INKURU Y’UMUNSI: UKO BYAGENDA KOSE UBUNYANGAMUGAYO NTUBUSIGANA IYO BURI MURI WOWE

Uyu munsi ni ku wa 27/8/2026

Umunsi wa 239/365

Uyu munsi nabashije kugera muri rimwe mu masoko rya Nyabugogo. Hari serivisi nari nkeneye, maze mfata umwanya wo kubaza abantu 20 bari bazi neza ikibazo nari ngiye kubabaza. Nabazaga buri muntu ibibazo bitatu, kugira ngo menye niba koko azi neza icyo kibazo, ibibazo bigifite n’igisubizo cyacyo. Icy’ingenzi ni uko abo bantu nari nsanzwe nzi ko bafite ubumenyi kuri icyo kibazo.

Buri muntu namubazaga niba iyo serivisi yayimpa cyangwa atayimpa, nkibanda cyane ku buryo ansubiza n’ukuri anyereka.

Mu bantu 20 nabajije, umuntu 1/20 gusa ni we wagaragaje ubunyangamugayo budasanzwe. Yanshyize ku ruhande arambwira ati: “Harimo ikibazo.” Nubwo abandi bose bambwiraga ko nta kibazo gihari, we yahisemo kumbwiza ukuri, nta buryarya kandi nta gutinya ko ashobora kubura uwo mukiriya.

Abandi 19/20 bagaragaje amayeri menshi, ubucakura, kudasobanura neza ikibazo cyangwa kutifuza kumbwira ukuri.

Ibi byatumye nibaza ikibazo gikomeye:

“Ese birashoboka kwizera umuntu muhuye bwa mbere? Ni iki gituma umwizera?”

 

REKA NJYE NAWE DUFATANYE GUSESENGURA

Ibyabereye ku isoko rya Nyabugogo bishobora gufatwa nk’igerageza rito ku bijyanye no kwizerana hagati y’abantu bahuye bwa mbere.

Icyari cyihariye muri iri gerageza ni uko abantu 20 bose bari bazi neza ikibazo nari mbabajije. Bityo, ikibazo nticyari ukumenya niba bafite ubumenyi, ahubwo kwari ukureba niba bari kumbwira ukuri ku kibazo nari nzi neza ko gihari cyangwa niba bari guhitamo kunyihisha ukuri kugira ngo babone serivisi.

Umuntu umwe gusa ni we wahisemo kuvugisha ukuri, mu gihe abandi benshi bahisemo inzira zagaragaragamo amayeri cyangwa ubucakura.

Ariko kandi, ntidukwiye guhita dufata 1/20 nk’ihame rusange rivuga ko abantu 19 kuri 20 batizerwa. Iri ni igerageza rito ryakorewe ahantu hamwe, ku bantu bake kandi mu kibazo runaka. Ibyavuye muri ryo bishobora guterwa n’imiterere ya serivisi, inyungu buri muntu yashakaga kubona cyangwa uburyo ikibazo cyabajijwe.

IGITEKEREZO CY’IGERAGEZWA


1.Guhura n’umuntu bwa mbere byonyine ntibihagije kugira ngo umenye neza niba ari uwo kwizerwa.


2.Iyo umuntu ahuye n’ikibazo ashobora kungukiramo cyangwa kugira icyo atakaza, uburyo ahitamo kuvuga ukuri cyangwa kuwuhisha bushobora gutanga ikimenyetso gikomeye ku bunyangamugayo bwe.

IBYAGARAGAYE

Mu bantu 20 babajijwe:

  • 1/20 = 5% ni we wagaragaje ku buryo bugaragara ko ahitamo kuvugisha ukuri nubwo byashoboraga kumutera kutabona iyo serivisi.
  • 19/20 = 95% bagaragaje imyitwarire nabonye nk’ifite amayeri, ubucakura, kudasobanutse cyangwa kutifuza kuvuga ukuri.
  • Ibi byerekana ko ukuri n’ubunyangamugayo bishobora kugaragarira cyane mu gihe umuntu afite inyungu ashobora gutakaza. 

IBYAVUYE MU IGERAGEZWA

Iri gerageza ritwigisha ikintu gikomeye:

“Umuntu ushobora kukubwiza ukuri nubwo ukuri kumutera gutakaza inyungu, aba aguhaye impamvu ikomeye yo gutangira kumwizera.”

Kwizera umuntu bwa mbere birashoboka, ariko kwizera byimazeyo bisaba igihe, ibikorwa n’ibimenyetso bihoraho.

Hari igihe umuntu akubwira ibyo ushaka kumva kugira ngo akugumane, ariko hari n’umuntu uguhitamo kukubwiza ukuri nubwo azi ko bishobora kumugiraho ingaruka.

Kwizera umuntu ntibipimirwa ku magambo meza avuga, ahubwo bipimirwa ku kuri ahitamo kuvuga iyo afite impamvu yo kukuhisha.

ESE NAWE UMWANZURO WABA UYU :

Umuntu ushobora kuvugisha ukuri igihe ukuri kumugirira akamaro ntabwo aba agaragaje ubunyangamugayo bwuzuye. Ariko umuntu uvugisha ukuri n’igihe ashobora gutakaza inyungu, aba agaragaje agaciro k’ubunyangamugayo bwe.

Ni yo mpamvu:

“Kwizera bishobora gutangirira mu minota mike, ariko kwizerana nyakuri byubakwa n’igihe.”

Hari abantu uhura bwa mbere bakaguha impamvu yo kubizera; abandi ugasanga igihe cyonyine ari cyo gishobora kukwereka abo ari bo koko.

— Dr. Havugimana Alexis

REKA NSOZE MBABWIRA NTI :

  1. “Umuntu wo kwizerwa si uvuga ibyo ushaka kumva, ahubwo ni uvuga ukuri n’iyo kutamugirira akamaro.”
  2.  “Kwizera umuntu bishobora gutangirira mu biganiro bya mbere, ariko kwizerana byuzuye bisaba igihe n’ibikorwa.”
  3.  “Iyo umuntu aguhisha ukuri kugira ngo atatakaza inyungu, aba ahisemo inyungu kuruta cyizere.”
  4.   “Ubunyangamugayo bugaragara cyane iyo kuvugisha ukuri bishobora kugira icyo bigutwara.”
  5.   “Ntukizere amagambo y’umuntu gusa; reba niba ibyo avuga bihura n’ibyo akora.”
  6.   “Umuntu ushobora kukubwiza ukuri nubwo azi ko ushobora kumuhindukirira, aba afite umutima uruta inyungu y’ako kanya.”
  7.   “Hari abantu bakubwira ukuri kugira ngo bagufashe, n’abandi bakubwira ibyo ushaka kumva kugira ngo bakwifashishe.”
  8.  “Kwizera ntikwubakwa n’isezerano rimwe; kwubakwa n’ukuri gusubirwamo n’ibikorwa bihoraho.
  9.   “Ntugapime umuntu ku byo avuga igihe ibintu bimworoheye; mupime ku byo akora igihe kuvugisha ukuri bishobora kumugora.”
  10.  “Mu bantu benshi ushobora guhura na bo, umwe w’inyangamugayo ashobora kukwigisha agaciro k’ukuri kurusha amagambo igihumbi.”
    — Dr. Havugimana Alexis
      Scroll to Top