– Dr. Havugimana Alexis

Ntutegereze ko bakubwira ngo kora neza,
Ngo umutima wawe ube mwiza ari uko babigusabye,
Ngo ugire ubuntu ari uko hari ukubinginze,
Ngo ufashe uwaguye ari uko hari uwagufashe ukuboko,
Ngo uvugishe ukuri ari uko ikinyoma kitakiguha inyungu,
Ngo wubahe umuntu ari uko afite icyo akumariye.

Oya!

Umutimanama ntusaba uruhushya,
Indangagaciro ntizitegereza itegeko,
Ubupfura ntibukeneye abacamanza,
N’ubumuntu ntibupimwa n’amaso y’abakureba.

Hari ibyiza umuntu akora atabitegetswe,
Hari ukuri avuga atabibwirijwe,
Hari imbabazi atanga atazitegerejeho inyiturano,
Hari amarira ahanagura nta muntu ubimushimira,
Hari ukuboko kurambura kutarimo ubucuruzi,
Hari umutima uhitamo urumuri
N’iyo isi yose yawuhaye impamvu zo gucumbika mu mwijima.

Kuko icyiza nyakuri ntigikura mu bwoba,
Gikura mu mutima wamenye agaciro k’umuntu;
Ntigikomera ku nkoni y’amategeko gusa,
Gikomera ku muzi w’indangagaciro;
Ntigihumeka bitewe n’ishimwe ry’abantu,
Gihumeka kuko umutima wacyo ukizi impamvu ubaho.

I. UBUPFURA SI UMURIMI W’AMASO

Ubupfura si umwambaro wambara ugiye mu bandi,
Ngo uwukureho ugeze mu rugo rwawe;
Si inseko wambika iminwa imbere y’abakomeye,
Ngo uyambure ugeze ku batagira icyo bagufasha;
Si amagambo meza uvuga ushaka gukundwa,
Ngo inyuma y’umuryango uhinduke inkota.

Ubupfura si ururabo rwera ku manywa,
Rugahinduka igihuru cy’amahwa ijoro riguye;
Si isura iteye neza imbere y’imbaga,
Ahubwo ni umutima utagirira nabi n’uwutareba.

Ni uko witwara ku muntu udashobora kukwishyura,
Ni uko uvugisha umukozi wo hasi utamufata nk’igikoresho,
Ni uko wumva uwagutsinze utamwifuriza kugwa,
Ni uko wakira uwakubabaje utamuhindura umwanzi w’iteka.

Ubupfura ni ugira ijambo rigakomera nk’urutare,
Ariko rikagira n’ubwitonzi nk’amazi anyura mu ndabo;
Ni ukugira ubushobozi bwo guhana,
Ariko ugahitamo kubanza gusobanukirwa;
Ni ukugira imbaraga zo kwihorera,
Ariko umutimanama ukakubwira uti:
«Ntugahinduke icyo wanze kubera ko wagikomerekejwe na cyo.»

Kuko gutsinda uwakubabaje si ko buri gihe ari intsinzi,
Hari n’igihe intsinzi ari ukumubuza kuguhindura;
Hari igihe gutsinda urugamba ari ugutsinda uburakari,
Hari igihe gutsinda umwanzi ari ukutamwigana,
Hari igihe gukomera atari ugukomeretsa abandi,
Ahubwo ari ugukomeza kuba umuntu
Mu isi ishaka kukwigisha kuba igisimba.

II. ICYIZA NTIGIKENERA ABAGISHIMA

Hari abatanga kugira ngo bababwire ko ari abanyabuntu,
Hari abafasha kugira ngo amazina yabo avugwe,
Hari abatanga amafaranga bagura icyubahiro,
Hari abakorera imbabare kugira ngo babone abo bigaragariza,
Hari n’abubaka amashusho y’ubupfura
Ariko imitima yabo yarasenyutse.

Bashaka ko buri cyiza kigira abatangabuhamya,
Ko buri ntambwe igira abayikoma mu mashyi,
Ko buri gitambo gihinduka inkuru ivugwa,
Ko buri neza bakoze ibabera urwego rwo kuzamuka.

Ariko ndibaza nti:

Niba icyiza cyawe gikeneye amashyi kugira ngo gikomeze,
Ese ni icyiza cy’umutima,
Cyangwa ni ubucuruzi bw’ishusho yawe?

Niba utanga kuko ushaka kugaragara,
Uba ugaburira isura yawe,
Si ngombwa ko uba ugaburiye ukeneye.

Niba uvugisha ukuri kugira ngo utsinde uwo muhanganye,
Ukuri kwawe gushobora kuba kwambaye intwaro,
Ariko ntikwaba kugamije kubaka ubutabera.

Niba wubaha abakomeye gusa,
Ubupfura bwawe buba bufite igiciro;
Niba ukunda abakugirira akamaro gusa,
Urukundo rwawe ruba ari amasezerano y’ubucuruzi.

Icyiza nyakuri gikorera mu ituze,
Kigakura aho amashyi atagera,
Kigakura aho amashusho adafatira,
Kigakura mu mwanya utagira abawushimira.

Kuko hari ibyiza bikorwa n’amaboko,
Ariko bigasinywa n’umutima;
Hari ineza itagira amazina ku mpapuro,
Ariko ikandikwa mu buzima bw’uwari ugiye kwiheba.

