Leta y’u Rwanda irateganya kuvugurura imiterere y’imirimo mu nzego z’ibanze, kuva ku kagari kugera ku karere, hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi, guhuza inshingano z’abakozi no kurushaho kwihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Impinduka zigaragara mu nyandiko yateguwe mu 2024 ku miterere y’imirimo mu nzego z’ibanze zirimo gushyiraho imyanya mishya, guhuza amashami, guhindura amazina y’imyanya imwe n’imwe no gukuraho indi igaragara nk’ifite inshingano zisubiramo iz’abandi bakozi.
Icyakora, izi mpinduka ziracyagaragazwa nk’iziteganyijwe mu nyandiko y’imiterere mishya y’imirimo (proposed organisational structures), bityo ntibikwiye gufatwa nk’aho zose zamaze kwemezwa cyangwa gushyirwa mu bikorwa.
I.Akagari kazaba gafite abakozi bane
Ku rwego rw’akagari, hateganyijwe kongerwamo imyanya ibiri mishya, yiyongera ku myanya isanzwe irimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, uzwi nka Gitifu, n’ushinzwe Iterambere ry’Imibereho n’Ubukungu, uzwi nka SEDO.
Imyanya mishya iteganyijwe ni:
- Ushinzwe Itangwa rya Serivisi ku Muturage (Citizen Service Delivery Officer).
- Ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (Agriculture and Animal Resources Officer).
Byongeye kandi, umwanya wa Socio-Economic Development Officer (SEDO) uteganyijwe guhindurirwa izina ukitwa Economic and Human Capital Development Officer, ukazibanda ku iterambere ry’ubukungu n’iry’imari shingiro y’abantu, harimo imibereho myiza y’abaturage.
Ibi nibishyirwa mu bikorwa uko biteganyijwe, abakozi ku rwego rw’akagari bazava kuri babiri bagera kuri bane. Kongera abakozi bafite inshingano zihariye bishobora gufasha kwegera abaturage, gukurikirana ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi no kunoza serivisi bahabwa.
II.Imirenge izagira amakipe yihariye y’iterambere n’imibereho myiza
Ku rwego rw’umurenge, hateganyijwe gushyiraho amakipe abiri yihariye: irishinzwe iterambere ry’ubukungu n’irizibanda ku mibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’abantu.
1. Ishami ry’Iterambere ry’Ubukungu
Economic Development Team riteganyijwe kuzaba rigizwe n’abakozi batanu bafite inshingano zirimo:
- Umuyobozi w’Ishami.
- Ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere.
- Ushinzwe ubutaka n’ibikorwa remezo.
- Ushinzwe ubworozi.
- Ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi n’amakoperative.
Iri tsinda rizibanda ku bikorwa byongera umusaruro n’amahirwe y’iterambere ry’ubukungu, birimo ubuhinzi, ubworozi, imikoreshereze y’ubutaka, ibikorwa remezo, ubucuruzi n’iterambere ry’amakoperative.
2. Ishami ry’Imibereho Myiza n’Ubwiteganyirize
Human Capital & Social Protection Team riteganyijwe kuzaba rigizwe n’abakozi batatu:
- Umuyobozi w’Ishami, uzanashinzwe ibijyanye n’ubwishingizi, imibereho n’umutekano wa muntu.
- Ushinzwe ubuzima, isuku n’isukura.
- Umugenzuzi w’Uburezi.
Iri tsinda rizibanda ku gukurikirana ibikorwa bijyanye n’ubuzima, isuku, uburezi, imibereho myiza n’uburinzi bw’abaturage bakeneye ubufasha bwihariye.
Abakozi 14 bazateganywa ku rwego rw’umurenge
Usibye aya makipe abiri azaba afite imyanya umunani yose hamwe, hateganyijwe n’abakozi batandatu bazakorera mu biro by’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.
Abo ni:
- Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.
- Ushinzwe Imiyoborere na Gahunda Zihariye (Governance and Specific Programs Officer).
- Noteri akaba n’Umwanditsi w’Irangamimerere (Civil Registration and Notary Officer)
- Ushinzwe Igenamigambi, Isuzuma n’Iyegeranyamakuru (Planning, M&E and Data Management Officer).
