwo gutekereza ku bitekerezo bye bwite, akibaza impamvu atekereza ibyo atekereza, ndetse akagera n’aho asuzuma impamvu zituma yibaza.
Isesengura ryagaragaje ko ubwimenye, kwimenya no gutekereza ku mitekerereze ari ibitekerezo bifite isano ikomeye mu gusobanura uko umuntu yiyumvamo, amenya ibitekerezo bye kandi akabisesengura.
Descartes yadufashije gusobanukirwa isano iri hagati yo gutekereza no kumenya ko uriho. Locke yagaragaje uruhare rw’ubwimenye mu busobanuro bw’umuntu ku giti cye. Kant yasesenguye uburyo ubwimenye bushobora guhuza ubunararibonye, naho Flavell asobanura ubushobozi bwo gutekereza ku mitekerereze y’umuntu.
Ibi bitekerezo bitwereka ko ubwenge bw’umuntu butagarukira ku kwakira amakuru, kuyibuka cyangwa kuyasesengura. Bufite n’ubushobozi bwo kwisuzuma, gushidikanya ku myemerere, gusuzuma inkomoko y’ibitekerezo no kuvugurura imyumvire igihe habonetse ibimenyetso bishya.
Ariko kandi, ubushobozi bwo kwisuzuma ntibuhita buha umuntu ibisubizo byose ku miterere y’ubwimenye. Umuntu ashobora kwisuzuma ariko akibeshya, kuko uburyo akoresha mu gutekereza bushobora guterwa n’amarangamutima, ubunararibonye, kubogama cyangwa amakuru adahagije.
Bityo, ubwigenge bw’ibitekerezo ntibugaragarira mu kwanga ibitekerezo by’abandi, ahubwo bugaragarira mu bushobozi bwo kubyumva, kubisesengura, kubigereranya n’ibimenyetso no gufata umwanzuro ufite ishingiro.
Mu gusoza, ikibazo kigira kiti: Kuki nshobora kwibaza impamvu nibaza? kidufungurira urugi rwo gusobanukirwa imwe mu miterere yimbitse y’ubwenge bw’umuntu.
Umuntu ntatekereza gusa ku isi abamo; ashobora no guhindura ibitekerezo bye ikintu cyo kwitegereza, kugenzura no kubaza ibibazo.
13. INAMA
Hashingiwe ku isesengura ryakozwe, hatangwa inama zikurikira:
13.1. Mu burezi
Amashuri na za kaminuza bikwiye gushyira imbaraga mu kwigisha abanyeshuri gutekereza bashishoza, kubaza ibibazo no kwisuzuma, kugira ngo batagarukira ku gufata mu mutwe amakuru ahubwo bamenye kuyasesengura.
13.2. Mu bushakashatsi
Abashakashatsi bakwiye gukomeza kwiga isano iri hagati y’ubwimenye, kwimenya, gutekereza ku mitekerereze no kumenya uwo umuntu ari we, hifashishijwe uburyo bwa filozofiya na siyansi.
13.3. Mu buyobozi
Abayobozi bakwiye kwimakaza umuco wo kwisuzuma, kwemera amakosa, kwakira ibitekerezo bitandukanye no gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso.
13.4. Mu buzima bwa buri munsi
Abantu bakwiye kujya basuzuma inkomoko y’imyemerere yabo, bakamenya gutandukanya ukuri, igitekerezo n’amarangamutima, kandi bakemera ko bashobora kwibeshya.
13.5. Mu ikoranabuhanga
Hakwiye gukomeza ubushakashatsi ku itandukaniro riri hagati yo gutunganya amakuru, ubushobozi bwo gukurikirana imikorere y’ibikorwa n’ikibazo cyo kugira ubwimenye.
14. IMBOGAMIZI Z’UBUSHAKASHATSI
Iyi nyandiko ifite imbogamizi zikurikira:
Ikoresha amakuru yisumbuyeho gusa, nta makuru mashya yakusanyijwe binyuze mu biganiro cyangwa impapuro z’ibibazo.
Ubwimenye ni ingingo igoye, ifite inyigisho zitandukanye kandi zitarahurirwaho n’abahanga bose.
Icyitegererezo cy’ubwenge bwisuzuma cyatanzwe ni igitekerezo cy’isesengura ry’umwanditsi, ntikirageragezwa ngo cyemezwe nk’igipimo cya siyansi.
Imyandiko n’inyigisho by’abahanga bitandukanye mu gusobanura imiterere y’ubwimenye.
Inyandiko 100 ziteganyijwe gukusanywa ntizisobanura ko zose zamaze kuboneka cyangwa gusesengurwa.
Ubushakashatsi buzaza bushobora gukoresha uburyo buhuza ikusanyamakuru n’isesengura ry’inyandiko kugira ngo busuzume uko abantu batandukanye basuzuma ibitekerezo byabo n’uko ubwo bushobozi bugira uruhare mu gufata imyanzuro.