Hari uwafashije umwana kwiga,
Ntiyigeze amenya aho azagera;
Hari uwahaye umukene ibyo kurya,
Ntiyigeze amenya ko amurokoye inzara;
Hari uwahumurije uwari ugiye kwiheba,
Ntiyigeze amenya ko ijambo rye
Ryabaye urugi rwongeye gukingura ubuzima.

Ibyo ni byo byiza bitagira urusaku,
Ariko bikagira imbaraga ziruta urusaku.

III. UKURI NTIGUKENERA GUHISHURIRWA IYO GIHE

Ntugategereze gufatwa mu kinyoma ngo wemere ukuri,
Ntugategereze ko ibanga ryawe rimenwa ngo wige kuba inyangamugayo,
Ntugategereze ko umuntu agupfira imbere
Ngo wibuke ko yari afite agaciro.

Ukuri ntiguhinduka ukuri kuko kugushyigikiye,
N’ikinyoma ntikihinduka ukuri kuko cyakunguriye inshuti;
Ukuri ntigupimwa n’umubare w’abagushyigikiye,
N’ubutabera ntibupimwa n’urusaku rw’abaguhakanira.

Hari ukuri gutakaza inshuti,
Hari ukuri kwambura umuntu inyungu,
Hari ukuri gufunga imiryango yari imutunze,
Hari ukuri kumusiga wenyine hagati y’imbaga.

Ariko hari n’ikinyoma kuguha intebe,
Kikakugurira amafunguro,
Kikakuguriza inshuti,
Kikakugira umuntu ukundwa n’abatakuzi.

Ariko mbese, ni iki cyiza mu kubona isi yose ikwemera,
Mu gihe wowe ubwawe utakibasha kwireba mu ndorerwamo?

Ni iki cyiza mu kugumana icyubahiro cy’abantu,
Mu gihe watakaje icyubahiro cy’umutimanama wawe?

Ni iki cyiza mu gutsinda impaka zose,
Mu gihe umutima wawe uzi ko watsinzwe n’ukuri?

Umuntu ashobora guhisha ukuri mu nyandiko,
Akaguhisha mu magambo,
Akaguhisha mu masezerano,
Akaguhisha mu bimenyetso yakuyeho,
Akaguhisha no mu buhanga bwo kuyobya abandi.

Ariko hari urukiko rutagira inkiko z’amabuye,
Rukagira intebe mu mutima w’umuntu;
Hari umucamanza utambara umwambaro w’ubutabera,
Ariko akamenya ibyo nyir’urubanza ashaka kwiyibagiza.

Ni umutimanama!

Ushobora kuwuhunika munsi y’inyungu,
Ukawupfukirana urusaku rw’ibyifuzo,
Ukawusinziriza mu nzoga z’ubwibone,
Ariko igihe kimwe ukongera ugakanguka.

Kandi iyo ukangutse,
Nta nshuti ushobora kumutumira ngo akuburanire,
Nta mashyi ushobora kumugurira ngo aceceke,
Nta butunzi ushobora kumuha ngo aguhindurire ukuri.

Ni yo mpamvu uvugisha ukuri utareba inyungu,
Kuko inyungu ishobora gushira nk’igihu cy’izuba,
Ariko agaciro ko kuba inyangamugayo
Kagahora ari umurage utagurwa n’isoko.

IV. UMUNTU WIGISHWA ICYIZA N’UBWOBA GUSA

Hari umuntu ukora neza kuko atinya igihano,
Hari ukwirinda ikibi kuko atinya gufatwa,
Hari uwubaha amategeko kuko hari abapolisi,
Hari uwubaha abandi kuko hari abamureba.

Ariko se, abapolisi nibagenda azaba nde?
Abamureba nibahindukira azakora iki?
Itegeko niridakurikiranwa azahitamo iki?
Inyungu niyigendera, indangagaciro ze zizagumana iki?

Umuntu ukora neza kubera ko atinya igihano,
Ashobora kuba yarize kwirinda,
Ariko ntibivuze ko yize kuba mwiza.

Kwirinda igihano si ko kuba inyangamugayo,
Kuba utarafashwe si ko kuba utarakoze icyaha,
Kuba nta muntu ukurega si ko kuba utarenganyije,
Kuba ufite isura nziza si ko kugira umutima mwiza.

Hari umuntu udakubita kuko atinya amategeko,
Ariko mu mutima we yifuriza abandi kurimbuka;
Hari umuntu udasahura kuko atabonye uburyo,
Ariko iyo abubonye akibagirwa indangagaciro;
Hari umuntu uca bugufi imbere y’umukire,
Ariko agahonyora umukene atazi ko na we ari umuntu.

Iyo ni yo mpamvu ubupfura budashobora gupimwa
N’imyitwarire y’umuntu igihe ibintu byose bimunogeye.

Reba uko yitwara iyo yatsinzwe,
Reba uko avuga iyo arakaye,
Reba uko afata uwamugiriye nabi,
Reba icyo akora iyo abonye amahirwe yo guhemuka
Kandi azi ko ntawe uzabimenya.

