Uyu munsi ni ku wa 8 Ukwakira 2026, Umunsi wa 281/365.
Ni Umunsi wa Kane — umunsi mutagatifu, Uwakane mwiza, Uwakane w’imbabazi,Uwakane w’ibisubizo.

Uwakane nkunda, Uwakane nifuza ko wahoraho, Uwakane wuzuye ubuzima, ibyiringiro n’umugisha. Ni umunsi numva ufite umwihariko mu rugendo rw’ubuzima; umunsi wo gutuza umutima, kureba kure, gutekereza neza no kongera gutegura ejo hazaza.
Uwakane ni umunsi wo gusubiza ibibazo byinshi dufitiye ibisubizo ariko rimwe na rimwe tukabura umwanya wo kubitekerezaho. Ni umunsi wo kwibaza tutihutira gusubiza: Ndi he? Ngiye he? Ni iki nshaka gusiga ku isi? Ni nde nkeneye kuba we kugira ngo ibyo nifuza bibe impamo?
Uwakane ni umunsi w’imipango no gutegura. Kuko ubuzima budahindurwa n’ibyifuzo gusa, ahubwo buhindurwa n’ibitekerezo byiza bihinduka gahunda, gahunda zigahinduka ibikorwa, ibikorwa bikabyara ibisubizo. Umuntu udafite gahunda ashobora kugira inzozi nyinshi, ariko inzozi zitagira umurongo zishobora gusigara ari ibitekerezo gusa.
Uwakane ni uwakane w’ibitangaza. Hari ibitangaza bitangira mu kintu gito: igitekerezo cyiza, icyemezo gishya, imbabazi utanze, umuntu ufashije, amagambo meza ubwiye uwari wihebye, cyangwa intambwe nto uteye nyuma y’igihe kirekire uhagaze.
Hari igihe dutegereza ko Imana ihindura ibintu byose, nyamara igisubizo cy’isengesho rimwe gishobora kuba ari imbaraga Imana yaduhaye zo gutera intambwe. Igitangaza rimwe na rimwe ntikimanuka kivuye mu ijuru; gishobora gutangirira mu mutima wawe, mu bitekerezo byawe, mu kwihangana kwawe no mu cyemezo cyo kongera kugerageza.
Uwakane ni umunsi nkunda; si uko ari umunsi usanzwe w’icyumweru gusa, ahubwo ni umunsi nifuza ko uba umunsi wo kubona ibisubizo.
Hari ibibazo buri wese yibaza mu mutima we, hari ibyo abaza abandi, hari n’ibyo atinya kubaza. Ariko ubuzima ubwabwo ni ishuri ridahwema kutubaza ibibazo: Ndi nde? Ndi he? Ngiye he? Ni iki nkwiriye guhindura? Ni iki nkwiriye kurekura? Ni iki nkwiriye gutangira?
Uwakane ni umunsi wo gushaka ibisubizo.
Buri wese afite ikibazo cye; ariko buri kibazo kigira igisubizo, nubwo rimwe na rimwe igisubizo kitaza mu gihe twifuza cyangwa mu buryo twari twiteze.
Hari igisubizo kiba mu kwihangana, ikindi kikaba mu kubabarira, ikindi mu guhindura imitekerereze, ikindi mu gukora, ikindi mu gutegereza, ikindi mu gusenga, ikindi na cyo kikaba mu kwemera ko hari ibintu tutagomba guhindura ahubwo tukiga kubibamo dufite amahoro.
Uwakane ni wa munsi wo kubaza neza kugira ngo tubashe gusubiza neza.
Kuko ikibazo cyabajijwe nabi gishobora gutuma ushaka igisubizo ahatari cyo.
Ntukabaze gusa uti: “Kuki ibi byambayeho?”
Baza uti: “Ni iki ibi bigiye kunyigisha?”
Ntukabaze gusa uti: “Kuki natsinzwe?”
Baza uti: “Ni iki nakora kugira ngo gutsindwa kwanjye kube isomo ryo gutsinda ejo?”
Ntukabaze gusa uti: “Kuki abantu batankunda?”
Baza uti: “Ni uwuhe muntu nkeneye kuba we kugira ngo mbe umugisha ku bandi?”
Ntukabaze gusa uti: “Kuki nabuze?”
Baza uti: “Ni iki nkiri mfite nakoresha kugira ngo nongere kwiyubaka?”
Kuko rimwe na rimwe igisubizo ntabwo gihindura ikibazo; gihindura umuntu uhura n’ikibazo.