- Umukontabure (Accountant).
- Umunyamabanga uzanaba anashinzwe kwakira abagana umurenge (Secretary and Front Desk Officer).
Iyo myanya itandatu ihujwe n’indi umunani y’amakipe yihariye, bitanga imyanya 14 iteganyijwe ku rwego rw’umurenge, hashingiwe kuri iyi miterere mishya.
III.Mu turere hateganyijwe gukuraho no guhuza imyanya imwe n’imwe
Ku rwego rw’akarere, impinduka ziteganyijwe ahanini zigamije guhuza inshingano, gukuraho imyanya igaragara nk’isubiramo izindi no kunoza imikorere y’ubuyobozi.
Mu turere two mu cyaro, inyandiko iteganya gukuraho umwanya wa Corporate Service Division Manager, isobanura ko zimwe mu nshingano zawo zisubiramo iz’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere.
Hari n’indi myanya iteganyijwe gukurwaho, irimo:
- Constituency Affairs Officer — ushinzwe ibiro by’Inama Njyanama.
- Receptionist — wakira abagana akarere.
- Billing Officer — ushinzwe inyemezabuguzi.
- Land Valuation Officer — umugenagaciro w’ubutaka.
- IT/MIS Officer — ushinzwe ikoranabuhanga na sisitemu z’amakuru.
Impamvu zitangwa mu nyandiko zirimo guhererekanya inshingano ku bandi bakozi, gukoresha ikoranabuhanga no kunoza uburyo serivisi zitangwa. Serivisi zimwe na zimwe zishobora gukomeza gutangwa binyuze ku ikoranabuhanga rya IREMBO, bitewe n’uburyo buri nshingano izategurwa.
Ishami ry’Iterambere ry’Ubukungu rizahuza ubucuruzi, ubuhinzi n’amakoperative
Izindi mpinduka ziteganyijwe ku rwego rw’akarere ni uguhuza ishami rishinzwe iterambere ry’ubucuruzi no guhanga imirimo (Business Development & Employment) n’irishinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere (Agriculture & Natural Resources).
Aya mashami ateganyijwe guhurizwa muri Economic Development Unit, ari ryo Ishami ry’Iterambere ry’Ubukungu.
Mu miterere y’akarere ko mu cyaro, iri shami riteganyijwe kuzaba rifite imyanya itandatu:
- Umuyobozi w’Ishami (Director).
- Ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi no guhanga imirimo (Business Development & Employment Specialist).
- Ushinzwe ubuhinzi (Agriculture Officer).
- Ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere (Forestry and Natural Resources Officer).
- Ushinzwe ubworozi (Animal Resources Officer).
- Ushinzwe ibigo bito n’ibiciriritse n’iterambere ry’amakoperative (SMEs & Cooperatives Development Officer).
Guhuza izi nshingano bishobora gufasha guhuza gahunda z’ubukungu, kongera ubufatanye hagati y’inzego ziteza imbere ubuhinzi n’ubucuruzi, no kurushaho gukurikirana iterambere ry’amakoperative n’ibigo bito n’ibiciriritse.
Imibereho myiza, ubuzima n’uburezi bizahurizwa mu ishami rimwe
Mu rwego rwo guhuza serivisi zijyanye n’iterambere ry’abantu, amashami ya Social Development, Health na Education ateganyijwe guhurizwa muri Human Capital & Social Protection Unit, ishami ry’imibereho myiza n’ubwiteganyirize.
Iri shami riteganyijwe kuzaba rifite abakozi batanu. Intego y’iri hinduka ni uguhuza ibikorwa bijyanye n’imibereho myiza, ubuzima, uburezi n’uburinzi bw’abaturage, kugira ngo gahunda zibafasha zirusheho gukorana no gukurikiranwa mu buryo buhuriweho.
Hari kandi impinduka ku mwanya wa Gender & Family Promotion Officer. Uyu mwanya uteganyijwe kuva mu ishami ry’Imiyoborere Myiza, ugashyirwa muri Human Capital & Social Protection Unit, kandi ukazamurwa ukava ku rwego rwa Officer ukagera kuri Specialist.