Aho ni ho imico igaragarira,
Aho ni ho umutima uvugira mu bikorwa,
Aho ni ho ubupfura buva mu magambo
Bukajya mu murima w’ibigeragezo.

Kuko indangagaciro zitageragejwe n’inyungu,
Zishobora kuba ari amagambo twafashe mu bitabo;
Ariko izihagarara imbere y’igishuko,
Ziba zimaze kuba igice cy’umuntu.

V. IYO NTAWE UKUREBA, NI HO URI WE NYAKURI

Iyo uri imbere y’abantu,
Ushobora guhitamo ijambo rikwiye,
Ugasobanura impamvu zawe mu bwitonzi,
Ugakoresha ibimenyetso by’ubwenge,
Ugaca bugufi kugira ngo wubahwe.

Ariko iyo ugeze mu bwiru,
Iyo umuryango ufunze,
Iyo telefoni itagufotora,
Iyo inshuti zitakubona,
Iyo inyungu ziri imbere yawe kandi nta kibazo kigaragara,
Ni nde uba uri we?

Ese uri wa wundi abantu bazi,
Cyangwa uri wa wundi wihishe inyuma y’amasura?

Ese indangagaciro zawe ni urukuta rukomeye,
Cyangwa ni umwenda woroshye uhindurwa n’ibihe?

Ese umutimanama wawe urakuyobora,
Cyangwa utegereza ko abandi bakwereka inzira?

Icyo ukora mu ibanga gishobora kutagira abatangabuhamya,
Ariko kigira ubuhamya mu miterere y’umutima wawe;
Icyo utekereza kenshi gishobora kutagira uwakumva,
Ariko kigenda kibumba uwo uzaba ejo.

Kuko umuntu aba uwo ari we
Atari gusa mu byo avuga,
Ahubwo no mu byo ahitamo igihe atagomba kubisobanura.

Niba uha icyubahiro umuntu utagira icyo aguha,
Uba werekanye ko icyubahiro cyawe kitagurishwa.

Niba urinda ibanga ry’uwakwizeye,
N’iyo urifiteho inyungu,
Uba werekanye ko ubunyangamugayo bwawe
Butagendera ku nyungu z’akanya gato.

Niba wemera ikosa ryawe utarafashwe,
Uba utsinze urugamba rukomeye
Rurenze kurusha guhakana ukuri.

Niba udatuka utagira icyo wunguka mu gutuka,
Niba utarenganya udafite ubugenzuzi,
Niba ufashe icyemezo cyiza n’iyo ntawe ugishima,
Uba utangiye kubaho utagengwa n’amaso y’abandi.

Uba uri umuntu wigenzura,
Wumva ko umudendezo atari ugukora icyo ushaka cyose,
Ahubwo ari ukugira ubushobozi bwo kwanga ikibi
N’igihe ntawe ufite imbaraga zo kukubuza.

VI. UBUNTU NTIBUKENERA KWINGINGWA

Ntutegereze ko umukene agusaba inshuro icumi,
Ngo ubone ko inzara ituma umuntu agira ipfunwe;
Ntutegereze ko umunyantege nke arira imbere yawe,
Ngo wibuke ko na we afite agaciro;
Ntutegereze ko uwababaye akubwira amateka ye yose,
Ngo wemere ko inyuma y’ituze hashobora kuba hari igikomere.

Hari abantu batabasha gusaba,
Si uko badakeneye,
Ahubwo ni uko ubuzima bwabigishije kwihisha;
Hari abaceceka kuko bagiye basuzugurwa,
Hari abahisha amarira kuko batizeye ko hari uyumva,
Hari abihagararaho imbere y’isi yose,
Ariko mu mutima wabo hakaba harasigaye akajwi konyine.

Ubuntu nyakuri ntibubaza ngo:
«Wabanje kumpamagara kangahe?»
Ahubwo buribaza buti:
«Ese hari icyo nshobora gukora ntabangamiye,
Kugira ngo ubuzima bw’undi burusheho kuba bwiza?»

Ntabwo bisaba ko uba umukire ngo ugire ubuntu,
Ntabwo bisaba ko uba umuyobozi ngo urengere abandi,
Ntabwo bisaba ko uba intiti ngo wumve ububabare,
Ntabwo bisaba ko uba warize byinshi ngo ugire impuhwe.

Hari ubuntu buri mu ijambo ryiza,
Hari ubufasha buri mu kumva utamucira urubanza,
Hari urukundo ruri mu kubaha igihe cy’undi,
Hari icyizere gitangwa no kutamwibutsa amakosa ye buri munsi.

Hari igihe umuntu atagukeneyeho amafaranga,
Agakeneye ko utamubwira ko nta cyo amaze;
Hari igihe atagukeneyeho igisubizo,
Agakeneye ko umuha umwanya wo kuvuga;
Hari igihe atagukeneyeho igitangaza,
Agakeneye gusa ko utamutererana mu mwijima.

Kandi hari igihe wowe ubwawe
Uzaba ukeneye ukuboko kutagutera ipfunwe,
Ijambo ritagucira urubanza,
Umutima utagushyiraho igiciro.

Ni yo mpamvu ubuntu butagomba kuba ubucuruzi,
Kuko umuntu atari umwenda ugomba kwishyurwa;
Urukundo ntirugomba kuba umutego,
Kandi ubufasha ntibukwiye kuba igikoresho cyo kugenzura.

