
Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) bwatangaje ko umunsi mukuru w’igitambo (EID AL ADHA 2026) ,Umunsi w’ikiruhuko kubakozi bose mu Rwanda .
Abayisilamu bazizihiza umunsi mukuru wa Eid Al Adha, umunsi w’igitambo. Ukaba wizihijwe kuri iyi taliki 27.5.2026, ni wo munsi wa kabiri ukomeye mu idini ya Islam.
Umunsi mukuru w’Igitambo wizihizwa ku Bayisilamu bose ku Isi, aho baba bazirikana umunsi Aburahamu yubahaga Imana akajya gutangaho igitambo umwana we w’ikinege.
Ni umunsi urangwa n’igikorwa cyo gukusanya amatungo yaba amagufi n’amaremare agatangwaho igitambo ku munsi w’Ilaidi ya ‘EID AL ADHA’, aho Abayisilamu basangira na bagenzi babo batishoboye ndetse n’abakirisitu bo mu yandi madini.

Mu rwego rw’igihugu ukaba wabereye inyamirambo Abayisiramu bo mu Rwanda bifatanyije n’abandi bo ku isi kuwa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi , mu kwizihiza umunsi mukuru wa “Eid al-Adha” basabwa kwikuramo amakimbirane bakimika urukundo, ubumwe n’ubufatanye.
Umunsi mukuru wa Eid al-Adha utandukanye n’uwa Eid al-Fitr uba nyuma y’igisibo cya Ramadhan; Abayisiramu bawukora bagendeye kuri Aburahamu uvugwa muri korowani ko yari agiye gutanga umwana we Izaki ho igitambo, Imana ikamushumbusha intama.
Kuri uyu munsi Abayisiramu babaga ihene, inka, intama ndetse n’ingamiya bakazisangira n’abatishoboye.
Itariki ya Eid al-Adha 2026: Yabaye kuri uyu munsi wa 27/05/2026
Kimwe mu bibazo byakunze kwibazwa ni igihe Eid al-Adha ya 2026 yari kuba. Nyuma yo kwemezwa n’ingengabihe ya Kisilamu ndetse no kureba ukwezi, Eid al-Adha ya 2026 yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026.
Kubera ko kalendari ya Kisilamu ikurikiza ukwezi, amatariki y’iminsi mikuru ashobora gutandukana hagati y’ibihugu n’uturere, ariko kuri uyu mwaka wa 2026, benshi bizihije Eid al-Adha kuri iyi tariki ya 27/05/2026.
Uyu munsi mukuru waranzwe no gusenga, gusabana kw’imiryango, gufashanya, ndetse no kwibuka ubutumwa bwo kwitanga no kumvira Imana.
Kuri uyu munsi abifite igitambo ni Inyama
IGITAMBO CY’UKURI (EID AL-ADHA) –
Mu mudugudu wuzuye amahoro n’urumuri,
Eid iraza itanga ibyishimo mu bantu bose buri gihe,
Amasengesho arazamuka, imitima ikuzura ishimwe,
Abantu basangira, bakibuka imbabazi z’Imana nyinshi.
Ariko mu rugo rwa Niyonsenga umutima uratekereza,
Nta bushobozi bwo gutamba igitambo cy’uyu munsi cyari gihari,
Karim umwana muto agahinda kamwuzura buhoro,
Se amubwira ijwi ryuje ituze n’ukuri kwinshi ati:
“Igitambo si inyama gusa ku meza z’abantu,
Ni umutima witanze, ukunda abandi nta buryarya,
Ni ugufasha umukene, ukegera umupfakazi n’umupfubyi,
Ni urukundo rugenda rucana mu mwijima w’isi.”
Karim arahaguruka, umutima we wuzuye impinduka,
Ajya mu baturanyi atanga igihe n’ubugwaneza,
Afasha abakene, asura abageze mu zabukuru,
Agasangira bike afite ariko byuzuye urukundo rwinshi.
Umudugudu wose uratungurwa n’iyo migirire myiza,
Abantu bavuga bati: “Uyu ni Eid ifite ubusobanuro bwimbitse,”
Si inyama nyinshi zonyine zituma haba umunezero,
Ni imitima isangira ineza n’impuhwe z’Imana Data.
“Nifurije Abayisilamu bose n’abanyarwanda muri rusange Umunsi Mukuru mwiza wa Eid al-Adha 2026. Ube umunsi w’amahoro, ibyishimo, urukundo n’umugisha ku miryango yanyu. Imana ikomeze kubarinda no kubasubiza ibyifuzo byiza by’imitima yanyu. Eid Mubarak!”
— Dr. Havugimana Alexis
