27 Bagiye kuyobora Uturere 2026-2031

Abayobozi 27 b’Uturere tw’u Rwanda batangiye gutorwa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, mu matora agamije gushyiraho Komite Nyobozi z’Uturere zizayobora mu myaka itanu iri imbere.

Aya matora yabereye mu turere 27 two mu Ntara enye z’igihugu. Umujyi wa Kigali nturi muri aya matora y’Inama Njyanama z’Uturere, kuko uturere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge tugendera ku buryo bwihariye bw’imiyoborere.

Amatora yabimburiwe n’irahira ry’abagize Inama Njyanama z’Uturere, hakurikiraho gutora Biro z’Inama Njyanama zigizwe na Perezida, Visi Perezida n’Umunyamabanga, nyuma hatorwa Komite Nyobozi igizwe na Meya n’Abavisi Meya babiri.

1. Intara y’Amajyepfo (8)

AkarereUmuyobozi watowe
KamonyiMurekatete Patricie
MuhangaNiyonsHuti Gérard
RuhangoMukasonga Virginie
NyanzaDr. Bimenyimana Pierre Célestin
HuyeNshimiyimana Vedaste
GisagaraNtihinyurwa Joseph
NyamagabeHabimana Thadée
NyaruguruSiboyintore Theodat

2. Intara y’Iburasirazuba (7)

AkarereUmuyobozi watowe
BugeseraMutwara Ezra Gahiga
GatsiboSekanyange Jean Léonard
KayonzaHategekimana Fred
KireheRangira Bruno
NgomaNiyonagira Nathalie
NyagatareKakooza Henry
RwamaganaMusabwasoni Marie Grace Sandra

3. Intara y’Iburengerazuba (7)

AkarereUmuyobozi watowe
KarongiMuzungu Gerald
RutsiroGakumba Vincent
RubavuMulindwa Prosper
NyabihuUwingabire Jacqueline
NgororeroBirorimana Jean Paul
NyamashekeMupenzi Narcisse
RusiziSindayiheba Phanuel

4. Intara y’Amajyaruguru (5)

AkarereUmuyobozi watowe
BureraNiyibizi Ildephonse
GakenkeMukandayisenga Vestine
GicumbiHategekimana Vincent
MusanzeBerwa Marie Grace
RulindoUwamahoro Chantal

LISITI Y’ABAYOBOZI BOSE  

  1. HATEGEKIMANA Vincent ( Gicumbi)
  2. NIYIBIZI Ildephonse (Burera)
  3. NIYONAGIRA Nathalie (Ngoma)
  4. MUKANDAYISENGA Vestine (Gakenke)
  5. SEKANYANGE Jean Leonard (Gatsibo)
  6. GAKUMBA Vincent (Rutsiro)
  7. Dr BIMENYIMANA Pierre Celestin (Nyanza)
  8. HATEGEKIMANA Fred (Kayonza)
  9. NIYONAGIRA Nathalie (Ngoma)
  10. UWINGABIRE Jacqueline (Nyabihu)
  11. MUPENZI Narcisse (Nyamasheke)
  12. NIYONSHUTI Gerard (Muhanga)
  13. MUKASONGA Virginie (Ruhango)
  14. MUZUNGU Gerard ( Karongi)
  15. Dr.SINDAYIHEBA Phanuel (Rusizi)
  16. NSHIMIYIMANA Vedaste (Huye)
  17. BERWA Marie Grace (Musanze)
  18. BIKORIMANA Jean Paul(Ngororero)
  19. MULINDWA PROSPER (Rubavu)
  20. HABIMANA THADEE(Nyamagabe)
  21. Murekatete Patricie(Kamonyi)
  22. RANGIRA Bruno (Kirehe)
  23. NTIHINYURWA Joseph (Gisagara)
  24. MUTWARA Ezra Gahiga (Bugera)
  25. SIBOYINTORE Theodat (Nyaruguru)
  26. Dr.Musabwasoni Marie Grace Sandra(Rwamagana)
  27. KAKOOZA Henry (Nyagatare)