Tanga kuko ushobora gutanga,
Fasha kuko ushobora gufasha,
Wubahe kuko undi ari umuntu,
Ntukagire neza ngo ubone uwo uzayibutsa.

Kuko iyo ineza ihindutse umwenda,
Uba utakiyitanze;
Iyo ubufasha buhindutse ubutegetsi,
Uba utagifashije, ahubwo utangiye gutegeka.

VII. IYO UBABAYE, NTUGURISHE UMUTIMA WAWE

Hari abababajwe n’abantu,
Bakiyemeza kutazongera kugira impuhwe;
Hari abahenzwe n’inshuti,
Bakiyemeza kutazongera kwizera umuntu;
Hari abambuwe icyubahiro,
Bakiyemeza ko na bo bazajya basuzugura abandi.

Ariko ndakubaza nti:

Kuki wahindura ineza yawe igitambo cy’ikosa ry’undi?
Kuki wahindura umutima wawe igihano cy’uwakubabaje?
Kuki umuntu umwe yakwambura ubushobozi bwo gukunda,
Akagutwara n’uburenganzira bwo kuba uwo uri we?

Yego, wababajwe.
Yego, waragambaniwe.
Yego, warahenzwe.
Yego, hari amagambo yakomerekeje umutima wawe
Kandi hari ibikorwa byagusigiye ibikomere bitagaragara.

Ariko igikomere cyawe ntikigomba kuba umwuga wawe,
N’uburakari bwawe ntibugomba kuba indangamuntu yawe.

Ushobora gushyiraho imbibi utanga icyubahiro,
Ushobora kwanga ikibi utanga uburenganzira bwo kukikora,
Ushobora kuva aho bagusuzugurira utabiba urwango,
Ushobora kubabarira utongera kwiyegereza ugukomeretsa.

Kuko kubabarira si ukwemera akarengane,
Kandi kugira umutima mwiza si ukureka abandi bakaguhonyora;
Kugira impuhwe si ukureka ubwenge bwawe bukazima,
N’ubupfura si ukureka ukuri kwawe kukarimbuka.

Umutima mwiza ugomba kugira ubwenge bwo kwirinda,
N’umutimanama mwiza ugomba kugira ubutwari bwo kuvuga oya.

Ntukemere ko uwaguhenze akwigisha guhemuka,
Ntukemere ko uwakwanze akwigisha kwanga bose,
Ntukemere ko uwakubeshye akwigisha kubeshya,
Ntukemere ko uwagukoreye nabi
Akwambura ubushobozi bwo gukorera abandi neza.

Wige ku bikomere byawe,
Ariko ntubigire igikoresho cyo gukomeretsa abandi;
Wige ku gutsindwa kwawe,
Ariko ntukagire ubuzima bw’abandi igihano cyabyo.

Kuko umuntu akomeye si uwabayeho atababara,
Ahubwo ni uwababaye ariko ntatakaze ubumuntu;
Si uwataye amarira yose,
Ahubwo ni uwamenye uko ayahanagura
Atayahanaguye ku bandi.

VIII. UBUTWARI BWO GUKORA IBYIZA MU GIHE CYO GUTAKAZA

Biroroshye kuvugisha ukuri igihe kukuzamura,
Biroroshye gufasha igihe ufite ibisagutse,
Biroroshye kubabarira igihe nta gikomere gihari,
Biroroshye kwihangana igihe ibintu byose bikugendekera neza.

Ariko ubuzima ntibuhora ari indabo,
Hari igihe amahitamo meza agira ikiguzi.

Hari igihe kuvugisha ukuri bigutandukanya n’inshuti,
Hari igihe kwanga ruswa bigutwara amahirwe,
Hari igihe kurengera umunyantege nke
Bigushyira mu bibazo utari witeze.

Hari igihe gukurikiza amahame yawe
Bituma abandi bakwita umunyamahane,
Umunyabwibone, umunyamurava udashyira mu gaciro,
Cyangwa umuntu utazi uko isi ikora.

Ariko si buri wese utakwemera uba akwanga,
Kandi si buri wese ugukunda aba akwifuriza ibyiza.

Hari abashaka ko ubagirira neza
Ariko ntibashaka ko ugira ukuri kubabangamira;
Hari abashaka ubufasha bwawe
Ariko ntibashaka ko ubagira inama ibacyaha;
Hari abashaka ko uba inyangamugayo
Mu gihe ubunyangamugayo bwawe butabangamiye inyungu zabo.

Ubutwari si ugusakuza ngo uri intwari,
Ni ukwemera ikiguzi cy’amahame yawe
Utarahindutse umwanzi w’abantu bose.

Ni uguhagarara ku kuri ariko ukumva abandi,
Ni ukurengera ubutabera ariko ukirinda urwango,
Ni ukwanga icyaha ariko ntuhindure uwagikoze igisimba,
Ni ukwemera ko ushobora kuba ufite ukuri
Ariko ukagumana ubushake bwo kwisuzuma.