Izina rishya riteganyijwe ni Gender, Family Promotion and Social Inclusion Specialist, umwanya uzibanda ku guteza imbere uburinganire, umuryango no gushyira abantu bose mu bikorwa by’iterambere.
Izi mpinduka zizatangira ryari?
Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi miterere mishya riteganyijwe gukorwa mu byiciro.
Biteganyijwe ko imyanya yo ku rwego rw’utugari izaba yuzuye abakozi bashya bitarenze muri Gashyantare 2027. Ku rwego rw’imirenge n’uturere, impinduka zose ziteganyijwe kuba zamaze gushyirwa mu bikorwa bitarenze muri Nyakanga 2027.
Izi ni gahunda ziteganyijwe, kandi igihe nyacyo n’uko zizashyirwa mu bikorwa bizashingira ku byemezo n’amabwiriza bizatangwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Icyo izi mpinduka zishobora gusobanuza abaturage n’abakozi
Nishyirwa mu bikorwa uko riteganyijwe, iri vugurura rishobora kugira ingaruka ku buryo inzego z’ibanze zikorana n’abaturage, cyane cyane mu gutanga serivisi, gukurikirana ibikorwa by’iterambere no guhuza inshingano z’abakozi.
Ku baturage, intego ni ukoroherezwa kubona serivisi no kugira inzego zibakurikirana hafi. Ku bakozi, impinduka zishobora kuvuga guhindura inshingano, guhindura aho bakorera, kwimurirwa mu yandi mashami cyangwa guhabwa indi myanya, bitewe n’imiterere izemezwa.
Icyakora, inyandiko y’imiterere y’imirimo iteganyijwe yonyine ntihagije kugira ngo hanzurwe ko hari abakozi bazatakaza akazi. Ibyo bizasobanuka neza hashingiwe ku byemezo bya nyuma, amabwiriza agenga abakozi n’uburyo inzego zibifitiye ububasha zizakoresha mu gushyira mu bikorwa iri vugurura.
Ivugurura riteganyijwe rigamije kongera ubushobozi bw’inzego z’ibanze, guhuza inshingano z’abakozi no kunoza serivisi zihabwa abaturage. Icy’ingenzi ni uko ishyirwa mu bikorwa ryaryo rizakorwa mu mucyo, hagasobanurwa inshingano nshya, uburenganzira bw’abakozi n’uruhare rw’abaturage mu gukurikirana serivisi bahabwa.
Njye mbona ko kongera no kuvugurura imyanya y’imirimo mu nzego z’ibanze bishobora gufasha kunoza serivisi, ariko kuba abakozi biyongereye ntibihita bivuga ko serivisi zizaba nziza kurushaho. Icy’ingenzi ni uko impinduka zizakemura ibibazo umuturage ahura na byo buri munsi.
1. Bizazamura imitangire ya serivisi mu buhe buryo?
1. Umuturage ashobora kujya ahabwa serivisi vuba
Iyo buri mukozi afite inshingano zisobanutse, bishobora kugabanya kujya mu biro byinshi cyangwa gutegereza igihe kirekire. Ariko bisaba ko abakozi bahari, bafite ibikoresho kandi bakorera ku gihe.
2. Umuhinzi n’umworozi bazabona ubufasha bwihariye
Umukozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi ku kagari ashobora gufasha abaturage kubona inama ku musaruro, indwara z’amatungo, uburyo bwo guhinga no guhuza ibikorwa byabo n’amasoko.
3. Amakoperative n’abacuruzi bashobora kubona ubufasha burushijeho
Abashinzwe iterambere ry’ubucuruzi n’amakoperative bashobora gufasha abaturage kunoza imishinga, kubona amakuru y’amasoko no gushaka amahirwe yo kwihangira imirimo.
4. Ibibazo by’imibereho myiza bishobora gukurikiranwa neza
Guhuza ibikorwa by’ubuzima, uburezi n’imibereho myiza bishobora gufasha inzego kumenya ibibazo by’imiryango itishoboye, abana batiga n’abaturage bakeneye ubufasha, zikabakorera ubuvugizi.