Abayobozi 9 bongeye kugirirwa icyizere

Mu bayobozi bari basanzwe bayobora uturere bongeye gutorwa harimo Mukandayisenga Vestine wa Gakenke, Muzungu Gerald wa Karongi, Hategekimana Fred wa Kayonza, Rangira Bruno wa Kirehe, Niyonagira Nathalie wa Ngoma, Mupenzi Narcisse wa Nyamasheke, Mulindwa Prosper wa Rubavu, Sindayiheba Phanuel wa Rusizi na Kakooza Henry wa Nyagatare

Bwira abayobozi batowe ijambo rimwe : ……………………

Reka tubasabe ibi :

  1. Gushyira mu bikorwa gahunda za Leta n’iz’iterambere ry’Akarere.
  2. Guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
  3. Gukemura ibibazo by’abaturage no kubegereza serivisi nziza.
  4. Gucunga neza umutungo n’ingengo y’imari by’Akarere.
  5. Gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.

“Gira kwicisha bugufi mu gihe cy’intsinzi, ubutwari mu gihe cy’ibigeragezo, ubunyangamugayo mu byemezo ufata n’ubumuntu mu mibanire yawe n’abandi. Umurage ukomeye si ubutunzi cyangwa icyubahiro usize, ahubwo ni impinduka nziza wasize mu buzima bw’abandi.”

— Dr. Havugimana Alexis

  1. “Ibyahise ni isomo ryawe, ibiriho ni imbaraga zawe, naho ibizaza ni icyerekezo cyawe.”

— Dr. Havugimana Alexis

2. “Ntukibande ku kibazo gusa ngo wibagirwe gushaka igisubizo. Buri kibazo kiba gihishe amahirwe yo kwiga, gukura no gutera imbere.”

— Dr. Havugimana Alexis

3. “Ubukuru nyakuri ntibupimirwa ku mwanya umuntu afite, ahubwo bupimirwa ku mpinduka nziza azana mu buzima bw’abandi.”

— Dr. Havugimana Alexis

4. “Kwicisha bugufi si ikimenyetso cy’intege nke, ahubwo ni ikimenyetso cy’ubwenge, gukura mu mitekerereze n’ubukuru nyakuri.”

— Dr. Havugimana Alexis

5. “Ntugasuzugure imbaraga z’ineza. Igikorwa gito cy’ubumuntu gishobora guhindura umunsi w’umuntu burundu.”

— Dr. Havugimana Alexis

6. “Umuyobozi mwiza ntashaka gukorerwa, ahubwo aharanira gukorera abandi no kubafasha kugera ku mahirwe meza.”

— Dr. Havugimana Alexis

7. “Indangagaciro zawe zigaragaza uwo uri we, ibikorwa byawe bikagaragaza ibyo wemera, naho ubunyangamugayo bwawe bukagena umurage uzasigira abandi.”

— Dr. Havugimana Alexis

8. “Ntukemere ko ibibazo by’igihe gito bisenya inzozi zawe z’igihe kirekire. Ihangane, komeza kwiyemeza kandi ukomeze urugendo.”

— Dr. Havugimana Alexis

9. “Intsinzi si ukugera ku rwego rwo hejuru wenyine, ahubwo ni no gufasha abandi kuzamuka uko nawe utera imbere.”

— Dr. Havugimana Alexis

10. “Korera mu mucyo, vuga ukuri, ha abantu agaciro kandi ureke imyitwarire yawe irute amagambo yawe.”

— Dr. Havugimana Alexis

By Dr.Alexis Havugimana

Dr. Alexis Havugimana is
A dedicated professional with extensive experience in academia and consultancy. Holding a Ph.D. in Development Studies, a Master’s degree in Development Studies with First Class Honors, a Bachelor’s degree in Enterprise Communication and Management with First Class Honors, and a Bachelor’s degree in Public Health, he brings a wealth of knowledge to his endeavors.