Kuko indangagaciro si urwitwazo rwo kwishyira hejuru,
N’ubunyangamugayo si impamvu yo gusuzugura abandi;
Umutimanama ntugomba kuba inkoni yo gukubita abantu,
Ahubwo ugomba kuba urumuri rugufasha kubona inzira.

IX. UMUTIMANAMA NI UMUCYO UTAGURWA

Hari ibintu amafaranga ashobora kugura,
Ariko ntashobora kugura amahoro y’umutima;
Ashobora kugura uburiri buhenze,
Ariko ntashobora kugutegeka gusinzira utuje.

Ashobora kukugurira inzu ifite inzugi nyinshi,
Ariko ntashobora kukwizeza ko utazatinya;
Ashobora kukugurira inshuti zikwishimira,
Ariko ntashobora kukwemeza ko zigukunda by’ukuri.

Ashobora kugura ijambo ryiza rivugwa imbere yawe,
Ariko ntashobora guhindura ikinyoma ukuri;
Ashobora kugura igihembo cy’icyubahiro,
Ariko ntashobora kukugurira umutimanama utagucira urubanza.

Kuko hari abakire bafite byose,
Ariko bakabura amahoro;
Hari abakene bafite bike,
Ariko bagasinzira bafite umutima utabacira urubanza.

Ibi ntibivuga ko ubukene ari bwiza,
Cyangwa ko ubutunzi ari bubi;
Ahubwo bivuga ko ubukire n’ubukene
Bidashobora gusimbura indangagaciro z’umuntu.

Ushobora kugira amafaranga utagira ubupfura,
Ukagira impamyabumenyi utagira ubumuntu,
Ukagira ububasha utagira ubutabera,
Ukagira izina rikomeye utagira icyo uricyesha.

Ushobora kuba uzwi n’isi yose,
Ariko utazi uburyo bwo kwiyubaha;
Ushobora kuba ufite ijambo mu nama zikomeye,
Ariko ukabura ijambo ryiza rihumuriza uwawe.

Ni yo mpamvu umutimanama udapimwa n’ibyo utunze,
Upimwa n’ibyo wemera ko utagomba gukora
N’iyo byaguhesha ibyo wifuza byose.

Hari imipaka itagomba kurengwa,
Hari uburenganzira butagomba kugurishwa,
Hari abantu batagomba guhindurwa ibikoresho,
Hari ukuri kutagomba kwamburwa agaciro
Kugira ngo ikinyoma kigire aho cyicara.

Kandi igihe ubona ibyo byose,
Uba utangiye gusobanukirwa ko ubumuntu
Burenze kure ibyo umuntu ashobora gutunga.

X. IYO UBAYE UMUNTU, NTUBE IGICURUZWA CY’ISHIMWE

Ntukagire neza kugira ngo uvugwe,
Ntukavugishe ukuri kugira ngo uhabwe umwanya,
Ntukubake abandi kugira ngo bagukomere amashyi,
Ntukore ibikorwa by’indashyikirwa
Kugira ngo isi iguhe izina ryiza.

Kora ibyiza kuko uzi ko ari byo bikwiye,
Vugisha ukuri kuko kubeshya bigutesha agaciro,
Fasha abandi kuko ubona ko na bo ari abantu,
Wubahe abandi kuko icyubahiro atari impano y’abakomeye.

Niba abantu bashimye, wishime utibagiwe impamvu wabikoze;
Niba batagushimye, ntugahindure inzira yawe;
Niba bagushinje, banza wisuzume;
Niba baguhaye icyubahiro, ntukakigire uburenganzira bwo gusuzugura abandi.

Kuko umuntu ugengwa n’ishimwe
Aba yarahaye abandi imfunguzo z’umutima we;
Uwo bashimye akamera neza,
Uwo banenze agahinduka umunyamujinya;
Uwo bashyigikiye agatera intambwe,
Uwo birengagije agahagarika gukora ibyiza.

Ariko umuntu ufite indangagaciro
Ntahindura umutima we bitewe n’umuyaga w’amashyi.

Amenya ko gushimwa ari byiza,
Ariko atari byo bipima ukuri;
Amenya ko kunengwa bishobora kubabaza,
Ariko bitagomba guhita bihinduka urubanza;
Amenya ko abantu bashobora kwibeshya kuri we,
Ariko na we akagumana ubushake bwo kwisuzuma.

Ntabwo aba intungane,
Kuko umuntu wese agira aho agwa;
Ahubwo aba umuntu witeguye kwikosora,
Kwemera amakosa, gusaba imbabazi,
No kongera guhaguruka atihinduye umunyamafuti.

Kuko ubupfura si ukutagira amakosa,
Ni ukutagirwa n’amakosa umugaragu;
Ni ukumenya ko wakosheje, ukabivuga,
Ukikosora utagombye kubanza gufatwa.

XI. ABANA BIGA IBYO TURI BYO, SI IBYO TUBABWIRA GUSA

Turavuga ngo bana, mujye muvugisha ukuri,
Ariko bakatubona tubeshya kugira ngo twirengere;
Turavuga ngo bana, mujye mwubaha abantu,
Ariko bakatubona dusuzugura abatugirira akamaro gake;
Turavuga ngo bana, mujye mugira ubuntu,
Ariko bakatubona dutanga kugira ngo tubone inyiturano.