2. Ariko hari ibibazo bikwiye kwitabwaho
Kugira ngo izi mpinduka zigire icyo zihindura ku buzima bw’umuturage, hari ibintu bitanu by’ingenzi bikwiye kwitabwaho:
- Ubushobozi bw’abakozi: ntibahabwe amazina mashya gusa, ahubwo bahabwe ubumenyi, ibikoresho n’ububasha bwo gukemura ibibazo.
- Kwirinda gusiragizwa: umuturage ntakwiye kujya ku kagari, ku murenge no ku karere asubirayo kubera ko inzego zitavugana.
- Kwegereza serivisi abaturage: serivisi z’ikoranabuhanga ntizikwiye gusiga inyuma abatagira internet, mudasobwa cyangwa ubumenyi bwo kuyikoresha.
- Gukurikirana inshingano: hagomba kubaho uburyo bwo kumenya uwakiriye ikibazo, igihe kizakemurirwa n’icyo umuturage yakora igihe serivisi itinze.
- Gukoresha neza umutungo wa Leta: amafaranga azakoreshwa mu guhemba abakozi bashya akwiye kujyana n’inyungu zigaragara ku baturage.
3. Umuturage azamenya ate ko impinduka zamugiriye akamaro?
Ntibikwiye gupimirwa ku mubare w’abakozi gusa. Byakagombye gupimirwa ku musaruro ugaragara:
| Icyo gupima | Ikimenyetso cy’iterambere |
| Igihe cyo kubona serivisi | Kugabanuka kw’igihe umuturage ategereza |
| Ibibazo by’abaturage | Umubare w’ibibazo bikemurwa mu gihe cyagenwe |
| Ubuhinzi n’ubworozi | Kongera umusaruro no kubona ubujyanama |
| Amakoperative n’ubucuruzi | Imishinga mishya, imirimo n’amahirwe y’amasoko |
| Serivisi z’imibereho myiza | Ibibazo by’abatishoboye bikurikiranwa kandi bigashakirwa ibisubizo |
| Imikoreshereze y’amafaranga | Serivisi nziza zitangwa hatabayeho gusesagura umutungo |
4. Ikibazo gikomeye ni ikihe?
Ikibazo gikomeye si ukumenya niba akagari kazagira abakozi bane cyangwa umurenge ukagira 14. Ni ukumenya niba abo bakozi bazagira ubushobozi n’inshingano bisobanutse byo gukemura ibibazo by’umuturage, aho kuba abakozi benshi umuturage akomeza kujya asaba serivisi ntazibone ku gihe.
Urugero, niba umuturage afite ikibazo cy’ubutaka, icyangombwa, ubuhinzi cyangwa ubufasha bw’imibereho myiza, akwiye kumenya aho ajya, uwo abaza, igihe ikibazo cye kizakemurirwa n’icyo yakora igihe kitakemutse.
Iri vugurura rifite amahirwe yo kunoza imitangire ya serivisi, kongera ubufasha mu buhinzi n’ubucuruzi no guhuza ibikorwa by’imibereho myiza. Ariko inyungu zaryo zizagaragara gusa igihe hazaba hari serivisi zihuse, abakozi babazwa inshingano, ikoranabuhanga ryorohereza abaturage n’uburyo bwo gukemura ibibazo byabo.
Ikibazo gikwiye guhora kibazwa ni iki: Ese nyuma y’iri vugurura, umuturage azajya kubona serivisi mu buryo bworoshye, ku gihe kandi ku kiguzi gito, cyangwa hazaba hiyongereye gusa umubare w’abakozi n’amafaranga akoreshwa? Icyo ni cyo kizagaragaza niba impinduka zarageze ku ntego yazo.
ISESENGURA RY’UMWANDITSI
HARAKABAHO LETA, HARAKABAHO ABATEKEREZA KU MUTURAGE!
Ivugurura ry’imyanya y’imirimo mu nzego z’ibanze riteganyijwe mu Rwanda rituma umuntu yibaza ikibazo gikomeye: Ese kongera abakozi no guhindura amazina y’imyanya bizahita bizamura imitangire ya serivisi, cyangwa icy’ingenzi ni uguhindura uburyo umuturage afashwamo, yumvwa kandi akemurirwa ibibazo?