Uwakane ni umunsi wo kwicara imbere y’umutima wawe, ukawubaza ibibazo utinya kwibaza. Ni umunsi wo kuvana urusaku mu bitekerezo, ugatega amatwi ijwi ry’ubwenge, umutimanama n’Imana.
Buri wese ahabwa igisubizo ku kibazo yabajije, ariko si buri wese wemera igisubizo ahabwa. Hari igihe igisubizo kiba “tegereza”; hari igihe kiba “genda”; hari igihe kiba “reka”; hari igihe kiba “ongera ugerageze”; hari n’igihe igisubizo kiba “hindura wowe ubwawe.”
Uyu Uwakane, ntukajye gushaka ibisubizo byose hanze yawe. Hari ibisubizo byinshi biri muri wowe, ariko bisaba ubutwari bwo kubishaka, ubwenge bwo kubimenya n’umutima wo kubikurikiza.
Kandi Imana na Yo ifite ibisubizo ku bibazo byacu. Nubwo rimwe na rimwe itaduha igisubizo ako kanya, guceceka kwayo ntabwo bivuze ko yatwibagiwe. Hari ibisubizo bitinda kuko igihe cyabyo kitaragera.
Uwakane ni ibisubizo.
Uwakane ni ubwenge.
Uwakane ni ukwizera.
Uwakane ni ugutegura.
Uwakane ni imbabazi.
Uwakane ni amahirwe yo gutangira bundi bushya.
Uyu munsi, ikibazo cyawe cyose wagihindure isomo. Icyakubabaje ukigire ubwenge. Icyagutsinze ukigire imbaraga. Icyaguteye ubwoba ukigire intambwe. Icyaguciye intege ukigire impamvu yo kongera guhaguruka.
Kuko ubuzima ntabwo bupimirwa ku mubare w’ibibazo twahuye na byo, ahubwo bupimirwa ku bwenge twakuye mu bisubizo twabonye.
Uwakane mwiza kuri wowe.
Umunsi buri kibazo gihinduka isomo, buri somo rikabyara ubwenge, kandi buri bwenge bukabyara igisubizo
Uwakane ni uw’imbabazi.
Ni umunsi wo kubabarira no gusaba imbabazi; wo kurekura uburemere bw’ibyakubabaje kugira ngo umutima ubone umwanya wo kwakira ibyiza bishya. Kuko umutima ubundikiye inzangano uba umeze nk’inzu yuzuye ibintu bitagifite umumaro—nta mwanya uba usigaye wo kwakiramo ibishya.
Uwakane kandi utwibutse ko igihe atari umutungo dufite; ni inguzanyo duhabwa buri gitondo. Ntawe uzi neza umubare w’iminsi asigaje, ariko buri wese afite amahirwe yo guha agaciro umunsi afite.
Uyu munsi rero, reka ntawureke unyure nk’undi munsi usanzwe.
Reka Uwakane ube umunsi wo gutekereza, gusenga, kubabarira, gutegura, gukora no kwizera.
Niba hari icyo wabuze, ntibivuze ko ubuzima burangiye.
Niba hari icyo watakaje, ntibivuze ko ejo hazaza hapfuye.
Niba waraguye, haguruka.
Niba waracitse intege, ongera wiyubake.
Niba warabuze inzira, ongera ushake icyerekezo.
Niba warababajwe, reka umutima ukire.
Niba waratsinzwe, wige ku gutsindwa, ariko ntukemere ko gutsindwa kukwemeza ko utazatsinda.
Uwakane nkunda, Uwakane nifuza ko wahoraho; Uwakane w’imipango myiza, gahunda z’ibihe, imbabazi n’ibitangaza.
Uwakane wo kureba ejo utuje, kuko ejo hazaza hatubanzirizwa n’ibyo dutegura uyu munsi.
Uyu munsi ndifuza ko buri wese yawubamo afite umutima utuje, intego isobanutse, amagambo yubaka, ibikorwa bifite umumaro n’icyizere kidashingiye ku byo amaso abona gusa.
Uwakane wuzure ubuziranenge.
Uwakane wuzure imbabazi.
Uwakane wuzure urukundo.
Uwakane wuzure ubwenge.
Uwakane wuzure imigisha.
Uwakane wuzure ibitangaza.
Uwakane wuzure Imana.
Kandi niba uyu munsi ari impano, tuyikoreshe neza; niba ari amahirwe, tuyabyaze umusaruro; niba ari ikigeragezo, tukihanganemo; niba ari igisubizo, tugikoreshe mu gukora ibyiza.
Uwakane mwiza kuri mwese.
Uwakane w’imipango myiza n’ejo hazaza heza.
Uwakane nkunda, Uwakane nifuza ko wahoraho.
Dr. Havugimana Alexis