None se, ni iki bazigana?
Ijambo ryacu cyangwa ibikorwa byacu?

Umwana ntakura mu nama gusa,
Akurira mu myitwarire abona buri munsi;
Nta somo ry’indangagaciro riruta urugero rw’umubyeyi,
Nta nyigisho y’ubunyangamugayo iruta ukuri kuboneka mu rugo.

Iyo umwana abonye wemera ikosa ryawe,
Amenya ko kwemera amakosa atari ugutsindwa;
Iyo abonye usaba imbabazi,
Amenya ko gukomera atari ukwanga kwicisha bugufi;
Iyo abonye wubaha utagufitiye icyo aguha,
Amenya ko ubumuntu butagurwa.

Iyo abonye ufasha umukene utamufotoye,
Amenya ko ineza itagomba kuba ikinamico;
Iyo abonye uvugisha ukuri n’iyo bikugora,
Amenya ko indangagaciro zifite ikiguzi,
Ariko ko hari ibitari bikwiye kugurishwa.

Kuko umurage ukomeye si inzu usiga,
Nta n’ubutunzi ushyira mu maboko y’abana gusa;
Ni indangagaciro ubasigira mu mitima,
Ni urugero rubafasha guhitamo igihe utari kumwe na bo.

Ushobora kubasigira izina rikomeye,
Ariko iyo utabasigiye ubumuntu,
Iryo zina rishobora kuzabera abandi umutwaro.

Ushobora kubasigira amafaranga menshi,
Ariko iyo utabigishije kuyakoresha neza,
Ubutunzi bushobora kubabera ikigeragezo.

Ariko iyo ubasigiye umutimanama ukangutse,
N’iyo ubuzima bwabahindurira inzira,
Bazagira urumuri rubafasha guhitamo.

XII. UMUNTU NTAPIMWA N’IBYO AVUGA, APIMWA N’IBYO AHITAMO

Umuntu ashobora kuvuga amagambo meza,
Akagira ijwi rituje nk’iry’umugezi,
Akavuga iby’ubutabera mu ruhame,
Akavuga iby’urukundo mu ndirimbo.

Ariko amagambo ni imbuto zitaramera,
Ibikorwa ni byo byerekana niba zarafashe.

Ntukamupime uko avuga ku bantu,
Mupime uko abifata;
Ntukamupime uko avuga ku bakene,
Mupime uko abakira;
Ntukamupime uko avuga ku kuri,
Mupime icyo akora iyo ukuri kumubangamiye.

Ntukamupime uko yitwara igihe atsinda,
Mupime uko yakira gutsindwa;
Ntukamupime uko aseka igihe yishimye,
Mupime uko yitwara igihe arakaye;
Ntukamupime uko avuga ko akunda abantu,
Mupime uko yitwara ku muntu utamukunda.

Kuko indangagaciro ntizihishurwa n’amagambo menshi,
Zigaragarira mu mahitamo mato mato;
Mu ijambo ushobora kutavuga kugira ngo utababaza,
Mu kinyoma wanga n’iyo cyagukiza igihombo,
Mu nyungu ureka kuko yaboneka binyuze mu karengane.

Ni mu buryo uvuga oya ku gishuko,
Mu buryo uvuga yego ku nshingano,
Mu buryo wemera ko undi na we ashobora kugira ukuri,
Mu buryo uhangana n’ikibi utarwanya ubumuntu.

Kuko amahitamo mato ni yo yubaka umuntu ukomeye,
N’ibikorwa bya buri munsi ni byo bibumba amateka;
Uko ugenda uhitamo ni ko ugenda uba,
Uko ugenda uba ni ko ugenda usiga umurage.

XIII. UMUTIMANAMA NTUSABA URUHUSHYA

Niba uzi ko icyo ugiye gukora ari cyo gikwiye,
Ntutegereze ko isi yose ibanza kugushyigikira;
Niba uzi ko hari uwo ushobora gufasha,
Ntutegereze ko bose babanza kubigusaba;
Niba uzi ko amagambo yawe ashobora kubaka,
Ntutegereze ko abantu babanza kukwinginga ngo uvuge neza.

Niba uzi ko ikinyoma kigiye gukomeretsa,
Ntukagiceceke kubera ko uvugisha ukuri bishobora kuguhombya;
Niba uzi ko umuntu arengana,
Ntugahinduke urukuta kubera ko utamukunda;
Niba uzi ko hari ikibi gikorwa,
Ntukagihindure cyiza kubera ko gikozwe n’abo ukunda.

Ariko nanone, ntukitiranye umutimanama n’uburakari,
Ntukitiranye ubutwari no kutumva abandi,
Ntukitiranye ukuri no kuvuga byose utitaye ku ngaruka,
Ntukitiranye ubupfura no kwemera ko bagukoresha.

Umutimanama ukwiye kugendana n’ubwenge,
Ukuri kukagendana n’ubutabera,
Ubuntu bukagendana n’ubushishozi,
N’ubutwari bukagendana no kwicisha bugufi.

Kuko kuba umuntu ufite amahame
Si ukwemeza ko udashobora kwibeshya;
Ni ukwemera ko hari ibyo ugomba kurengera,
Ariko ukagumana umutima ushobora kwikosora.