15. IBITABO N’INYANDIKO BYIFASHISHIJWE
Izi ni zimwe mu nyandiko z’ingenzi zifasha mu gusobanura ibitekerezo by’iyi nyandiko:
1. Descartes, R. (1641). Meditations on First Philosophy. Paris.
2. Locke, J. (1689). An Essay Concerning Human Understanding. London.
3. Kant, I. (1781/1787). Critique of Pure Reason. Riga.
4. Hume, D. (1739–1740). A Treatise of Human Nature. London.
5. Husserl, E. (1931). Ideas: General Introduction to Pure Phenomenology. London: George Allen & Unwin.
6. Flavell, J. H. (1979). Metacognition and cognitive monitoring: A new area of cognitive-developmental inquiry. American Psychologist, 34(10), 906–911.
7. Nelson, T. O., & Narens, L. (1990). Metamemory: A theoretical framework and new findings. In G. H. Bower (Ed.), The Psychology of Learning and Motivation, 26, 125–173.
8. Carruthers, P. (2009). How we know our own minds: The relationship between metacognition and self-awareness. Behavioral and Brain Sciences.
9. Chalmers, D. J. (1996). The Conscious Mind: In Search of a Fundamental Theory. Oxford University Press.
10. Block, N. (1995). On a confusion about a function of consciousness. Behavioral and Brain Sciences, 18(2), 227–247.
11. Dennett, D. C. (1991). Consciousness Explained. Little, Brown and Company.
12. Damasio, A. (1994). Descartes’ Error: Emotion, Reason, and the Human Brain. Putnam.
13. Flavell, J. H. (1976). Metacognitive aspects of problem solving. In L. B. Resnick (Ed.), The Nature of Intelligence. Lawrence Erlbaum Associates.
14. Nelson, T. O. (1996). Consciousness and metacognition. American Psychologist.
15. Stanford Encyclopedia of Philosophy. Consciousness. Stanford University.
16. Stanford Encyclopedia of Philosophy. Self-Consciousness. Stanford University.
17. Stanford Encyclopedia of Philosophy. Metacognition. Stanford University.
18. UNESCO. (2021). Reimagining Our Futures Together: A New Social Contract for Education. Paris: UNESCO.
19. OECD. (2019). Future of Education and Skills 2030: Conceptual Learning Framework. Paris: OECD.
20. Facione, P. A. (1990). Critical Thinking: A Statement of Expert Consensus for Purposes of Educational Assessment and Instruction. American Philosophical Association.
Icyitonderwa: Amazina y’ibitabo n’inyandiko byasohotse mu ndimi z’amahanga agumishijwe uko ari, kugira ngo bibliyografiya igume kuba nyayo kandi ibashe kugenzurwa.
16. IGITEKEREZO GISHYA CY’UMWANDITSI KU BWENGE BWISUZUMA
Ubwenge Bwibaza Ubwabwo
Hari igihe umuntu atabura ibisubizo, ahubwo akabura gusobanukirwa impamvu yabajije ikibazo.
Hari igihe umuntu ataba ashaka kumenya ikintu gishya, ahubwo aba ashaka kumenya impamvu yemeye icyo asanzwe azi.
Iyo ntekereje, nkamenya ko ndi gutekereza, nkibaza impamvu ntekereza, mba ngeze ku kibazo kirenze igitekerezo ubwacyo.
Ese ubwenge bwanjye ni igikoresho nkoresha, cyangwa ni urugendo ndimo rwo kumenya uwo ndi we?
Ese nshobora kumenya byose ku isi ntaramenya neza impamvu nemera ibyo nemera?
Ahari umuntu ntakura mu bwenge kubera ko agira ibisubizo byinshi gusa, ahubwo akura iyo ashoboye gusuzuma ibibazo bye, akemera gushidikanya no guhindura ibitekerezo igihe abonye ukuri kurushaho.
Ubwenge ntibugaragarira gusa mu kumenya ibyo utekereza, ahubwo bugaragarira no mu bushobozi bwo kwibaza impamvu utekereza ibyo utekereza.
— Dr. Havugimana Alexis
Umushakashatsi • Umwarimu wa Kaminuza • Umwanditsi
17. IBINDI BIBAZO BY’UBUSHAKASHATSI BIZAKURIKIRAHO
Imitwe y’ubushakashatsi yakurikiraho:
1. Imiterere y’Ubwenge bw’Umuntu: Kuva ku Kwimenya Kugera ku Bwigenge bw’Ibitekerezo.
2. Imipaka y’Ubumenyi bw’Umuntu: Ese Ubwenge Bushobora Kumenya Byose ku Bwabwo?
3. Imitekerereze y’Imyemerere: Kuki Abantu Bemera Ibyo Badashobora Gusobanura?
4. Ubwimenye n’Uwo Umuntu Ari We: Ndi Nde Uretse Ibitekerezo Byanjye?
5. Urujijo rwo Gutekereza: Ese Ubwenge Bushobora Kwihindura bukireba?
18. IKIBAZO GISOZA UBUSHAKASHATSI
Ese ubwenge bushobora kwimenya bwose?
Umuntu ashobora gusuzuma ibitekerezo bye, akamenya impamvu yemera ibyo yemera, akamenya n’impamvu abisuzuma.