Mu mitekerereze inenga kandi ishingiye kuri filozofiya y’imiyoborere, Leta nziza ntipimirwa ku mubare w’abakozi ifite, ubwiza bw’inzego zayo cyangwa ubwinshi bw’amazina y’imyanya, ahubwo ipimirwa ku buzima bw’umuturage, ku bibazo imukemurira no ku cyizere ayigirira. Umuturage ntakeneye kumva ko Leta ikomeye kubera ko ifite abakozi benshi; akeneye kumva ko Leta imwitayeho kubera ko imuha serivisi ku gihe, mu mucyo, nta kumusiragiza kandi nta kumusaba ibitari mu mategeko.
Niba akagari kazagira abakozi bane, umurenge ukagira 14, ni ngombwa kubaza tuti: Ese umuturage azajya kubona icyangombwa mu gihe gito? Ese umuhinzi azabona umujyanama umufasha kongera umusaruro? Ese umworozi azabona ubufasha igihe amatungo arwaye? Ese umushomeri azabona amakuru y’amahirwe yo kwihangira umurimo? Ese umuturage ufite ikibazo cy’ubutaka cyangwa icy’imibereho myiza azabona igisubizo, aho guhora yoherezwa mu zindi nzego?
Icyo ni cyo gipimo nyakuri cy’iterambere.
Guhindura imiterere y’inzego bishobora kuba intambwe nziza, ariko impinduka z’amazina ntizihagije niba zidaherekejwe n’impinduka mu myitwarire, mu nshingano, mu mikorere no mu buryo ibibazo by’abaturage bikemurwa. Umukozi mushya adafite ibikoresho, ubumenyi n’ububasha bwo gukora inshingano ze ashobora kutazana impinduka zifatika. Naho umukozi umwe wumva inshingano ze, akubaha umuturage kandi agatanga serivisi neza, ashobora kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuryango.
Filozofiya y’imiyoborere itwigisha ko Leta itagomba kubaho kugira ngo umuturage ayikorere, ahubwo ko inzego zayo zigomba kubaho kugira ngo zikorere umuturage. Ubutegetsi ni inshingano, si icyubahiro gusa; umwanya ni uburyo bwo gukorera rubanda, si iherezo ubwaryo. Iyo umuturage akomeje gutakaza umwanya, amafaranga n’imbaraga ashaka serivisi yari akwiye guhabwa mu buryo bworoshye, ikibazo ntikiba kikiri mu mubare w’abakozi gusa, ahubwo kiba kiri no mu mikorere y’inzego.
Ni yo mpamvu iri vugurura rikwiye kujyana n’ibipimo bisobanutse: kugabanya igihe cyo kubona serivisi, gukemura ibibazo mu gihe cyagenwe, gukurikirana inshingano za buri mukozi, kurwanya ruswa, kumva ibitekerezo by’abaturage no gukoresha neza umutungo wa Leta. Amafaranga akoreshwa mu nzego z’ubuyobozi akwiye kugaragarira mu buzima bw’abaturage, mu mahirwe y’urubyiruko, mu iterambere ry’ubuhinzi, mu mikorere y’amakoperative no mu mibereho myiza y’imiryango.
Leta ikomeye si iyuzuye ibiro n’abakozi gusa; ni Leta umuturage ashobora kugana afite ikibazo, akayivamo afite igisubizo cyangwa ibisobanuro bisobanutse. Iterambere si uguhindura imiterere y’inzego gusa, ahubwo ni uguhindura imibereho y’abo izo nzego zigomba gukorera.
Niba izi mpinduka zizatuma serivisi ziba hafi y’umuturage, zihuta, ziboneye kandi zitamuhenda mu gihe no mu mafaranga, zizaba zifite agaciro kagaragara. Ariko niba haziyongera abakozi n’amafaranga akoreshwa, umuturage agasigara afite ibibazo bya kera, tuzaba twarahinduye imiterere y’ubuyobozi ariko tutarahindura ubuzima bw’abayoborwa.
Harakabaho Leta! Harakabaho abayobozi batekereza ku muturage! Harakabaho abakozi bumva ko umwanya bafite ari inshingano zo gukorera rubanda! Harakabaho imiyoborere ipimirwa ku bisubizo, ubutabera, ubunyamwuga n’imibereho myiza y’abaturage!
Dr. Havugimana Alexis