Umutimanama ntusaba uruhushya
Ngo urengere ukuri;
Ntusaba uruhushya
Ngo wange akarengane;
Ntusaba uruhushya
Ngo wubahe umuntu utagira ijambo;
Ntusaba uruhushya
Ngo ukore icyiza igihe nta gihembo gihari.

Umutimanama ntutegereza ko abantu bose bemera,
Kuko ubwiganze atari bwo buri gihe bubyara ukuri;
Ntutegereza ko abantu bose bashima,
Kuko amashyi atari yo yandika amateka y’umutima.

Umutimanama ni urumuri rw’imbere,
Rukakubwira ko hari inzira udakwiye kunyuramo,
N’iyo yaba ari yo yoroheje;
Ukakubwira ko hari umuntu udakwiye guhemukira,
N’iyo wamwungukiraho;
Ukakubwira ko hari ukuri udakwiye kugurisha,
N’iyo wagura isi yose.

Kuko hari intsinzi igusigira igihembo,
Ariko ikakwambura amahoro;
Hari inzira iguha ubutunzi,
Ariko ikagusigira ubusa mu mutima;
Hari icyubahiro cyubakwa n’uburiganya,
Ariko kigahinduka igicucu igihe ukuri kwigaragaje.

None se, uzahitamo iki?

Kuba umuntu wubahwa n’abantu ariko wikanga umutima wawe,
Cyangwa kuba umuntu wiyubaha n’iyo atari bose bakumva?
Kugira izina rinini ariko ridafite imizi,
Cyangwa kugira umutima ukomeye n’iyo izina ryawe ritamenyekana?

Icyo wahitamo cyose, uzibuke ko ubuzima bugira impera,
Ko amafaranga agira aho agera,
Ko ububasha buhindura ba nyirabwo,
Ko ubwiza bw’umubiri buhindurwa n’ibihe,
Ko amashyi acururuka,
Ko abantu bashobora kwibagirwa n’abo bashimye ejo.

Ariko ineza wakoreye umuntu ishobora kumubamo imyaka,
Ijambo ry’ukuri rikamubera umurage,
Urugero rwiza rukazakura mu bandi,
Ubumuntu bwawe bukaba imbuto
Utabona igihe zizera.

Kandi iyo ni yo mpamvu nyamukuru yo gukora ibyiza:
Si uko isi igomba kukwibuka,
Ahubwo ni uko umuntu agomba kubaho neza
Mu gihe agifite amahirwe yo guhitamo.

XIV. UMURAGE UTANDIKWA KU MVA GUSA

Umunsi umwe, amazina yacu azavugwa mu bihe byashize,
Amajwi yacu azaceceka,
Intambwe zacu zihagarare,
Amaboko yacu areke gukora,
N’ibyo twirutse inyuma bishobore gusigara mu yandi maboko.

Icyo gihe, abantu bazibuka iki?

Bazibuka amazu twubatse,
Cyangwa imitima twubakiye icyizere?
Bazibuka ubutunzi twakusanyije,
Cyangwa ubuzima twafashije kongera kwiyubaka?
Bazibuka uko twatsinze abandi,
Cyangwa uko twahisemo kutabarenganya?

Bazibuka umwanya twari dufite,
Cyangwa uko twawukoresheje?
Bazibuka amagambo twavuze,
Cyangwa uko twabaye urugero rw’ibyo twavugaga?

Kuko urupfu ntirubaza uko wamenyekanye,
Nta nubwo rubaza umubare w’abagukomereye amashyi;
Ruhindura impera y’urugendo,
Ariko rukareka ibikorwa byacu mu mateka y’abandi.

Hari abantu batagiye mu bitabo by’amateka,
Ariko bakaba barubatse amateka mu mitima;
Hari abatarigeze bahabwa ibihembo,
Ariko bakaba barahaye abandi impamvu yo gukomeza;
Hari abatarigeze bavugwa ku maradiyo,
Ariko bakaba baravuguruye ubuzima bw’abo bahuye na bo.

Ni yo mpamvu umurage utangirira uyu munsi,
Mu cyemezo ufata utari imbere y’abantu,
Mu muntu wubaha utazi icyo azakumarira,
Mu kinyoma wanga n’iyo ntawe uzagufata,
Mu neza ukora utategereje ko izina ryawe rivugwa.

Kuko umurage ukomeye si ugusiga abantu bavuga ngo
«Yari umuntu ukomeye»;
Ahubwo ni ugusiga isi ifite impamvu yo kuvuga iti:
«Kubaho kwe kwatumye hari ubuzima burushaho kuba bwiza.»

XV. IHEREZO: BEZA UTABITEGETSWE

Bera abandi beza utabitegetswe,
Vugisha ukuri utabanje kubara inyungu,
Wubahe utabanje kureba umwanya umuntu afite,
Fasha utabanje kugura ejo hazaza hawe.

Ntukabe mwiza kuko uri kure y’ibigeragezo,
Ahubwo ube mwiza n’igihe ibigeragezo bikwegereye;
Ntukabe inyangamugayo kuko nta kinyoma cyakugerageje,
Ahubwo ube inyangamugayo n’igihe ikinyoma kiguhesha inyungu.