Ariko hari ikibazo gisigara:
Niba ubwenge ari bwo busuzuma ubwenge, ese bushobora kugera ku rwego rwo kwimenya bwose, cyangwa buri gihe hari igice cyabwo kizakomeza kuba amayobera kuri bwo ubwabwo?
Iki ni cyo kibazo gishobora gukomeza ubushakashatsi ku miterere y’ubwenge, ubwimenye n’ubuzima bw’umuntu. Nawe uzagikoreho ubushakashatsi
‘’Kwibaza si ukutamenya; rimwe na rimwe ni intambwe ya mbere yo kumenya. Ariko no kumenya ko utazi byose, ukabasha gusuzuma impamvu utazi, ni urundi rwego rw’ubwenge.’’— Dr. Havugimana Alexis
Dr. Havugimana Alexis’quotes
1. Kumenya ibitekerezo by’abandi ni ubumenyi; kumenya ibyawe ni intangiriro y’ubwenge.
2. Umuntu utazi ibiri mu ntekerezo ze ameze nk’utuye mu nzu atazi ko ari iye.
3. Kumenya ko hari ibyo utazi ni intambwe ya mbere yo kubimenya.
4. Ubwenge si ugusubiramo ibyo abandi bavuze, ahubwo ni ubushobozi bwo kubisesengura no kubyungura.
5. Ushobora kumenya isi yose, ariko utaramenya wowe ubwawe ukaba utaramenya igice cy’ingenzi cy’ubuzima.
6. Ibitekerezo by’abandi bishobora kukwigisha gutekereza, ariko ntibigomba kugutera kureka gutekereza.
7. Umuntu uzi aho ubumenyi bwe bugarukira aba atangiye kumenya aho agomba gukomereza.
8. Ntabwo buri wese uvuga byinshi aba afite ubwenge bwinshi; rimwe na rimwe ubwenge bugaragarira mu kibazo abaza.
9. Kwibaza impamvu wibaza ni ukwinjira mu rwego rwo hejuru rwo kwisuzuma.
10. Ntukagire igitekerezo cy’umuntu undi wawe bwite utarabanje kukigenzura.
11. Kwigira ku bandi ni ubwenge, ariko kwigana ibitekerezo byabo utabisesenguye ni ukwambura ubwenge bwawe amahirwe yo gukura.
12. Ubumenyi bukura iyo umuntu yemeye ko ibyo azi bitarimo ibisubizo by’ibibazo byose.
13. Umuntu utazi ubushobozi bwe ashobora kubaho ubuzima bwose ataramenya ibyo yashoboraga kugeraho.
14. Ubwenge nyabwo ntibutinya ibibazo; butinya kubaho butabaza impamvu.
15. Kumenya icyo uzi ni ingenzi, ariko kumenya icyo utazi bishobora kukugeza kure kurushaho.
16. Ntabwo kuba mu nzu ari byo bivuga ko uyizi; ni ukumenya ibiyigize, aho iri n’icyo igutwaye.
17. Ibitekerezo by’abandi ni urumuri rushobora kukwereka inzira, ariko si ngombwa ko ari byo bikugenera aho ugomba kugera.
18. Umunyabwenge ntiyemera igitekerezo kubera ko cyavuzwe n’umuhanga; aragisesengura akareba niba gifite ishingiro.
19. Kwisuzuma si ukwishinja amakosa, ahubwo ni ukumenya aho ukwiye kwikosora.
20. Umuntu ushobora guhindura igitekerezo amaze kubona ukuri aba afite imbaraga ziruta iz’ufata kwihagararaho nk’ubudahangarwa.
21. Ubumenyi butagira isesengura bushobora guhinduka umutwaro; isesengura ritagira ubumenyi na ryo rikaba ukwibeshya.
22. Ntukagire ubwenge bwawe umunyururu ubohesha ku bitekerezo wakuye ku bandi.
23. Kwibaza si ikimenyetso cyo kutamenya; ni ikimenyetso cy’uko ubwenge bwawe bukomeje gushaka ibisobanuro.
24. Umuntu ashobora kuba afite ibisubizo byinshi, ariko akabura ikibazo cy’ingenzi cyamufasha kwimenya.
25. Kwiyumva ni ukumenya uwo uri we, ariko ubwenge bukuzuye bukagufasha no gusobanukirwa impamvu uri uko uri.
26. Ntugapime ubwenge bw’umuntu ku byo azi gusa; reba n’ubushobozi afite bwo kwemera ibyo atazi.
27. Igitekerezo kitigeze gisesengurwa gishobora kuba ukwemera gusa, atari ubumenyi bwuzuye.
28. Umuntu amenya aho ari iyo amenye n’aho atari; amenya icyo ashoboye iyo yemeye n’aho adashoboye.
29. Ubwenge ntibugarukira ku kumenya ibisubizo; rimwe na rimwe bugaragarira mu gushaka ikibazo gikwiye.
30. Urugendo rukomeye rw’ubumenyi si urwo kumenya byinshi ku bandi gusa, ahubwo ni urwo kumenya byinshi kuri wowe, ku bitekerezo byawe no ku isi ubamo.