Ntukabe umuntu mwiza kuko abantu bagukunda,
Ahubwo uharanire kuba umuntu udahindura urukundo urwitwazo rwo gukora ikibi;
Ntukagire ineza kugira ngo uyishyure mu gihe kizaza,
Ahubwo uyigire kuko ubumuntu ari bwo bukwiye.

Niba ushobora guha umuntu icyizere, gihe;
Niba ushobora kumurinda agasuzuguro, murinde;
Niba ushobora gukiza ukuri ikinyoma, haguruka;
Niba ushobora guhagarika akarengane utagakoze, ntukagaterere agati mu ryinyo.

Ariko ujye wibuka ko kuba mwiza
Atari ukwemera ko abandi bakugira igikoresho;
Kuba inyangamugayo
Atari ukwirengagiza ubwenge;
Kugira ubuntu
Atari ukureka abandi bakakwangiriza ubuzima.

Gira umutima wumva,
Ariko ugire n’ubwenge bushishoza;
Gira amaboko afasha,
Ariko ugire n’umugongo uhamye;
Gira amagambo yubaka,
Ariko ugire n’ubutwari bwo kuvuga ukuri.

Niba ntawe ukubonye, kora icyiza.
Niba ntawe ugushimye, komeza inzira.
Niba nta nyungu ubona, ibaze niba ari byo bikwiye.
Niba uri wenyine, ntugurishe amahame yawe.

Kuko umuntu nyawe ntapimwa n’amaso amureba,
Apimwa n’indangagaciro zimuyobora;
Ntiyubakwa n’amashyi y’abantu,
Yubakwa n’amahitamo ye ya buri munsi;
Ntiyubahwa n’icyubahiro asaba,
Yubahwa n’ubumuntu agaragaza.

Umutimanama ntusaba uruhushya.

Ntutegereza ko umubyeyi akubwira kuba inyangamugayo,
Ntutegereza ko umuyobozi akubwira kurengera ukuri,
Ntutegereza ko itegeko rikubwira kutarenganya,
Ntutegereza ko isi igusaba kuba umuntu.

Kuko mbere y’uko abandi bagucira urubanza,
Hari amahitamo uba warafashe;
Mbere y’uko izina ryawe rimenyekana,
Hari imico iba yarakubumbye;
Mbere y’uko isi ikubwira uwo uri we,
Hari umutima wawe uba warahisemo uwo uzaba we.

Ntukore icyiza kugira ngo ugaragare.
Kora icyiza kuko wamenye agaciro kacyo.

Ntuvugishe ukuri kugira ngo utsinde abandi.
Vugisha ukuri kuko ubuzima butagomba kubakwa ku kinyoma.

Ntugire ubuntu kugira ngo ugire abo utegeka.
Gira ubuntu kuko n’undi muntu afite agaciro katagurwa.

Ntukubaha abandi kuko bagufitiye icyo baguha.
Bubahe kuko kuba umuntu bihagije kugira ngo agire agaciro.

Kandi nimugoroba, igihe isi icecetse,
Igihe amashyi aba yararangiye,
Igihe inyungu ziba zasubiye mu maboko yazo,
Igihe buri wese asigara wenyine n’ibyo yakoze,
Ujye ubasha kureba umutimanama wawe uti:

«Uyu munsi sinabaye intungane,
Ariko sinahisemo kuba umunyabinyoma.
Uyu munsi sinashoboye gufasha bose,
Ariko sinahisemo kwima ubufasha uwo nashoboraga gufasha.
Uyu munsi sinashimishije isi yose,
Ariko sinagurishije ubumuntu bwanjye kugira ngo nyishimishe.»

Niba ushoboye kubivuga ubikuye ku mutima,
Niba ushoboye kwemera amakosa yawe ukayakosora,
Niba ushoboye gukomeza kuba mwiza utabitegetswe,
Niba ushoboye kubaha abandi utabitegerejemo inyiturano,
Uzaba uri mu rugendo rwo kuba umuntu
Utagenzurwa n’ubwoba,
Utwarwa n’inyungu,
Cyangwa ugenzurwa n’ishimwe ry’imbaga.

Uzaba uri umuntu uyoborwa n’indangagaciro,
Umutima we ukagira aho uhagarara,
Ijambo rye rikagira aho rishingira,
Ibikorwa bye bikagira impamvu,
N’ubumuntu bwe bukagira umurage.

Kuko icyiza nyakuri ntigitangirira ku itegeko,
Ntigikomerezwa n’amashyi,
Kandi ntigisozwa n’uko abantu batakikureba.

Gitangirira mu mutima,
Kigaragarira mu mahitamo,
Gikomerezwa n’indangagaciro,
Kandi kikuzurira mu bikorwa.

Umutimanama ntusaba uruhushya.
Ubusanzwe ntusaba ko isi yose yemera.
Usaba gusa ko umuntu yemera kuba umuntu.

— Dr. Havugimana Alexis

By Dr.Alexis Havugimana

Dr. Alexis Havugimana is A dedicated professional with extensive experience in academia and consultancy. Holding a Ph.D. in Development Studies, a Master’s degree in Development Studies with First Class Honors, a Bachelor’s degree in Enterprise Communication and Management with First Class Honors, and a Bachelor’s degree in Public Health, he brings a wealth of knowledge to his endeavors.